You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 19 GISANZWE B

AMASOMO: 1 Bami 19, 4-8; Zab 34(33); Ef 4, 30-5,2; Yh 6, 41-51

‹‹UMUGATI NZATANGA NI UMUBIRI WANJYE, KUGIRA NGO ISI IGIRE


UBUGINGO››

Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Tugeze ku cyumweru cya 19 Gisanzwe umwaka B, amasomo ya Liturjiya y‟iki cyumweru


cyo kimwe no ku cyumweru giheruka aragaruka ku ngingo nyamukuru yo kwemera
gutungwa n‟Imana ikatumara inyota n‟inzara tugira muri iyi si. Yezu ati : ‹‹Umugati
nzatanga ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo››. Ubu butumwa bw‟ingenzi Yezu
aduha kuri iki cyumweru buragarukwaho n‟isomo rya mbere ndetse n‟irya kabiri kuri icyi
cyumweru.

Mu Isomo rya mbere ryo mu gitabo cya mbere cy‟Abami, twumvise Eliya Umuhanuzi
w‟Uhoraho wananiwe ahunga akagera kure. Yubuye amaso atakira Uhoraho nk‟umuntu
wihebye, nuko Uhoraho wuje impuhwe aramutabara. Nibyo Zaburi tuzirikana kuri icyi
cyumweru itsindagira igira iti : “ Umubyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva, maze
amuzahura mu magorwa ye yose” Zab 34(33),7.

Twibuke ko izina Eliya ubwaryo risobanura ngo „ Uhoraho ni we Mana yanjye’, ibyo
biratwumvisha neza ubutumwa bw‟umuhanuzi Eliya, warwanye urugamba rukomeye muri
Israheri rwo kurwanya ibigirwamana ku ngoma y‟umwami Akabu n‟umugore we Yezabeli.
Icyo gihe ni ahayinga mu mwaka wa 875 na 850 mbere y‟ivuka rya Kristu.

Uhoraho nta na rimwe ajya atererana uwamwizigiye. Mu gihe Eliya yahungaga umwami
n‟ibyegera bye wari wahigiye kumwirenza, yataye ikizere abona ko bimurangiranye atangira
gusaba Uhoraho kumuganisha iyo abasekuruza be banyuze; Uhoraho Imana igira Impuhwe
yumvise umugaragu we, maze amutabara bwangu. Mu kumutabara, yamuhaye ifunguro,
amusaba guhaguruka agakomeza urugendo.

Bavandimwe, ibyo Uhoraho yakoreye Eliya mu gihe cye nitwe yifuza kubikorera none.
Aratubona turushye ku buryo butandukanye, kuri roho no ku mubiri. Nguyu aje adusanga mu
ngo aho turi kubera guma mu rugo, mu bitaro aho twarembeye, ku kiriyo cy‟abacu n‟ahandi
hatandukanye tubarizwa, kugira ngo adufungurire, aduhaze Ijambo rye ribohora rimwe rivuye
kanwa k‟Imana ritunga muntu kurusha umugati ujya mu gifu. Aradusanga kandi mu gitambo
cy‟Ukaristiya duturirwa n‟abasaserdoti nubwo twaba tutabakikije uko bisanzwe, maze mu
Ukaristiya ye, adufungurire ku buryo bwa roho, aduhaze Umubiri we n‟amaraso ye.
Arabitubwira mu magambo meza kandi yumvikana rwose ati : “ Ni jye mugati w’ubugingo.
Ba sogokuruza banyu baririye manu mu butayu, maze bararenga barapfa. Nguyu umugati
wamanutse mu ijuru, kugira ngo uwuriye wese ye kuzapfa. Ni jye mugati muzima wamanutse
mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga ni umubiri wanjye kugira
ngo isi igire ubugingo.»
Bavandimwe nitwemere tumwakire, adutungire ubuzima, atumare inyota n‟inzara
tudashobora kumarwa n‟isi n‟ibyayo twirukira. Ni we Muzima wiyemeje kuduhaza,
nitumwemerere adukize, aduhagurutse maze adutume nk‟uko nyuma yo gufungurira Eliya
yamusabye gukomeza urugendo, natwe ni uko, araduha imbaraga zidufasha gukomeza
urugendo twerekeza ku Musozi we Mutagatifu.

Ntitugire ubwoba kuko tuyobowe na Roho we Mutagatifu, turasabwa kutamushavuza. Kuko


uwo Roho ni we udushoboza kubaho tunogeye Imana nk‟uko Pawulo Mutagatifu abitubwira
mu isomo rya kabiri agaragaza ibidakwiye kuranga uwakiriye Kristu n‟ibikwiye kumuranga :
“ Icyitwa ubwisharirize cyose, n’umwaga, n’uburakari, n’intonganya, no gutukana, kimwe
n’icyitwa ububisha cyose, bicibwe muri mwe. Ahubwo nimugirirane ineza n’impuhwe,
mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristu….” ( Ef 4,31-32).

Imana iradukunda kandi ihora ishishikajwe n‟uko twagira ubugingo kandi tukabugira
busagambye. Roho w‟Imana aduhoraho ngo tudata umurongo tugapfa, none rero twirinde
kumushavuza dukora ibidatunganiye Imana. Nitumwemerere atuyobore aho atuganisha ni
heza cyane.

Bavandimwe, Mu Ukaristiya Ntagatifu duhabwa Yezu Kristu wese, akatubere impamba


y‟urugendo rugana ijuru. Burya nk‟uko umubiri wacu udashobora kubaho tutariye ni ko na
roho zacu zidashobora kubaho tutemeye gutungwa n‟Ijambo rya Kristu Funguro ry‟Ubuzima.
Yatwihayeyo Ifunguro ngo tubeho, ntitukitesha ayo mahirwe twahawe. Ni Umugati usumba
kure uwo abasokuruza bacu mu kwemera bariye mu butayu, kuko bo bararenze barapfa. Urya
Uyu Mugati/ Kristu Jambo w‟Imana wigize umuntu, mu bimenyetso by‟umugati na divayi,
amutungira roho muri uru rugendo turimo kandi akamuha kugira uruhare ku bugingo
bw‟iteka. Buryo ngo umuntu ahinduka icyo yariye. Dusabirane gushishikarira guhabwa Yezu
neza no kurushaho gusa na we.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare/Rwanda.

You might also like