You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 16 GISANZWE B,

AMASOMO: Yer 23,1-6; Zab 22(H23); Ef 2, 13-18; Mk 6, 30-34


UHORAHO NI WE MUSHUMBA WANJYE NTACYO NZABURA

Bavandimwe; muri iki gihe abantu bahugiye kuri byinshi kandi bahugijwe na byinshi. Ikibabaje ni uko
twibagirwa ikingenzi gisumbye byose nkuko Pawulo intumwa abitubwira, ari cyo kumenya Yezu Kristu no
kumwamamaza. Abantu ba none tureba hafi cyane, kandi ugasanga akenshi twubika umutwe ku bushake ngo
tutareba kure kandi tubishoboye. Tumeze nk’abana umuntu ahitishamo hagati y’icunga ritukuye n’umurima
wayo aho atazahundura, ariko akihitiramo icunga ritukuriranye! Nyamara burya ngo ibishashagira byose
ntabwo ari zahabu. Uko kubona hafi Kuri mu nzego zose. Uyu munsi Yezu ari kubitubwiza ibyanditswe
bitagatifu, yibanda cyane kubafite ubutumwa bwo kuyobora abantu mu nzego zose, guhera ku kibondo kugera
ku kibando. Burya umutegetsi n’ubuyobozi bwose buva ku Mana, kuko ariyo yashyizeho gahunda mu
byaremwe, ikabigenga byose, maze ikabiragiza muntu. Ikibazo ni uko muntu yageze aho yiyumvisha ko na ya
Mana itakimufiteho ijambo maze akikorera ibyo yishakiye, ibyo yaragijwe yibagirwa uwabimuragije
arabyiyitirira.

Amasomo yose ya none urebye, araganisha ku bashumba b’ubushyo, ari abategetsi mu nzego z’ubuyobozi
ndetse n’abayobora ubushyo bwa Nyagasani Imana mu nzira y’ukwemera. Ni we Mushumba mukuru mukuru,
abandi bagomba kumenya ko bashumba/ baragira mu cyate cye.

Amagambo twumva mu isomo rya mbere rya none, yabwirwaga abategetsi ba israheli mbere gato y’ijyanwa
bunyago ry’i Babiloni. Burya Imana ntijya itererana umuryango wayo naho abashumba iwuha bayirumbira, yo
ihora ari Umushumba mwiza nkuko zaburi ya none ibitsindagira iti: “ ndagiwe n’umushumba mwiza ntacyo
nzabura.” Kuva kera Imana yagiye yohereza abahanuzi bayo ngo baburire umuryango nkuko natwe none
tuburirwa ariko muntu agafunga umutwe, bityo akikururira akaga, ibyago, ibyorezo, amapfa n’ibindi bibazo
by’urusobe. Imana rero, yohereje Umwana wayo ngo abe umushumba utayobya kandi udatererana intama
nk’ingirwabashumba z’abacanshuro turi kumva none. Nibyo tubwirwa mu ivanjili iyo Yohani agira ati: “ ni
Njye mushumba mwiza…” ni njye rembo ry’intama, abaje mbere yanjye bari abacanshuro n’ibisambo, niyo
mpamvu intama zanze kubumva ( Yoh 10).” Uwo mushumba kandi aho abera mwiza byakarusho, ntarobanura:
waba umuyisraheli cyangwa umunyamahanga (abapagani) bose arabaragira mu rwuri rwe atagize n’umwe
arumanza. Ni ibyo Pawulo yatubwiye mu isomo rya II : “Yakuyeho itegeko n’amabwiriza ariherekeza, kimwe
n’imigenzo yabyo, kugira ngo bombi ari Umuyahudi ari n’utari we, abahindure umuntu umwe mushya muri We
bityo agarure amahoro, maze bombi abagire umubiri umwe, abagorore n’Imana abigirishije umusaraba we,
awutsembeshe inzangano zose.” Uwo mushumba uwemeye kwinjira mu rwuri rwe, ntarumanga.

Ni umushumba ushishikajwe n’ubushyo, ukora uko ashoboye ngo butagira ikibazo, kandi ubabazwa ni uko
hagira n’imwe yazimira kuko ari umunyampuhwe: “Yezu amaze kwambuka abona iyo mbaga nyamwinshi
y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha byinshi.”
Ibyo biratwereka aho atandukaniye na za ngirwabashumba Yeremiya yatubwiye mu isomo rya mbere
zidashishikajwe n’ubushyo zashinzwe.

Kuva Kera mu mateka ya israheli, tubona ko abayobozi bose baba abami n’ababafasha hamwe n’abayobora
imihango y’idini ya kiyahudi, bose batahirizaga umugozi umwe. Umuryango w’Imana wari ugize igihugu
kimwe n’ukwemera kumwe. Abami ba Israheli na Yuda bayoboraga umuryango w’Imana bakurikije
amabwiriza y’Uhoraho. Iyo bayobaga bakigira mu bigirwamana cyangwa bakaburabuza abaturage, Nyagasani
yatumaga abahanuzi kubahanurira. Ni kuri ubwo buryo mu Isezerano rya Kera, abantu bari bamenyereye ko
ubutegetsi n’iyobokamana bijyana. Gahoro gahoro byagaragaye ko ibihanga bibiri bidatekwa mu nkono imwe.
Abategetsi mu bya politike bagaragaje ko badashoboye guhuza politike zabo n’iyobokamana. Yezu na we
yadusobanuriye ko abagenga b’isi bakandamiza amahanga. Yaboneyeho guhamagarira abigishwa be kutigana
imitegekere y’isi. Mu Ngoma y’Ijuru, ntihakora igitugu no kwikanyiza, umukuru yigira umuhereza wa bose
(soma Mt 20, 20-28); kandi urusha abandi amaboko arya ari uko bahaze.

Ku buryo bw’umwihariko, hari abantu bitwa abashumba b’ubushyo bwa Nyagasani. Abo ni abatorerwa
ubusaseroditi bwa gihereza. Abepiskopi, abapadiri n’abadiyakoni. Bunganirwa n’abayobozi ku nzego zose mu
bijyanye n’iyobokamana, mu ma santarari, mu turere tw’ubutumwa, mu miryango remezo, mu miryango
y’agisiyo gatolika n’amatsinda y’abasenga hamwe n’ababyeyi mu ngo batuyemo. Abo na bo bayobora
umuryango w’Imana, babihabwa n’ubusaseridoti bwa cyami duhererwa muri Batisimu. Muri iki gihe turimo ari
cyo cy’Isezerano Rishya, tugwa mu mutego wo kumva ko abashumba babwirwa ari abasaseridoti gusa. Ibyo si
byo, kuko buri wese uri mu buyobozi arabwirizwa n’Imana Data Ushoborabyose kwitwararika mu migirire ye
kugira ngo atazava aho ayobya abavandimwe ashinzwe kuyobora. Abategetsi b’ibihugu n’ababunganira, si bo
bazahezwa hanze y’Ingoma y’Imana. Na bo Yezu Kristu yarabapfiriye. Kuyobora mu nzira imumenya
ikamwubahisha, ni wo mukiro wabo, ni ko kuzuza inshingano bahawe na Nyir’ubutegetsi, Uhoraho umugaba
w’Ingabo.

Nyagasani Yezu Kristu ashaka kubibutsa mu nyigisho ya none zimwe mu nshingano za ngombwa bakwiye
kuzirikana mu bihe by’ubu. Icya mbere, ni ugukenura ubushyo bwa Nyagasani. Ikenurabushyo, ni ijambo ryiza
ryumvikanisha neza umurimo batorewe. Gukenura ubushyo, ni ukubwitaho kuri roho no ku mubiri. Iyo
abatorewe ubutumwa bitangira umurimo wo kwigisha abayoboke ba Yezu Kristu, buzuza batyo umugambi
Imana idufiteho wo kudutagatifuza. Gukenura ubushyo bwa Nyagasani kandi, ni ukugerageza guhuriza abantu
mu bumwe. Ubumwe n’ubuvandimwe, ni cyo kimenyetso gikomeye cy’abayobowe n’Ivanjili ya Yezu Kristu.
Abunze ubumwe biturutse ku Ivanjili, ni ikimenyetso cy’ubuhamya bukomeye Kiliziya yagaragarije amahanga
kuva yatangira. Ahari ivangura n’amacakubiri, nta bukristu buharangwa. Abantu bashobora kwibeshya ngo ni
aba- Yezu Kristu igihe cyose bifitemo urwango n’amatiku ashingiye ku bidutandukanya. Kuvanga imisengere
n’uwo mutima w’urwango, ni nko kwambariza Imana ku ishyiga. Umwanditsi wa Zaburi twazirikanye none
aturarikira kumesa kamwe agira ati: “ anyobora inzira y’ubutungane, abigiriye kubahiriza izina rye”. Bityo si
ukuvangavanga inzira ahubwo ni ukunyura aho weretswe n’Umushumba mwiza. Ubukristu si uruvangavange
rw’imico y’icyuka itifitemo ireme ry’Urukundo. Ku buryo bugaragarira amaso, abantu turatandukanye. Kuba
tudafite imisusire imwe, si twe biturukaho kandi si icyaha rwose. Nta wihitiyemo kuvuka ari umwirabura
cyangwa umuzungu, nta wahisemo kuba umukobwa cyangwa umuhungu kandi nta wahisemo kuvuka ari
umukene cyangwa umukire. Izo nkuta zidutandukanya, Yezu Kristu yarazihigitse atugira ihanga rimwe rihuriye
kandi rihujwe n’Urukundo rwe. Urwo rukundo rugera kuri buri wese, ni rwo rusabanya abantu kabone n’aho
baba bafite byinshi badahuje.

Bavandimwe, mu kwanzura ku butumwa duhabwa n’amasomo y’iki cyumweru, dusabire abashumba bose
kugira ngo bayobore intama za Nyagasani mu nzira y’Urukundo, ubuvandimwe n’amahoro nyakuri. Dukomeze
tuzirikane aya magambo yabwiwe Yeremiya Umuhanuzi: “Baragowe abashumba batererana ubushyo bwanjye
bukagwa mu rwuri!”. Tubonereho gusabira abapadiri n’abepiskopi kwita ku murimo mutagatifu batorewe
bakawemera. Birinde kugurukana n’ibiguruka, babe umusemburo w’ubukristu nyakuri burata Inkuru Nziza ya
Yezu Kristu, bukanacyaha ibiyibangamiye byose byatuma havangwa amasaka n’amasakaramentu. Kutubwira
ko tugowe mu gihe dutererana ubushyo bwa Nyagasani, si ukutuvumira ku gahera. Ni inyigisho ityaye igamije
kudukangura. Ni byiza guhora twibutswa iby’umukiro wacu. Ni byiza guhora twibutsa ubushyo bwa Nyagasani
inzira nziza igana ijuru, ni bwo buryo bw’ibanze bwo kubukenura. ( Nanjye munsabire by’umwihariko ejo
nzuzuza imyaka 7 nshinzwe nk’umusaserdoti umuryango, munsabire imbaraga zo gukomeza gukenura ubushyo
bw’Imana ndebera ku Mushumba mwiza ari we Kristu).

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare/Rwanda.

You might also like