You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’ISAKARAMENTU RITAGATIFU B

Amasomo: Iyim 24,3-8; Zab 116 ( 114-115); Heb 9,11-15; Yh 6,51-58


Kristu Gitambo, ifunguro n’incuti tubana, Ukaristiya isoko y’ubuzima, impuhwe n’ubwiyunge

Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,


Umunsi mukuru w’isakaramentu ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bya Yezu duhimbaza kuri iki cyumweru,
wahimbajwe bwa mbere mu mateka mu mwaka w’i 1246, uhimbarizwa aho bita I Liège mu Bubiligi. Ni Papa
Urbain IV wasabye ko uwo munsi mukuru wajya uhimbazwa muri Kiliziya y’isi yose. Icyari kigamijwe mu
guhimbaza uwo munsi mukuru batambagiza Isakaramentu ritagatifu, kwari ukongera gushishikariza abakiristu kujya
bahazwa ari benshi, kuko muri icyo gihe bahazwaga ari ngerere, bivuze ko ntacyo Yezu uri mu isakaramentu
ry’Ukarisitiya yari ababwiye.
Uyu munsi ubundi wagombye guhimbazwa ku munsi wa Kane nyuma y’Umunsi Mukuru w’Ubutatu Butagatifu,
ariko ino tuwuhimbaza ku cyumweru gikurikiraho kugira ngo ugire isura nyayo kandi witabirwe na benshi cyangwa
bose, akaba ari Umunsi Mukuru twe abakristu duhimbaza byuzuye Umubiri n’Amaraso bya Kristu, twemera ko
Yezu Kristu yigaragariza ku buryo nyabwo mu bimenyetso by’Umugati na Divayi. Reka turebe icyo amasomo
matagatifu twateganyirijwe atwigisha none.
Umurage w’Umuryango cyangwa urugo urwo ari rwo rwose, ni nk’imizi y’igiti. Iyo turebye igiti giteye ahantu
ntabwo tubona imizi yacyo, ariko ibyo ntibihanagura ko ariyo ikibeshejeho, kuko igiti gikesha imizi ibyo gikenera
byose ngo kibeho. Nimutekereze nk’igiti cyavuga kiti: “ nitandukanyije n’imizi yanjye”, imbuza kwigendera,
ikambuza kuguruka n’ibindi… nta gushidikanya kucyakurikiraho, ni iherezo ry’icyo giti. Mu by’ukuri imbere heza
h’igiti hari mu mizi yacyo.

Mu isomo rya mbere ryo kuri uyu munsi, iyo Musa abwira umuryango wa Israheli ati: “ Aya ni amaraso y’isezerano
Uhoraho yagiranye namwe, bishingiye kuri aya magambo yose yavuze.” Ntimuzabyibagirwe muzahore muzirikana
isezerano mwagiranye ni Uhoraho. Ntimuzihenure kuri Uhoraho Imana yanyu kuko imbere hanyu heza hari mu
kuba indahemuka ku mizi mushinzeho, muri Uhoraho Imana yanyu. Ntabwo ari ku bw’amarangamutima Musa
agaruka ku bihe byahise n’ukuntu Uhoraho yagiye yita ku muryango we, ahubwo ni uko ashishikajwe no kuburira
umuryango we, ko kugira ngo bazabeho batekanye, bagomba kuba indahemuka kuri Uhoraho, we mizi bubakiyeho
ubuzima bwabo. Amagambo ababwira ntaho ataniye n’uko yakavuze ati: “ niba ushaka kuzaba uhagaze neza ejo
hazaza, irinde kwibagirwa none, uwo uri we ndetse n’uwo ukesha kuba uwo uri we.”

Amateka y’umuryango wa Israheli atwereka ko uko ibisekuru byagiye biha ibindi, uwo muryango wakomezwaga no
kubahirize Isezerano wagiranye n’Uhoraho, iyo bitabaga uko barasenyukaga. Ndetse n’ubwo babaga batunze ibintu
kare ijana ugereranyije n’andi mahanga, ntacyo byabamariraga iyo batabaga bashinze imizi muri Uhoraho, nibyo
Musa ari kuvuga muri iri somo rya none, kandi dukwiye kubyumviraho. Yezu Kristu mu nyigisho yagiye
abigarukaho, nk’igihe atsinda umushukanyi agira ati: “ Umuntu ntatungwa n’umugati gusa ahubwo atungwa
n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.”

Mu ivanjili y’uyu munsi mukuru nk’uko n’isomo rya kabiri ryabigarutseho, tuributswa ko Ukaristiya ntagatifu ari
ifunguro ry’isangira nk’uko amwe mu yandi madini abigira, ariko tukibutswa ko umwihariko wabyo ni uko uburyo
igitambo giturwa, bituma itandukana n’isangira risanzwe. Igitambo Imana yifuza, si ugusesa amaraso y’inyamaswa
nko mu isezerano rya kera, ahubwo ni impano y’ubuzima bwacu. Nibyo umwanditsi w’Ibaruwa yandikiwe
Abahebureyi atubwira agira ati: “ Yinjiye rimwe rizima ahatagatifu rwose, atahinjiranye amaraso ya za ruhaya
n’ay’ibimasa, ahubwo aye bwite, aturonkera atyo ubucungurwe bw’iteka”. Ibyo nibyo Kristu yakoze mu gitambo
cye rukumbi cyaronkeye isi ubugingo. Ubuzima bwe bwose bwatanzweho igitambo kubera abavandimwe be. Igihe
natwe duhimbaza isangira ritagatifu ry’Ukaristiya, tuba duhuza ubuzima bwacu n’ubwa Kristu, tukabutura Imana
hamwe na we nk’igitambo kiyinyuze.

Pawulo mutagatifu , anavuga ko tuba umubiri umwe muri Kristu. Niba rero tuba umubiri nka Kristu tubikesha
kumanyurira hamwe umugati , muri iryo sangria, Kristu aduha kugira ubuzima bumwe nk’uburi muri we. Ibyo
nibyo mutagatifu Agusitini abwira abo bose bateranira hamwe mu isangira ritagatifu agira ati: “ Muhinduke uwo
muhabwa, kandi muhabwe uwo mwahindutse”. Mbese ni bimwe bavuga ko umuntu ari ibyo yariye. Niba natwe
duhabwa Yezu mu Ukaristiya, twagombye guhinduka we. Ibyo bikavuga ko mu isangira ritagatifu natwe ubwacu
abahabwa Kristu, duhinduka umubiri n’amaraso bya Kristu, bisobanura ko natwe ubwacu, ku ruhande rwacu,
ubuzima bwacu bwisanisha n’ubwa Kristu we gitambo nyabuzima kironkera isi umukiro kigatuma havuka
umuryango mushya w’isezerano rishya.

Igihe cyose dutura igitambo cy’Ukaristiya, ntabwo cyiba ari umwihariko wacu gusa kuko Yezu abisobanura neza ko
yatanze ubuzima bwe kubera twe n’abandi bose; bityo n’igihe yitanzeho ifunguro nk’ikiribwa nyabuzima yabikoze
ku bwacu ndetse n’abandi bose. Igitambo cya Kristu dutura kironkera isi yose umukiro, ni ifunguro duhabwa, kandi
muri we rigahabwa isi yose, ndetse twe tugitura tugatumwa kuri bose ngo bamenyeshwe iyo Nkuru nziza. Mu
by’ukuri rero muri Ukaristiya Ntagatifu nk’uko igitero cya gatigisimu kibivuga, Ni koko mu Ukaristiya Ntagatifu
harimo Yezu Kristu ubwe rwose: Umubiri we n’amaraso ye, mu bimenyetso b’umugati na Divayi, akatubera
icyarimwe IGITAMBO dutura Imana duhongerera ibyaha byacu kikaturonkera umukiro; akatubera IFUNGURO
ridutungira roho n’umubiri rikaduha ubugingo bw’iteka, akanatubera INSHUTI tubana iminsi yose nkuko
yabisezeranyije intumwa ze mbere y’uko asubira mu ijuru agira ati “dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugera ku
nduduro y’ibihe” (Mt 28,20).

Ukaristiya ni ubukungu buhanitse. Ubukungu bw’ibyiza by’ijuru Kristu abumbabumbiye mu Isakramentu ritagatifu
kugira ngo ribe mbere na mbere ifunguro ry’Umuryango w’Imana uri mu rugendo, ni uko batungwe n’ibyiza
by’Imana bakiri ku isi. Aha twibuke ko Ukaristiya yagenurwaga mu Isezerano rya kera na manu yatunze
Abayisraheli mu butayu kurinda bageze mu gihugu cy’isezerano (Ivug 8,16). Ni na ryo funguro ridutunga, twe abari
mu rugendo rugana ijuru. Iyo Ukaristiya ni isoko idudubiza ubutagatifu, ikaba n’iriba ry’umunezero usendereye
inema n’ubutungane. Ukaristiya ni isoko y’umunezero, ni Yezu Kristu wese mu bumana bwe n’ubumuntu bwe,
wicishije bugufi akigira umugaragu wa bose, akigaragaza yoza ibirenge by’intumwa ze, akageza n’aho adupfira ku
musaraba hagati y’ibisambo bibiri.

Ukaristiya ni injishi y’ubumwe bw’ijuru n’isi, ikaba n’injishi y’ubumwe hagati y’abemera. Umutima wa Kristu soko
y’ubutagatifu ubumbiye mu Isakramentu ry’Ukaristiya. Ihuriro ry’umuntu n’Ubutatu Butagatifu ribera mu
Ukaristiya. Mu Ukaristiya ni ho Kristu adutegerereza ngo twishimane na we mu bukwe butagatifu nk’uko indirimbo
ihebuje ibiduciramo amarenga. Mu gushengerera, Umuremyi wa byose ahura n’ikiremwa cye, umusumbabyose
wicishije bugufi mu Ukaristiya agahura na muntu. Bityo ukaristiya ni yo banga riberamo ukwiranguriza kwa muntu
mu Mana nk’uko Imana ubwayo yicishije bugufi yiha umutima wa muntu maze kamere muntu igataha muri kamere-
Mana.

Ni aho igitambo cy’Ukaristiya kibera iyobera ry’ukwemera nk’uko umusaserdoti abitangaza mu gihe cyo gutura
igitambo cy’Ukaristiya, agira ati : “ iri ni iyobera rikomeye ry’ukwemera”, imbaga igasubiza iti: “ turamamaza
urupfu rwawe Nyagasani, tugahamya n’izika ryawe kugeza igihe uzaza mu ikuzo.”

Ukaristiya, ifunguro ritagatifu, umubiri n’amaraso bya Kristu, ni umurage, urwibutso rutagatifu rwa Kristu, mu
rupfu n’izuka kandi ikaba n’isoko y’amizero y’ahazaza, atuganisha mu ikuzo rya Kristu mu ijuru. Niyo mpamvu
yitwa impamba y’abasanga Nyagasani. Ntabwo iyi mvugo yumvwa na bose, kuko ibi byose ntabwo ari abarimu
beza cyangwa ibitabo byiza bibisobanura neza, ahubwo ni ukwemera kubihamya nk’uko tubiririmba mu gisingizo
cya Rata Siyoni: “ icyo utumva ntukibone, ni ukwemera kugihamya by’agatangaza koko.” Ntiwamenya ko Yezu ari
mu Ukaristiya utamuhawe, kandi ukamuhabwa neza. Abadafite umwemera kwa Yezu mu Ukaristiya, ntibashobora
kubona muri Ukaristiya Yezu muzima ukiza, ahubwo uriya mugati bawitiranya na capati basanzwe bazi, niyo
mpamvu birirwa babunga mu ngirwa madini kuko batamenye uwo bahabwa.

Kristu duhabwa mu Isakaramentu ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bye abidushoboze. Tumusaba kandi aduhe
ingabire yo kujya tumuhabwa neza kuko ni we wenyine ushobora kutumara inzara n’inyota y’ibintu duhorana.
Nasingizwe we uri rwose mu Isakaramentu rye, ubu n’iteka ryose, Amen.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare.

You might also like