Professional Documents
Culture Documents
I.IMYAMBARIRE
Ku bijyanye n’imyambarire dushobora kugira abantu b’uburyo butatu( 3). Uwa mbere ni
umuntu wambaye ibyo ijuru rishima kandi na sosiyeti ntimugireho ikibazo. Abandi 2
turababona muri aya masomo akurikira kandi bombi bafite ikibazo gishobora kubarimbuza
babaye batihannye.
1.Matayo 22: 11, Uyu mutumirwa umwami yasanze atambaye umwambaro w’ubukwe.
Yasabye kobamuboha bakamujugunya hanze kuko kubera ko yatowe ariko atatoranijwe. Yari
yambaye ariko atambaye ibijyanye n’aho yari ari. Natwe dushobora kuba twambaye, ariko
tutambaye ibikwiriye.
ITANGIRIRO 3: 10–11: Arayisubiza ati:”Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi,
ntinyishwa n’uko nambaye ubusa, ndihisha.” Iramubaza iti:” Ninde wakubwiye ko wambaye
ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kutaryaho?
Hano dufite abantu b’uburyo Uwambaye ariko yambaye ibidakwiriye, n’uwambaye
ubusa.Uwambaye ibidakwiriye kubera amahitamo ye yaraboshywe ajugunywa hanze,
abari bambaye ubusa Imana yarabambitse. ( Itangiriro 3 : 21 ) Iteka uwambaye
ubusa aba akeneye kwambikwa (Matayo 25:36).
A. ICYO BIBILIYA IVUGA. (Aya masomo arimo inama zo kwitonderwa):
1. “Umurimbo wanyu ntukabe uw’inyuma nko kuboha imisatsi, kwambara ibyakozwe
mu izahabu cyangwa se imyambaro y’akarusho. Ahubwo …….. “ (1 Petero 3 : 3-4
BII)
2. “N’abagore ni uko bajye bambara uko bikwiriye, birimbishe nk’abanyamutima badashira
isoni, atari ukuboha imisatsi no kwambara imikufi y’izahabu, cg amasaro y’agahebuzo
cyangwa imyambaro y’igiciro gihanitse. Ahubwo umurimbo wabo ube ibikorwa byiza
bikwiriye abagore bubaha Imana.” (1 Timoteyo 2 : 9, 10 BII )
3. Umugore cyangwa umukobwa ntakambarane n'umugabo, kandi umugabo ntakambarane
n'umugore, kuko ukora atyo wese ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.Gutegeka
kwa ii 22:5
4. Maze Yakobo abwira abo mu rugo rwe n'abo bari kumwe bose ati “Mukureho imana
z'abanyamahanga ziri muri mwe, mwizirūre mwambare indi myenda.Itangiriro 35:2
B. ICYO UMWUKA W’UBUHANUZI UBIVUGAHO,
ELLEN G. WHITE ATI:
1. ”Ikibazo cy’imyambaro ntikigomba kugirwa ingingo y’ibanze y’iyobokamana ryanyu.
Hari izindi nsanganyamatsiko zo kuganirwaho zikungahaye kuruta iyo. Muvuge
ibirebana na Kristo, umutima ni uhinduka ikidahuje n’ijambo ry’Imana cyose
kizimara.” Even. P 70(296), Evang. P. 272(1889)
2. Niba turi abakristo, tuzakurikira Kristo nubwo inzira dusabwa
kunyuramo yaba ihanganye no kwifuza kwa kamere yacu. Si ngombwa kwambara iki
cg kiriya, kuko niba umutima wawe ukunda ibyo bitagira umumaro by’ubwirasi,
kureka iyo mitako yawe bizamera gusa nko gukemura amababi y’igiti; ibyo umutima
wa kamere ubogamiyemo bizongera bishibuke. Ugomba kugira umutimanama wawe
bwite.” Kurera abana p. 429-430(1892), Even.p.71(297)
3. “Umwanzi w’ibyiza ni we ushyigikiye ubuhimbyi bw’imidodere y’imyambaro ihora
ihindagurika nta kintu akunda cyane cyahwana n’uko akunda kuzana ibyo kubabaza
Imana no gukoza isoni icyubahiro cyayo abikoresheje ubuhanya no kurimbura abantu.
Uburyo bumwe akoresha kugira ngo abigereho ni ubuhendanyi bw’izo ngeri za mode
zicogoza umubiri, zigaca intege ibitekerezo no gupfobya ubwenge.”Rengera ubuzima
vol.II, p.6
4. “Kugira ibigirwamana mu myambarire ni indwara yangiza imico mbonera. Ibi ntabwo
bishoboka ko habaho kubyambikanwa ubugingo bushya. Akenshi kwiyegurira
ivugabutumwa bisaba gufata icyemezo ku ihinduka ry’imyambarire. Ntabwo
hakwiriye kubaho ubunenganenzi mu myambarire. Kubwa Kristo tubereye umuhamya
dukwiriye gukora uko dushoboye tukagira impagarike imutunganiye.” Ubutumwa
kubasore p. 358
5. “Bibiliya yigisha kwambara mu buryo bukwiriye. Ndifuza yuko abagore bambara
imyambaro ikwiriye.”1 Timoteyo 2:8,9. Imyambarire yose ishaka ko uyambaye
arangarirwa cyangwa se agatangarirwa ntabwo ihuje n’ibyo Ijambo ry’Imana rivuga.
Rengera ubuzima vol.II, p.4
6. “Imyambaro myiza, igomba kuba iy’ubwoko bwiza, isa neza, kandi ikaba itoranirijwe
ko irama mu cyimbo cyo kuyitoraniriza kurangaza abantu. Kwambara imyambaro
itameshe ni bibi ku buzima, byanduza umubiri n’umutima. Imibiri yanyu ni insengero
z’Umwuka w’Imana.” 1 Abakorinto 6: 19. Imana yifuza ko tuba bazima, ku mubiri no
mu mutima. Ibyo byombi bitera kumererwa neza bitewe n’imyambaro iboneye.” Idem
p.5
7. “Bamwe baravuga bati:” Imyambaro mutubwira yavuye kuri mode. Ariko se ibyo
bitwaye iki? Ndifuza ko mu buryo bushoboka bwose twaba abavuye kuri mode.
Uwagira ngo tugire imbaraga abagore ba kera bavuye ku gihe bari bafite, byaba ari
ibyo kwifuzwa! Umwe mu bagore 1000, niwe wambara uko bikwiriye.” Ubutumwa
bwatoranijwe vol.II, p.537
8. “ Abenshi kugira ngo bagendane n’ibyadutse by’ubupfayongo, baretse umurimbo
basanganwe uvanze no kwiyoroshya maze barangamira ibyadutse. Batanga igihe, imari
n’imbaraga z’ubwenge n’ubutungane bw’umutima, maze bakegurira impagarike yabo
yose ku byadutse. Basore n’inkumi nkunda, ingeso ibarimo yo kwambara bikurikije
uburyo bwadutse bw’iby’umurimbo, izahabu, imyenda itatswe yo kurimbana,
ntibizatera abandi gushima idini yanyu cyangwa ukuri muvuga ko mukurikiza. Aba
bazi kugenzura, bareba umwete wanyu wo kurimbisha inyuma, bikabahamiriza ko muri
abanyantege nke n’abirasi.” Inama zigirwa itorero, vol.II, p.123
9.Umwambaro w’umugore ntugomba kuba umuhambiriye. Ugomba kuba umwambaro
utabangamira imikorere myiza y’ ibihaha n’umutima.Ikanzu yabo yakagombye kutajya
hejuru y’aho bote zigarukira, ariko na none ikaba iringaniye kuburyo itabangamira intambuko
n’ urugendo mu muhanda kuburyo byaba ngombwa ko ifatishwa ibiganza. Ubutumwa
bwatoranyijwe vol2,p 386-390
10. “Ikindi kintu kibi gikunda kwadukana n’imico, ni imyambaro idashyitse, ku buryo
imigabane imwe y’umubiri iba yambaye ubusa. Iyo ibirenge n’amaguru bikonje, burya
amaraso abirimo aba ari make, naho mu yindi migabane y’umubiri hirunzemo menshi.
Ubuzima bwiza bugendana n’uko amaraso agenda neza mu mubiri. Abagore benshi
usanga ari ibimuga kandi bari gushobora kugira amagara mazima iyo baza gukurikiza
amategeko y’ubuzima, kandi bakagira imyitozo ngororamubiri ahari umwuka mwiza.”
Rengera ubuzima vol. II, p.7
11. Ndinginga ishyanga ryacu ngo bagendane ubwitonzi
n’amakenga imbere y’imana. Mujye mukurikiza imico iriho yo mu myambarire niba
bitabangamiye amahame y’ubuzima bwiza. Reka bashiki bacu be kwambara nk’uko benshi
bagenza, ahubwo bambare ibyiza bibakwiriye kandi bibabereye, bidoze mu bitambaro
bikomeye bikwiranye n’igihe, kandi igitekerezo cy’imyambaro cye kuba aricyo cyigarurira
intekerezo. Bashiki bacu bakwiriye kwambara ibigaragaza kwiyoroshya. Bakwiriye
kwambara ibitagaragaza ubwirasi, bafite isoni zo kwiyambika ubusa kandi birinda, bifata
neza. Muhe ab’isi icyitegererezo kizima cy’umutima urimbishijwe n’ubuntu
bw’Imana.”EVENEMENTS P. 71(298) ; 3SM P.242(1897)
Ababyeyi b’abakristo bakwiriye kwigisha abana babo icyitegererezo cyiza, inyigisho babaha
n’igitsure babareba kugirango bayobore abahungu n’abakobwa babo ku kwiyubaha, nibwo
bazashobora kugirirwa icyizere n’ababazi.Abakristo bacu ni bamenyeko baba bambaye neza
mu gihe baba bakurikije gahunda y’itorero rya gikristo.
E.IZINDI NYANDIKO
Inkomoko n’amateka bya MINI-JUPE. (Le Bonheur Chez Soi, p.111-116)”Mini-jupe
(ijipo ituzuye), Joseph NKOU ati:” Maze gusoma ikinyamakuru cy’ingenzi
cy’urubyiruko cyitwa “JEUNESSE” nomero yasohotse muri Mutarama 1968 ku
ngingo yitwa Mini-Jupe, nimo tubona amateka y’iyi mode imaze kwigarurira
abakobwa bacu. I Londre mu Bwongereza niho mini-jupe yatangiriye, itangira
yamaganwa bitinze iramenyerwa ntiyaba ikivugwa. Amategeko yo kwambara mini ni
aya akurikira:
1. Umukobwa ufite munsi y’imyaka 20, yambara igeze muri ½ cy’amatako.
2. Umugore ufite hagati y’imyaka 20 na 30, yambara igeze kuri cm 6-8 hejuru
y’amavi.
3. Umugore ufite imyaka 40 no kuzamura, yambara mini igaragaza amavi ye.
Impamvu batanga zo ku baho kwa mini ni izi zikurikira:
1. Kudasesagura umutungo ugura igitambaro kinini.
2. Ni uburyo abakobwa bakoresha bwo gukurura abahungu, babereka ko babakunda.
3. Kubera ko abakobwa bavuga make, bitabaza mini ngo igihe bagenda mu nzira,
ibafashe gukurura abahungu kuko kubabwiza umunwa abakobwa batabishobora.”
Umwanzuro: Kubw’ibyo ndetse n’ibindi nk’uko bigaragara mu ijambo ry’Imana: Pocket
down, Dechiré, pantalo n’amajipo bifatiriye, bigufi n’indi myambarire igayitse ntiyemewe
Ku bahungu n’abakobwa ba Yesu.Umwizera w’Itorero rya Kaminuza ntabwo akwiye
kwambara imyambaro igaragaza uko ateye, imyanya y’umubiri (ni ukuvuga ibitugu,
umugongo, inda, amabere, intege n’ imyanya y’ibanga,…).No kwambarana ku gitsina gabo
n’igitsina gore ntibyemewe.
Inkweto z’imisumari,Inkweto zigera mu mavi nabyo ntibyemewe kuko bigaragaza ubwibone.
Ntibyemewe kwambara imitako iyo ariyo yose nk’ibikomo cg imikufi, inigi, amaherena,
impeta zitari iza marriage n’ibipesu binini bifunze imyenda birangaza, utwuma dufata za
Clavate turangaza, etc..
II.UMUSATSI
1.1 INTANGIRIRO
Ese hari icyo Ijambo ry’Imana rivuga ku misatsi? Tugiye kurebera hamwe uko imisatsi y’
abakristo ikwiriye kuba imeze.
1.2 IBYO IJAMBO RY’IMANA RIBUGA KU MISATSI
Abacamanza 16:17.nuko amubwira ibyari mu mutima we byose, aramubwira ati “ Nta cyuma
cyogosha cyigeze kunyura ku mutwe, kuko nabaye Umunaziri w’ Imana uhereye nkiva mu
nda ya mama. Nakogoshwa, imbaraga zanjye zanshiramo, ngacogora nkamera nk’
abandi.”Aha tubona ko Samusoni yiyogoshesheje bigatuma imbaraga z’Imana zimuvaho
kuko yishe izezerano ryayo.
Www.itabaza.org IMITAKO
Icyateye uyu muyobozi gutanga uyu muburo, ni ikibazo yari yabajijwe n’umwizera witwa
VALLEY wo muri Kanada wagiraga ati “Nkunda kumva abakuru b‟Itorero b‟Abadiventiste
b‟Umunsi wa Karindwi bavuga ko nta murongo ugaragara Itore-ro ryashyizeho ku bijyanye no
kwambara imirimbo (amaherena, ibikomo, amashenete..) bakavuga ko amatorero aza-jya
yirwariza ku gukemura ibyo bibazo, nuko nkumva binteye urujijo. Ese koko nibyo. Ese Itorero
ry‟Abadiventiste rihagaze he kuri icyo kibazo?”
Mu kumusubiza, Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventiste ku isi yagize ati “Ikibazo cy‟imirimbo
ni ikibazo gikomeye nubwo benshi bibwira ko buri wese yabigenza ukwe. Nibyo koko ntitwaki-
jijwe no kutambara imirimbo, ahubwo twakijijwe n‟amaraso ya Yesu. Nk‟abadiventiste
b‟Umunsi wa Karindwi, tugendera ku mahame ya Bibiliya, kandi ingingo y‟iby‟imirimbo
ivugwa neza mu Mahame y‟Ibyo twizera, ndetse no mu Ndongozi y‟Itorero, yatowe
n‟abahagarariye Itorero baturutse mu bihugu bitandukanye bari bitabiriye Inama y‟Inteko .
Kuba uyu muyobozi yavuzeko aya mahame yatowe n’abaturutse mu bihugu byose ku isi, ni
igihamya ko kutayambara bitaga-fashwe nk’ubuturage cyangwa imyumvire mike. Ni n’igihamya
kandi ko aho wajya hose ku isi mu Itorero ry’Abadiventiste,ukaba wambara iyi mirimbo uzafatwa
nk’unyuranya n’amahame Itorero rigenderaho. yakomeje agira ati:“Ihame rya 22 mu mahame
y‟Ibyo twizera rigira riti:”Twahamagariwe kuba ubwoko bwera bufite intekerezo, ibyiyumviro
n‟imyitwarire ifitanye isano n‟amahame y’ijuru. Kugira ngoUmwuka Wera abashe gukuza muri
twe imico y‟umwami wacu,tugomba gukurikiza urugero rwa Kristo tukareka inzira z‟imirimo
yacu bwite,bityo kwera n‟amagara mazima n‟iby-ishimo nibyo bizaranga imibereho yacu. Ni
muri ubwo buryo rero ibyo twishimishamo bigomba kuba bihuje n‟ amahame yo mu rwego rwo
hejuru atunganye kandi y‟ubwiza bwa gikristo. Twitaye ku mico itandukanye, tuzambara
imyambaro irekuye yoroheje kandi tukanezezwa nuko ubwiza nyakuri butabonerwa mu kwitaka
inyuma ahubwo yuko buboneka mu bugingo bwicishije bugufi kandi bufite amahoro. “Ibyo
Abadiventiste b‟Umunsi wa Karindwi Bizera, ku gice cya 22 kiri ku ipaje ya 268, ku ihame
rivuga imyitwarire ya gikristo .
Iki gitabo kandi ku ipaje ya 277 gicyaha umuco mubi wo kwigana ab’isi wadutse mu matorero
kigira kiti “Ntabwo ari mu kwigana kubaho nk‟ab‟isi, abakristo bazarehereza abatizera ku gakiza
;ahubwo ni mu kubereka imyitwarire itandukanye n‟iyo , ibareshya kandi ibakurura cyane.”
Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventiste kandi yagize icyo avuga ku muhango wo kwambikana
impeta mu bukwe igihe abantu basezerana. Yagize ati “Mu bihugu bimwe na bimwe,
kwambikana impeta abantu basezerana mu bukwe ni itegeko, aho babifata nk‟iki-menyetso
gihamya ibitagaragara, iki gihe ntabwo kwambara impeta byafatwa nko kwambara imirimbo.
Igihe bimeze gutyo ntitwavuga ko ari icya-ha.”
Mu gusoza uyu Muyobozi yagize ati “Reka twibuke ko kwambara imirimbo atari byo bigaragaza
imico y‟umukristo, kereka nk‟uko mu 1 Petero 3.3-4 hagira hati “Umurimbo wanyu we kuba
uw‟inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukanisha
imyenda, ahubwo ube uw‟imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w‟umwuka ufite
ubugwaneza n‟amahoro ari wo w‟igiciro cyinshi mu maso y‟Imana.”
Uyu muyobozi yashoje asaba abapasiteri n’abayobozi b’itorero guhaguruka bagacyaha uyu muco
mubi. Yagize ati “Ni ingenzi kuzirikana ko niba Amahame y‟Ibyo Abadiventiste Bizera, ndetse
n‟Indongozi y‟Itorero bishingiye ku Byanditswe, abapasiteri baba bakwiriye kwigisha abizera ya
mahame ya Bibiliya babishyizeho umwete n‟ubushishozi. Nizera ko abantu nibasobanukirwa aho
umurimbo nyakuri ukwiriye kuba, gukururwa no kwambara imirimbo bizata agaciro.
Ntitwakijijwe no kutambara imirimbo, ariko Imana iduhamagarira ko imibereho yacu yicisha
bugufi, ihinduka umuha-mya w‟Ubukristo bwacu.
Paul ati:” Ahasigaye bavandimwe, icyitwa ingeso nziza cyose n’igikwiriye gushimwa
cyose, n’iby’ukuri n’ibikwiye icyubahiro, ibitunganye n’ibiboneye, ibikundwa n’ibivugwa
neza abe ari byo muhoza ku mutima. Ibyo nabigishije rero n’ibyo nabagejejeho, ibyo
mwanyumvanyen’ibyo mwambonanye, ibyo byose mube ari byo mukora, kandi Imana
itanga amahoro izabana namwe.” Abafilipi 4 : 8,9