You are on page 1of 2

INYIGISHO KU MUNSI MUKURU WA YEZU YIHINDURA UKUNDI, UMWAKA B

Ku wa 06 Kanama 2021

Amasomo: Dan 7,9-10.13-14; Zab 96 (97); 2Pet 1,16-19; Mk 9, 2-10

UYU NI UMWANA WANJYE NKUNDA CYANE, NIMUMWUMVE

Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, dusangire amagambo y’ubugimgo bw’iteka


twateguriwe na Liturjiya yo kuri uyu munsi duhimbaza umunsi mukuru wa Yezu
Yihindura ukundi. Amasomo matagatifu aratuzamura ku musozi ngo tubashe kumva
Imana, nta rusaku kandi itwigaragarize. Uyu munsi Liturjiya iratwibutsa Yezu ku musozi
mutagatifu aho yihinduye ukundi, we watsinze icyaha n’urupfu yihinduye ukundi maze
abengerana nk’urumuri.

Ivanjili ya none yongeye kutwereka Yezu yihindura ukundi. Yezu yajyanye na batatu mu
ntumwa ze mu mpinga y’umusozi kugira ngo abasogongeze ku byiza by’ijuru. Twibuka
ko umunsi umwe yavuze ati : « Ndi urumuri rw’isi ». uyu munsi arereka intumwa ze
ubwiza bw’urumuri ruri muri we. Ibi byari ngombwa kuko mu minsi mike yakurikiyeho
bagombaga kubona isura ye n’ubwiza bwe byahindanyijwe n’inabi ya muntu, akaba ari yo
mpamvu yashatse gukomeza ukwemera kwabo hakiri kare, dore ko n’uyu munsi
tuwuhimbaza muri liturjiya ku munsi wa mirongo ine (40) mbere yo guhimbaza umunsi
mukuru w’Umusaraba w’Ikuzo ku wa 14 Nzeri. Iyi vanjili yo Kwihindura ukundi kwa
Yezu irashushanya ibyo dukora buri cyumweru mu misa. Nyuma y’iminsi itandatu
y’imirimo, Yezu aduhuriza hamwe akatuyobora ahitaruye. Twese tuba dukeneye kwitarura
ibiturangaza byose, atari uguhunga isi kuko tugomba kuyibamo tutari ab’isi. Niba Kristu
aduhamagarira kumusanga, ni ukugira ngo aduhe kurangamira iby’ijuru. Ibi bigaha
icyerekezo gishya ubuzima bwacu.
Ivanjili iratubwira ko Yezu yajyanye na batatu mu bigishwa be. Mu by’ukuri, icyifuzo cye
nyamukuru ni ukubajyana bose, ari byo dusoma mu ivanjili yanditswe na Yohani (Jn
17,24) aho icyo cyifuzo gihinduka isengesho : « Dawe, ndashaka ko aho ndi, abo
wampaye na bo tuhabana, kugira ngo babone ikuzo ryanjye wampaye, kuko wankunze isi
itararemwa ». Ibi rero ni byo twumvise byabaye ku musozi wa Taboro. Ni na byo kandi
biba buri gihe mu Misa. Iyi rendez-vous na Kristu ni igikorwa gikomeye umuntu
atakagombye gusiba.

Ivanjili iragira iti: “Yezu ajyana na Petero, Yakobo na Yohani ukwabo mu mpinga
y’umusozi muremure, nuko yihindura ukundi mu maso yabo, uruhanga rwe rubengerana
nk’izuba, imyambaro ye yererana nk’urumuri.” Iyi Vanjili iza ikurikiye iyo Yezu
yatangarizaga Abigishwa bwa mbere ko azapfa akazuka ntibagira icyo biyumviramo.
Ndetse Petero wari umaze guhamya ko ari Kristu akamwihugikana amutonganya agira ati:
“Biragatsindwa Nyagasani! Ibyo ntibizakubeho!”. Ni bwo rero Yezu abagaragarije ikuzo
rye ku musozi mutagatifu; kugira ngo abemeze ko ububabare bwe ari yo nzira igomba
kumugeza ku ikuzo ry’izuka, nk’uko byavuzwe mu Mategeko ya Musa no mu nyigisho
z’Abahanuzi. Yezu kandi, yagira ngo avane mu mitima yabo ipfunwe bari kuzaterwa
n’urupfu rwe ku musaraba, bityo bazabyamamaze hose bashize amanga. Nimureke
tuzirikane kuri zimwe mu ngingo dusanga muri iyi Vanjili:
1. Urumuri: Yezu, ngo “ uruhanga rwe rubengerana nk’izuba, imyambaro ye yererana
nk’urumuri. Koko Yezu ni urumuri nyarumuri rukomoka ku Rumuri, urumuri rumurikira
intumwa ze, ni urumuri rw’amahanga, urumuri nyarumuri rumurikira buri wese wumva
jwi rye. Uru rumuri rutwibutse ko turi abana b’urumuri, ko ari cyo twahamagariwe, ko
tugomba guharanira guhora tumurikiwe na Yezu. Umurikiwe na We nta kindi
kimushishikaza kitari uguharanira kumurikira abandi mu bwiyoroshye no mu
bworoherane, dufashanya kandi twibuka ko buri wese ari umuvandimwe w’undi, ko twese
turi abasangirangendo. Twibuke ko muri batisimu twaruhawe, kugira ngo bitume duhora
tugenza nk’abana b’urumuri, bityo dukomere mu kwemera, Nyagasani naza, tuzashobore
kumusangira mu bwami bwe, twishimane na we hamwe n’abatagatifu bose.
2. “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane….”. Ayo ni amagambo aturuka ku Mana
Data yumvikaniye mu gihu kibengerana cyatwikiriye abari aho ku musozi. Ayo magambo
aratubwirwa kugira ngo atwereke ko Yezu yaje bugufi yacu, yaje muri twe, kugira ngo
aduhuze ubuziraherezo n’Imana. Aya magambo agaruka inshuro 3 mu buzima bwa Yezu:
Igihe Yezu abatijwe maze ijwi rigaturuka mu ijuru ritubwira uwo ari we: Umwana
w’Imana (Mt 3,13-17); Ni ibyo twumvise none mu Ivanjili: Yezu yihindura ukundi (Mk
9,2-10); na none igihe Yezu yari ku musaraba ari kuducungura, aho umusirikari agira ati:
“…koko uyu yari Umwana w’Imana (Mt 27,54).” Twakwibaza tuti: “Ese ayo magambo
yavugiwe iki muri iyi Vanjili ? Yezu ngo yari kumwe na Musa na Eliya. Musa ni wa wundi
washyikirijwe Amategeko y’Imana ku musozi wa Sinayi, abumbye Isezerano Imana
yagiranye n’Umuryango wayo. Ni ryo twita “Isezerano rya kera”. Umuryango w’Imana
umaze kurirengaho, yohereje Abahanuzi ngo baze kurirengera no kuryibutsa Umuryango
wayo wagendaga wiyandavuza mu bigirwamana. Umuhanuzi Eliya yatowe mu ba mbere
akaba ahagarariye abahanuzi bose muri iyi Vanjiri. Kandi ngo Yezu na Musa na Eliya
baganira ku rupfu Yezu yari agiye gupfira i Yeruzalemu (Lk 9, 31), bivuze ko yari agiye
kuzuza Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka, mu kumvira Se bigeza aho amena
amaraso ye ngo aducungure. Ngicyo icyashimishije Imana yongera gutangaza ko Yezu
Umwana wayo ayizihira. Mu yandi magambo, ni ukuvuga ngo uyu Mwana wanjye antera
ibyishimo, aranezereza, antera guhimbarwa, aranyura; ndamukunda cyane, ni we
nashyizemo urukundo rwanjye rwose.”
3. “….nimumwumve.” Iri jambo ngo “Nimumwumve”, ritwumvishe ko tugomba
kumureberaho, kumwigana, kumwigiraho, kumwiga indoro n’ingendo, mbega muri make,
ni ukugenda uko agenda no kugenza uko agenza. Ririya jambo rigenewe gukuza
ukwemera kwacu. Riratwibutsa ko inkingi ikomeye y’ubuzima bwacu bwaba ubwa roho
cyangwa se ubw’umubiri igomba kuba Kristu.
Bakristu bavandimwe, ngira ngo benshi muri mwe bakunda kuvuga ishapule. Mu byiza
byinshi Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa kabiri yadusigiye, harimo amibukiro
y’urumuri. Ayo mibukiro uko ari atanu adufasha kuzirikana ku buzima bwa Kristu mu
butumwa bwe hano ku isi. Iyibukiro rya kane riragira riti : “Yezu yihindura ukundi,
dusabe inema yu kumurangamira no kumwumvira.” Ndumva uwo ari wo mugambi
twatahana mu kwizihiza uyu munsi. Ukaristiya duhimbaza igihe cyose ijye idufashe
kubona urumuri rubengerana Imana iduha ngo tuve mu mwijima w’ibyaha. Yezu duhabwa
atubere nk’itara rimurikira intambwe zacu, maze tubashe kumurangamira no kumwumva
mu ijambo rye n’umubiri we duhabwa. Bityo ubuzima bwacu buzahinduka ukundi, tugire
uruhare ku ikuzo rya Nyagasani wazutse.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

You might also like