You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA PENTEKOSITI A

Amasomo: Intu 2,1-11; Zab 104 ( H 103); 1 Kor 12,3b-7.12-13; Yh 20,19-23.

Umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru

Bavandimwe mugire Roho Mutagatifu,

Kuri iki cyumweru turahimbaza umunsi mukuru wa Pentekositi, umunsi usoza ibihe bya Pasika,
ukatwinjiza mu bihe bisanzwe by’umwaka wa Liturjiya. Mu by’ukuri Pasika tuyishoje nk’uko
twayitangiye, byose tubishimire Imana! Ijambo Pentekositi tugenekereje mu Kinyarwanda
twaryita “ Mirongo itanu” kuko uno munsi uba ku munsi wa mirongo itanu Pasika ibaye.

Reka tuzirikane kuri Pentekositi twifashishije inyandiko ya Luka yo mu isomo rya mbere: Ikintu
cya mbere duhita twumvishwa n’iri somo, ni uko Umurwa muhire Yeruzalemu ni umurwa
w’ingabire ya Roho Mutagatifu. Si umurwa Yezu yaremeyemo Ukaristiya gusa cyangwa ngo
ahazukire gusa, ahubwo ni n’umurwa w’isenderezwa rya Roho Mutagatifu ku nyokomuntu.

Mu gihe cya Yezu, Pentekositi y’abayahudi wari umunsi ukomeye mu yahimbazwaga na bo,
bibuka Itegeko ry’Imana bahawe nk’impano y’agatangaza. Itegeko Imana yahaye umuryango
wayo ibinyujije ku ntore yayo Musa, ku musozo mutagatifu wa Sinayi. Ni kubw’ibyo abayisraheli
bose aho bababaga bari mu bice byose by’isi, bakoraga urugendo nyobokamana bagana
Yeruzalemu. Kurondora ahantu hatandukanye bariya bantu bose bari baturutse muri iri somo, ni
ikimenyetso kibihamya. Yeruzalemu kuri uwo munsi yari yuzuyemo abantu benshi baturutse mu
mahanga menshi y’isi. Hari mu mwaka Yezu yapfuyemo. Ndavuga umwaka yapfuyemo kuko
iby’izuka byari bitarakwirakwiza. Inkuru yari itaraba kimomo nka none.

Nta gushidikanya ko benshi mu bari bakoraniye yo, batari barigeze bumva umuntu witwa Yezu
w’I Nazareti. Kuri bo iyo Pentekositi yari nk’izindi zahise. Abo bantu bazaga kandi bafite
igishyika n’ukwemera guhamye ko kwigorora n’Imana no kuvugurura isezerano bagiranye na Yo.

Ku bigishwa ba Yezu bo, uwo munsi wa Pentekositi, nyuma y’iminsi 50 Yezu Kristu azutse; uwo
biboneye, bakamwumva kandi bakamukoraho na nyuma y’Izuka rye, nta bwo iyo Pentekositi kuri
bo isa n’indi iyo ariyo yose yabaye mbere; kuri bo nta na kimwe gisa n’ibyahise, ariko bitavuze ko
bari biteze biri byabaye.

Mu kutwumvisha neza inkuru y’ibyabaye kuri uwo munsi, Luka mutagatifu arabitubwira
akoresheje amagambo yahisemo yitonze, agira ngo agaragazemo byibura inkuru eshatu zo mu
Isezerano rya kera: mbere na mbere Itegeko ryatangiwe ku musozo wa Sinayi; ubwa kabiri Ijambo
ry’umuhanuzi Yoweli, ubwa gatatu, inkuru yo ku munara w’i Babeli.

Duhereye kuri Sinayi: indimi z’umuriro zo kuri Pentekositi, urusaku ( umuriri umeze nk’inkubi
y’umuyaga), birumvikanisha ibyabaye kuri Sinayi, igihe Imana yahaga Musa ibisate bibiri
by’amabuye byanditseho amategeko cumi nk’uko tubisanga mu gitabo cy’Iyimukamisiri ( Iyim
19,16-19). Banavugaga ko igihe Imana yatangazaga amategeko, hari amatabaza y’umuriro
yanyuranagamo mu kirere cy’ijuru. Ku bw’ibyo rero, Mutagatifu Luka, arashaka kutwumvisha ko
Pentekositi y’uriya mwaka, yari irenze urugendo nyobokamana rwari rusanzwe rukorwa buri
mwaka: ni Sinayi nshya.

Nk’uko Imana yahaye umuryango wayo Itegeko ngo iwutoze kubaho mu Isezerano, noneho
ibahaye Roho wayo. Ubu noneho itegeko ry’Imana ( rigamije gufasha muntu kubaho mu
bwigenge kandi yishimye) ntiricyanditse ku bisate by’amabuye nka mbere ahubwo mu mutima wa
muntu nk’uko umuhanuzi Ezekiyeli yabihanuye (Ez 36,26…28). Ubwa kabiri, ntagushidikanya ko
Luka ashaka kugaruka ku magambo y’umuhanuzi Yoweli : “ …nzasendereza Umwuka wanjye ku
cyitwa ikiremwa cyose ( Yow 3,1). “ Ikiremwa cyose” bishaka kuvuga aha ikiremwa-muntu. Uko
Luka abibona, bariya bayahudi bubaha Imana, bari baturutse mu mahanga yose ari mu nsi y’ijuru
nk’uko abivuga inyoko muntu yose iyo iva ikagera, yuzurizwaho ubuhanuzi bwa Yoweli. Ibyo
bishaka kuvuga ko “ Umunsi w’Imana/ w’Uhoraho” wari utegerejwe igihe kirekire ko wageze.
Ubwa gatatu, inkuru y’umunara w’I Babeli: ndakeka ko muzi aya mateka y’I Babeli. Uwashaka
kuyahina yayavuga mu bice bibiri gusa. Icya mbere, abantu bose bavugaga ururimi rumwe
bumvikana muri byose, n’uko biyemeza kubaka umunara karundura uzabatwara imbaraga zabo
zose. Igice cya kabiri, Imana iraza ibateza kutumvikana: ibanyanyagiza hirya no hino ku isi kandi
ntibaba bacyumvikana mu mivugire yabo. Twakwibaza icyo twasigarana nk’isomo kuri ibyo!
Tudashatse guca imanza kuri uwo mushinga w’Imana, nta kuntu tutatekereza ko ibyo Imana
yakoze byose byari kubw’ineza n’umukiro bya muntu. Bishaka kuvuga ko niba Imana
yarahagobotse, kwari ukugira ngo ikize muntu inzira imuganisha ahabi: mu byifuzo bimwe,
umushinga umwe, mbese ni nkaho yavuze iti : “ bana banjye murashaka ubumwe ni byiza, ariko
mwibeshye inzira, kuko ubumwe si ububurizamo ubwigenge bwa buri wese ahubwo ni ubutera
ubwisanzure bwa buri muntu. Ubumwe nyabwo Imana itwifuzaho ni bumwe butaburizamo
ubunyurane (Ubumwe mu bunyurane / unite dans la diversité). Ni na byo Pawulo Mutagatifu
atubwira mu isomo rya kabiri ryo kuri uyu munsi mukuru mu ibaruwa ya mbere yandikiye
abanyakotinti cyane cyane aho agira ati: “ Mu by’ukuri umubiri ni umwe, kandi ugizwe n’ingingo
nyinshi; ariko izo ngingo zose, n’ubwo ari nyinshi, zigize umubiri umwe: ni ko bimeze no muri
Kristu.”

Bavandimwe, Inkuru ya Pentekositi nk’uko Mutagatifu Luka ayitubwira, yinjira mu njyana ya


Babeli: i Babeli, inyoko muntu yize ubunyurane, kuri Pentekositi, higirwa Ubumwe mu
bunyurane: kuva ubwo amahanga yose ari mu nsi y’ijuru yumva iyamamazwa mu ndimi
zinyuranye ubutumwa bumwe rukumbi: Ibitangaza by’Imana.

Ng’ubwo ubutumwa natwe duhabwa kuri iyi Pentekositi ya 2023. Dusabe Roho w’Imana
atumanukireho kandi tumwemerere atuyobore. Tumusabe aduhe ingabire agaba ku buntu:
Ingabire y’ubuhanga, iduhe kuryoherwa n’ibyiza by’Imana no kubigirira inyota. Iduhe kugira
inyota y’ubutagatifu no kuryoherwa n’aho turi n’abo tubana. Ingabire y’ubushishozi, iduhe
gusobanukirwa n’ukwemera kwacu bityo dushobora gusobanukirwa n’Ijambo ry’Imana riduha
kuyimenya by’ukuri no kuyikunda kuruta byose. Roho Mutagatifu aduha gusobanukirwa
kurushaho icyo Yezu adusaba n’icyo atwigisha muri Kiliziya ye muri iki gihe. Iduhe kandi
gucengera ibintu, tureba kure, hirya y’ibigaragara. Tumenye ko ibishashagira byose atari zahabu.
Iyo ngabire idufungurire kwakira uwo tudahuje ubwoko, akazi, ubukungu, ubwenge, idini
n’ibindi. Iduhe gusenya inkuta zidutandukanya n’abandi turusheho kunga ubumwe.Ingabire
y’ubujyanama, Iduhe kwinjira mu ugushaka kw’Imana. Roho Mutagatifu adufashe kwiyobora
mu buzima no gufata ibyemezo biboneye kandi bifite akamaro mu buzima bwacu bwa gikristu.
Iduhe kurangwa n’ubushishozi ku bitureba no ku bandi.

Ingabire y’ubudacogora, Yuzuze ziriya tumaze kubona. Icyo Imana idushakaho ni ugushyira mu
bikorwa ugushaka kwayo. Ngo hari abantu benshi bari mu muriro w’iteka kandi kuri iyi si bari
bafite imigambi myiza batigeze bashyira mu bikorwa. Roho Mutagatifu aduhe imbaraga zo gukora
ugushaka kw’Imana kugera ku ndunduro. Aduhe gutsinda inzitizi ziduturukaho cyangwa zituruka
ku bandi no ku bindi. Aduhe kugira icyerekezo cy’ubuzima ntitube ba nyamujyiyobijya. Aduhe
guhitamo, gufata umugambi no kuwushyira mu bikorwa. Ingabire y’ubumenyi iduhe Kumenya
icyo tungomba gukora n’igihe tugomba kugikorera, icyo tugomba kuvuga n’igihe tugomba
kukivugira … Roho Mutagatifu aduhe kumenya umwanya w’Imana mu buzima bwacu, no muri
iyi si, tumenye kurushaho icyo ubuzima bwacu bugamije. Ingabire y’ubusabane ku Mana, iduhe
kugira imyifatire ikwiye, mbese tukamera nk’abana bakunzwe imbere y’Imana, Umubyeyi wacu
udukunda byahebuje. Iduhe kuvuga « Dawe » tubikuye ku mutima (Rom 8,15). Ingabire
y’icyubahiro cya Nyagasani, Si ubwoba ahubwo ni ugutangarira ubahangange bw’Imana,
tukayisingiza, tukayiramya. Niduhe Kumenya ko Imana ari umuremyi natwe tukaba ibiremwa.
Iduhe kugendera kure ibinyuranye n’ugushaka kw’Imana, ibitayinogeye.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare.

You might also like