You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA KANE CYA ADIVENTI, UMWAKA A.

AMASOMO: Iz 7, 10-14; Zab 24 (23), 1-6; Rm 1,1-7; Mt 1, 18-24.


Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emmanuel
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, turagenda twegera umunsi mukuru wa Noheli. Amasomo ya
none aratwereka ko Noheli ari Imana ubwayo yinjiye mu rugo rwa muntu, mu mutima we, mu
buzima bwe, mu bye, mu mateka ye nta na kimwe imwitandukanyijeho uretse icyaha.
Imana iratwereka mu masomo matagatifu ko itayobora ibintu ikurikije igenamigambi ryacu! Si
twe dukorera gahunda Imana ngo yo ibe itegetswe kuyinjiramo. Ahubwo dusabwa kwemera icyo
Imana idushakaho, umugambi idufitiye wo kudukiza. Reka tubirebe tugendeye ku masomo ya
Liturjiya y’iki Cyumweru.
Mu gihe umwami witwa Akhazi yari aganje muri Yudeya (736-716), ingoma ikomoka kuri Dawudi
yasaga n’aho iri mu marembera. I Bwami ubwoba bwari bwose. Ariko nyamara Isezerano Uhoraho
yari yaragiriye umuryango we ryahamyaga ko ingoma ya Dawudi izayobora ubuziraherezo.
Yagombaga kugeza umuryango wose ku ivuka ry’Umukiza. Muri iyo myaka y’amage
n’imidugararo, amahanga yari aturanye na Yuda yendaga kuyitera no kuyitsiratsiza. Uhoraho
Imana Ishoborabyose yibukije Akhazi ko Isezerano ryayo ritazacibwamo.
Akhazi uwo yabonaga byamukomeranye kandi nta n’umwana yari yakagize washoboraga
kuzamusimbura. Rasoni umwami wa Aramu na Peka umwami wa Isiraheli bateye Yeruzalemu
bagamije kuyigarurira. Abo mu muryango wa Dawudi babimenye bakuka umutima barahahamuka
rwose. Uhoraho yabakomeyeho atuma Izayi guhumuriza Akhazi agira ati: “Humura! Witinya kandi
ntugire ubwoba. Wihagarika umutima kubera buriya busa busa bw’amafumba abiri acumbeka,
cyangwa se kubera uburakari bwa Rasoni umwami wa Aramu na mwene Remaliyahu” (Iz 7, 4).
Iryo jambo ryakomeje Akhazi ariko Rasoni ntiyagiraga isoni, yagambanye na Peka umwami wa
Isiraheli buzuza inama zabo mbi bati: “Tuzamuke dutere igihugu cya Yuda, tubakure umutima,
tukinjiremo maze tukigarurire, twimike mwene Tebeyeli ahabere umwami” (Iz 7, 6).
Iyo twumva ayo makimbirane yo mu bihe bya kera cyane, dutangara tugira tuti: “Burya
inyokomuntu uwayiroze ntiyakarabye…Na n’ubu amahanga aracyashyamirana akarwana
agatikiza inzirakarengane zitabarika…”. Nyamara Uhoraho akoresheje abahanuzi be akomeza
kuburira abagome ko ibyo bakora bitazagira icyiza bibagezaho. Abahanuzi babwiriza bose ko
bagomba kureka imigambi mibisha yabo mbese nk’uko Izayi yagize icyo asubiza acubya imigambi
ya Rasoni na Peka ati: “Nyamara Nyagasani Imana avuze atya: Ibyo ntibiteze guhama, ntibizigera
bibaho…Nimudakomera ku Mana, ntimuzakomera” (Iz 7, 7-9). Guhumuriza Akhazi burundu,
yabivuze muri aya magambo: “Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze
akazamwita Emanuweli”. Abacengeye imisobanurire y’aka gace ka Bibiliya, bavuga ko uriya
mwari Izayi yavugaga ari umwe mu bagore ba Akhazi wari utwite umuhungu maze ubuhanuzi
bukerekana ko yari we mwana uzasimbura Akhazi ku ngoma bityo ibyo Rasoni na Peka bibwiraga
bikabapfana biryo. Uwo muhungu wasamwe agasimbura Akhazi ni we wabaye umwami Ezekiyasi
(716-687).
Ariko nk’uko tubizi, Isezerano rya Kera ryuzurizwa mu Rishya rinagenura. Uhoraho yashakiraga
Umuryango ubutabera, Urukundo n’Amahoro. Ikimenyetso cyagaragariye umwami Akhazi
cyagombaga no kuzagaragara mu Isezerano Rishya ryo ndunduro y’ineza Imana yasesekaje ku
bantu.
Ibyo Ivanjili ya none yatubwiye, ngo byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije
Umuhanuzi Izayi byerekeye umukobwa w’isugi wari ugiye kubyara umwana uzitwa Emmanuweli
bivuga Imana-turi-kumwe. Ibya Izayi na Akhazi byavuzwe hasigaye imyaka nka magana arindwi
ngo Isezerano ry’Imana ryuzuzwe mu ivuka ry’Umwana wayo Yezu Kirisitu. Ni uko rero byujujwe
mu mateka ya Yozefu na Mariya biteguraga kubana ariko Mariya agasama ari isugi: Imana muri
twe yanyuze mu nda y’isugi Bikira Mariya. Za ntambara Rasoni yashoje kuri Akhazi nyamara
agatsindwa, ya mahoro make yateje, rwa Rukundo mu bantu yononnye ariko nyine agatsindwa,
byose bidushushanyiriza ko igihe cyageze kugira ngo Umukiza muri twe abe ari we utwereka
icyerekezo nyacyo cy’ubuzima. Yezu wavutse ku bwa Roho Mutagatifu uko na Yozefu
yabyemeye, ni we uzagenga amahanga yose. Abazamwumvira bazagira amahoro, urukundo
n’ubutabera. Abazamusuzugura bazihimbira amayira y’ibinyoma n’ubukocanyi bizabagusha
ruhabo. Ni yo mpamvu muri iyi si ibimenyetso by’ijwi ry’Imana ituma abahanuzi bikomeje kuba
byinshi. Hari icyizere ko abantu bazagenda biyemeza kureka ubugome n’ubugomeramana byabo
bakagira amahoro bagatanga ihumure bityo bakazabona Imana, Yezu akazabagororera mu Ngoma
ye izahoraho.
Abagize amahirwe bakabatizwa mu Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu,
twatorewe kuba intumwa z’Inkuru Nziza y’Umukiro. Pawulo intumwa yaduhaye ubuhamya bwe
mu isomo rya kabiri. Yasomye ibyanditswe n’ibyavuzwe n’abahanuzi yiyumvisha ko Imana
yateguje abantu ku buryo buhagije. Igihe turimo ni icyo kwemera Umwana wayo no kwamamaza
Inkuru Nziza ye. Dore icyo duhamagariwe kwamamaza ducyaha ibihabanye na cyo: ni ukubwira
abantu bose ubutitsa tuti: “Nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri
Nyagasani Yezu Kristu”. Pawulo Intumwa aho ahindukiye uwa Kirisitu, yamaze ubuzima bwe
bwose ahamagarira abantu bose kwemera Yezu Kirisitu, gukurikiza inyigisho ze zose zituganisha
mu ijuru no kuburira abantu ngo batazabura byose nk’ingata imennye. Ni ukubahamagarira
gushaka amahoro no kuyabiba birinda kumena amaraso ya mwene muntu.
Bavandimwe, twitegure neza Noheli twiyemeza kwakira ugushaka kw’Imana kuri twe. Dukomeze
kureba ibimenyetso bituyobora mu mizero y’ukuri n’amahoro.
Bikira Mariya we wamenye kwakira neza umucunguzi kandi akamushyikiriza isi yacu, nadutoze
natwe kwitegura neza uyu munsi w’agatangaza wa Noheli. Ntituzawuhimbaze ku buryo
bw’imihango itagira icyo idusigira ahubwo tuzatinde cyane ku kimenyetso kiruta ibindi
cy’urukundo Imana yadukunze bikaba byaragaragariye bidasubirwaho muri Yezu Kristu wigize
umuntu ngo abane natwe.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

You might also like