Professional Documents
Culture Documents
Mu Ivanjili ya none ni bwo dusobanukirwa impamvu yabyo. Nyuma y’aho ababwiye urupfu
rumutegereje, ndetse n’izuka rye, Petero yumvise bidashoboka. Yari ategereje umukiza
uzatsinda n’imbaraga nyinshi ibyabatsikamiraga byose. Akamubonamo uzarokora
umuryango wabo agatsinda abanyaroma bari barabakandamije. Ni bwo amwihugikanye
aramutonganya ati « Biragatsindwa ! » Nyamara Yezu amwamaganira kure nk’uko
yamaganye ibishuko bya shitani mu butayu.
Natwe nka Petero dushobora gutakara twiyumvisha Yezu uko atari. Ni yo mpamvu tugomba
gusoma kandi tugasubiramo neza Ivanjili ya none, ntitwigire abanzi b’umusaraba kandi ariyo
nzira izatugeza mu ijuru! Tukumva neza icyo Yezu atubwira, uko tugomba kwitwara.
Aratubwira ati « Ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa aheke umusaraba we maze
ankurikire » Ntabwo tugomba kwishakira inzira zacu ahubwo tugomba gukurikira Nyagasani
we utwereka inzira igeza mu bugingo. Inzira atwereka ntabwo ari inzira yoroshye, ahubwo ni
inzira isaba kwigomwa no kwitanga.
Kuba intumwa ya Yezu ni ugutwara umusasaba wacu. Uwo musaraba ntabwo ari ubukene,
uburwayi, ibyago, ubushomeri cyangwa ibindi bitugora muri ubu buzima, ahubwo ni
ukwemera kuguma mu budahemuka, kwemera kwakira neza n’umutima mwiza ibitugora
ntibidutandukanye n’Imana, ni ukutakirwa kubera Inkuru nziza, n’ibindi. Ni ukwemera
kwitanga witangira abandi. Hari abireba gusa, mugenzi wabo bakamushyira ku mwanya wa
kabiri, gukorera Imana bakabishyira ku mwanya wa gatatu iyo banabyitayeho. Ariko se ibyo
byose bitumarira iki iyo bidutesheje ubuzima nyakuri bwa bundi buri mu Mana ?
Bavandimwe, icyo dusabwa ni uguhinduka bya buri munsi bya bindi bishoboka iyo
tuzirikanye Ijambo ry’Imana kandi dusenga. Nitumwemerera, Yezu ubwe azatwiyoborera mu
nzira y’ubugingo anaduherekeze mu ntambara turwana na sekibi. Turi hamwe na We,
imbaraga z’ikibi ntizizatugiraho ububasha. Yaratsinze kandi natwe arashaka kudusangiza ku
mutsindo we.
Bavandimwe, dusabe Roho Mutagatifu aduhe ubwenge bwo kudukundisha iby’Imana.
Kandi ni byo koko dukeneye ubwenge, ubuhanga buva kuri Uhoraho, ngo hato tutamutatira
tukagamburuzwa n’ibidafite shinge na rugero kandi yaratugiriye ikizere akatugira abatumwa
be muri Batisimu twahawe no mu gukomezwa. Dusabire abo bose batotezwa bazira
ubutumwa bw’Imana bamamaza mu bantu ngo bakomere boye gucika intege.
Nyagasani Yezu nabane namwe!.
Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.