You are on page 1of 2

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 1 cy’igisibo, ku wa 23 Gashyantare 2021

Amasomo: Iz 55,10-11; Zab 33(H34);Mt 6,7-15

Mwebwe rero mujye musenga mugira muti: DAWE URI MU IJURU

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Ku wa gatatu w’icyumweru gishize twatangiye guterera umusozi tugana Pasika muri iki gihe
cy’igisibo. Nk’uko mubizi, igisibo kimara iminsi mirongo ine, nk’uko abayisiraheli bamaze
imyaka 40 mu butayu, cyangwa se nk’uko Yezu yamaze iminsi 40 mu butayu mbere yo
gutangira ku mugaragaro ubutumwa bwe. Mu gisibo, Kiliziya idushishikariza kwisubiraho,
tukagarukira Imana n’umutima wacu wose. Imbuto z’igisibo zigaragarira mu bintu bitatu
by’ingenzi ari byo gusenga, gusiba no gufasha abandi. Uyu munsi Yezu aratwigisha gusenga.

Yezu aratangira atubwira ko agaciro k’isengesho kadashingiye ku bwinshi bw’amagambo


twavuze. Gashingiye ku rukundo dukunda Imana n’abantu. Iyo abantu bakundana, bashobora
kugendana ntacyo bavuga. Ubwabyo kuba bari kumwe biba bihagije. Isengesho rero rya gikristu
ritandukanye cyane n’isengesho rya gipagani. Umupagani, ni ukuvuga umuntu utazi Imana
y’ukuri nk’uko twayihishuriwe na Yezu Kristu, asenga acukiranya amagambo. Mbese arireba
n’inyungu ze. Arangwa n’ubwoba agatura ibitambo kugira ngo Imana imurebe neza, imwiteho.
Mbese ni isengesho rishingiye kuri we no ku nyungu ze. Aho kugira ngo akore ugushaka
kw’Imana , ahora ashaka ko Imana imanuka, igakora ugushaka kwe. Murumva namwe ko ari
ugucurika ibintu.

Isengesho rya gikristu rishingiye ku Mana Data. Usenga abanza kureba uwo abwira akaza
kwireba nyuma. Ashaka rero ko izina ry’Imana ryubahwa, ingoma yayo ikogera hose. Ugushaka
kwayo kugakorwa mu nsi nko mu ijuru. Icyo ni igice cya mbere aho umukristu areba Imana,
akinjira mu mugambi wayo agaharanira gukora ugushaka kwayo.

« Ifunguro ridutunga uriduhe none ». Icyo ni igice cya kabiri. Noneho usenga , amurikiwe
n’urukundo rw’Imana arireba, akareba ibibazo bye, ibyo akeneye akabyereka Imana nk’uko
umwana abwira umubyeyi we ibimubabaje. Ifunguro si ibiryo gusa ni n’ibindi bintu by’isi
umuntu akenera mu buzima no mu butumwa.

Mu byo umuntu asaba Imana harimo n’imbabazi z’ibicumuro. Ngira ngo nta muntu utagira
ibyaha nk’uko ntawagenda mu mukungugu ngo ntihagire na gake kamufataho. Dukeneye ko
Imana itubabarira, itugaragariza impuhwe zayo. Mu gisibo Kiliziya umubyeyi wacu
idushishikariza guhabwa isakramentu rya penetensiya.

Igice cya gatatu cy’isengesho kigizwe n’umugambi wo guhinduka. « Ntudutererane mu


bitwoshya, ahubwo udukize ikibi ».Ubuzima bwa gikristu ni intambara ya buri munsi. Muri urwo
rugamba rero dukenera imbaraga z’Imana kuko ku bwacu ntacyo twageraho. Yezu ati « Tutari
kumwe ntacyo mwakwimarira » (Yh 15,5).
Bavandimwe, gusenga ntibyizana birigwa. Twemerere Yezu akomeze atwigishe gusenga.
Icyakora nk’uko Abafaransa babivuga, « uburyohe bw’ibiryo ubwumva uko ugenda ubirya ».
N’isengesho naryo ni uko. Uko umuntu yihatira gusenga, akabibonera umwanya, niko isengesho
rirushaho kumuryohera no kwera imbuto nziza kandi nyinshi mu buzima no mu butumwa akora.
Icy’ingenzi ni ukugira ukwemera no kubona umwanya w’isengesho. Akenshi dutwarwa
n’imirimo inyuranye n’uducogocogo tw’ubuzima tukibagirwa isengesho. Nyamara ku mukristu,
isengesho ni ngombwa kugira ngo yigiremo ubuzima bw’Imana muri we. Nk’uko umuntu
akenera kurya, kunywa no guhumeka, umukristu nawe atungwa n’isengesho.

Iki gisibo gifashe buri wese gukunda gusenga amurikiwe n’Ijambo ry’Imana. Ari isengesho
ry’umuntu ku giti cye, ari isengesho ari kumwe n’abandi nko mu rugo, mu muryango remezo,
mu makoraniro y’abasenga, ari inzira y’umusaraba, ingendo nyobokamana, imyiherero hari
uburyo bwinshi bwo guhura n’Imana mu isengesho. Buri wese yareba ubumunogeye
n’ubumufahsa kurushaho kwera imbuto. Koko rero , ikimenyetso kizakugaragariza ko usenga
by’ukuri, ni imbuto uzerera abo muri kumwe. « Igiti cyiza cyera imbuto nziza » (Mt 7,18).
Umugambi rero ni ugutera intambwe mu isengesho, twisabira dusabira n’abandi. Gusa
tukanamenya ko hari imbuto nyinshi zera ari nziza zikaribwa n’inyoni n’ibindi kuko muntu
yanze kuzisoroma kubera ubunebwe, ubunangizi, kudashaka kubona icyiza ku bandi
n’ubwigomeke ku Mana.

Isengesho ryiza kandi rigaragarira mu buryo rifasha urikora guhinduka arushaho kuba mwiza
nk’uko Imana ibishaka, kuko iyo usenga udahinduka, cyangwa ukavuga ko wahindutse kandi
udasenga hombi uba uri umubeshyi.

Bavandimwe,Yezu dukurikiye yakundaga gusenga, ndetse hari ubwo yamaraga ijoro ryose
asenga. Tumwemerere atwigishe gusenga nk’uko yabyigishije abigishwa be, maze tubeshweho
na We mu isengesho.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare

You might also like