You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA MBERE CY’IGISIBO, UMWAKA B

AMASOMO: Intg 9, 8-15; Zab 25(24); 1Pet 3, 18-22; Mk 1, 12-15

NIMWISUBIREHO MAZE MWEMERE INKURU NZIZA

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,


Tugeze ku cyumweru cya mbere cy’igisibo umwaka wa Liturjiya B. Mu ntangirira z’iki
gisibo, amasomo matagatifu arakomeza kutwibutsa ko iki ari igihe cyo kugarukira Uhoraho:
“ Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru
Nziza!”

Bavandimwe, Ejo twumvaga Yezu avugira kwa Levi ko Yazanywe no gukiza abanyabyaha
aribo twe twese: “ Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi.” Abahanga mu
kuvura bavuga ko intambwe ya mbere yo gukira ku murwayi ari ukwemera ko arwaye
agasanga muganga yizeye ko yamuvura. Natwe rero iki gihe cy’igisibo twatangiye
cyagombye kudufasha kubona uburwayi bwacu, tukemera ko turwaye maze tugasanga Yezu
wadusanze mbere yemera kutwitangira ku musaraba mu iyobera rya Pasika Ye, maze
tukemera gukizwana We. Ni byo Petero mutagatifu atubwira mu isomo rya Kabiri ati: “
Kristu ubwe yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by’abantu; bityo n’ubwo ari intungane,
apfira abagome kugira ngo abayobore ku Mana…” Iyo muntu yemeye ko arwaye
akamusanga arakizwa, gusa iyo utemera ko urwaye kandi urwaye, nta burwayi bubi buruta
ubwo, kuko indwara ikunogora ukibwira ko nta kibazo. Nitwemere ko turwaye aka Rugamba
ati: “ Isi irarwaye” kandi iyo si ni twe, maze twemere Inkuru Nziza tubwirwa none yo
Kwisubira tugane Yezu Kristu adukize.

Mu by’ukuri Imana iradukunda kandi urwo rukundo rwayo nirwo rutuma itwigisha inzira
zayo igamije kudukiza. Bityo rero, ntidufate iyo mpuruza nk’amagambo asanzwe, twumve ko
rwose Uhoraho adufitiye impuhwe, ntashaka ko duhitanwa n’icyago icyo ari cyo cyose yewe
n’iyi Covid-19 yaciye ibintu ngo ibe yatubuza kurangamira Imana umubyeyi udukunda. Byo
turugarijwe, isi imeze nabi kuko igenda irushaho kwitarura Umuremyi wayo ikamusuzugura,
ikamwigomekaho rwose uko ishoboye kose. Ibimenyetso by’ako gasuzuguro ni byinshi, gusa
Uhoraho we nta cyo ubuhemu bwacu bumuhinduraho, urukundo adukunda ntabwo rwigera
rugabanurwa n’inabi yacu kuko ni urukundo rw’iteka. Ugutana kuri mu isi ya none,
gutandukanye n’ukunangira ko mu bihe by’ikubitiro rya Kiliziya. Muri ibyo bihe byo
hambere, hari abantu benshi bari bataramenya Inkuru nziza ya Yezu Kristu. Hari benshi
bitwaga abapagani batazi mu kuri ibyabereye i Yeruzalemu. Intumwa n’abakristu ba mbere
barwanye inkundura mu kuvunika basobanurira uturere twose Inkuru ikiza. Mu bihe turimo
byo, hari abiyemeje gusenya amategeko y’Imana kandi barabatijwe. Aho ni ho urujijo
rushingiye. Buri kanya twumva amategeko atorwa nyamara abangamiye ineza Imana Data
Ushoborabyose yageneye isi. Mu muryango w’Imana nyirizina, ubwo buhemu burahari, no
hanze yawo bikaba uko. Aho ni ho bigaragarira ko bene muntu bari mu nzira yo kwisenya.
Bakeneye kubwirizwa inzira yo kugarukira Imana koko, kandi bakemera gutozwa inzira
n’Uhoraho nk’uko umwanditsi wa Zaburi abitwigisha muri zaburi y’iki cyumweru: “
Uhoraho menyesha inzira zawe, untoze kugendera mu tuyira twawe. Nyobora kandi ujye
umbwiriza, kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.”

Igihangayikishije ni uko uko isi ihemuka ku Isezerano ry’Imana, ari yo ubwayo yihemukira,
uko duhunga Imana niko dusanga ibyago twibwira ko turi gusanga ibyiza. Amateka
arabigaragaza, uko muntu yagiye ahunga Imana niko ubuzima bwe bwagiye bubura icyanga
n’icyerekezo. Byabaye nko gutema ishami wari wicayeho maze ugahubuka ugasandara. Gusa
Kuri iki cyumweru Nyagasani araduhumurije, nta ntambara hagati yacu na We, ndetse
ikimenyesto ni umukororombya, usobanura ko umuheto( arc) wagomba kuturasa umanitse ku
rukuta. Muri Yezu Kristu byaratunganye nk’uko Petero abitubwira mu isomo rya kabiri; nta
mazi yica nk’umwuzure agihari, ahubwo hari amazi akiza ibyaha agatanga ubuzima muri
Batisimu.

Tugarutse ku Ivanjili y’iki cyumweru cya mbere cy’igisibo B, iradufasha gutekereza ku


bishuko bitwugarije. Dushobora gutangazwa n’uburyo Yezu Kristu Umwana w’Imana Nzima
yashutswe!

Ntidutangare cyane cyangwa ntitubigire ibikino, Sekibi n’ubwo yatsinzwe izwiho gutinyuka
no guhangara. Duhore turi maso rero kuko iyatinyutse kwegera Yezu itazaturebera izuba.

Kuba Yezu yarashutswe na Sekibi kariya kageni, ni isomo rikomeye kuri twebwe usibye ko
turebye nabi byanatubera ingusho. Ni isomo rihanitse kuko mu buzima bwacu twiyemeza
guhora turi maso kuko Sekibi itiganda mu kuduhangara yo yahangaye mbere na mbere
uwayihangamuye.

Iyo twemera ko turi ku rugamba, natwe dushaka intwaro zikwiye kugira ngo dutsinde. Iyo
turangaye n’akanya gato Sekibi iraduhangara ikaduhangamura. Ni ko biba byagenze iyo
nk’umukristu ukomeye yaba umulayiki yaba uwihayimana igihe kigeze akagwa mu byaha
by’urukozasoni! Gushukwa kwa Yezu kandi gushobora kutubera impamvu yo guhezwayo:
hari abantu babyitwaza bakibera mu byaha nta nkomanga, bavuga ngo “na Yezu
yarashutswe!”. Icyo dushobora kwibagirwa dutwawe n’iyo mitekerereze, ni uko Yezu
yashutswe ariko ntatsindwe! Guharanira gutsinda muri We ni ko kwigira ku byo yaboneye
mu butayu iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.

Intwaro ikomeye mu nzira yo kugarukira Kristu, ni ISENGESHO rya rindi rivuye ku mutima
kandi rivomwa ku bucuti bukomeye dufitanye na Yezu Kristu. Iryo sengesho rishobora no
kutugeza ku ngabire yo GUSIBA bivuga kwigombwa iby’isi no kwirinda kuba abagaragu
babyo, gufungura mu rugero rwiza, kwirinda amaraha n’ibindi byose twirundurira
bikadutesha igihe cyo kwita kuri roho zacu. Iryo sengesho n’uko gusiba, bitugeza ku mutima
wagutse ufungurira abatishoboye ari byo GUFASHA bivuye ku mutima bitagize aho bihuriye
n’ibikorwa byuje uburyarya n’ubwibone.
Muri uru rugendo rw’igisibo twatangiye rudutere imbaraga mu isengesho dutsinde
ibitwugarije n’amakuba aterwa no kwitandukanya n’Imana Umubyeyi wacu udukunda, maze
twihatire kwakira Kristu mu buzima bwacu, twemere guhinduka turusheho kuba beza ku
Mana no ku bantu. Igisibo gihire kandi cy’umugisha w’Imana.

Nyagasani Yezu nabane namwe!.

Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare

You might also like