You are on page 1of 2

Inyigisho yo ku cyumweru cya 2 cy’igisibo, Umwaka B

Yezu yihindura ukundi: Dusabe inema yo kumurangamira no kumwumvira


Amasomo: Intg22,1-2.9a.10-13.15-18; Rom 8,31b-34; Mk 9,2-10
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, tugeze ku cyumweu cya kabiri cy’igisibo. Ku cyumweru gishyize twazirikanye uko Yezu Kristu yamaze iminsi
mirongo ine mu butayu ashukwa na Sekibi, ariko Sekibi irahatsindirwa ndetse ihavana ikimwaro cyinshi. Bityo Yezu Kristu atwereka ko ibishuko
bitazabura mu buzima bwacu kandi dusabwe gutsinda no kwirinda kwibera igishuko ubwacu. Ni n’amahire kuko Imana idutabara! Uko kutemera
kwumvira umushukanyi tubigeraho turwana intambara ikomeye y’ubutungane. By’umwihariko, tuzirikana urukundo rukomeye Imana idukunda.
Bikadutera kuyumva, kuyumvira no kuyirangamira nka Aburahamu.

Ni koko kumvira Imana bituronkera umugisha n’iyuzuzwa ry’isezerano ry’Imana . Ni kenshi tuzirikana ku buzima bwa Aburahamu. Tugatangarira
ukwemera kwe asiga umuryango we n’igihugu cye akajya aho Imana yamugeneye, we, atahazi. Tukamubona yemera ko umugore we Sara azabyara
kandi ari mu zabukuru. Maze koko biba bityo! None uyu munsi asabwe gutanga igitambo cy’umwana we w’imfura n’ikinege. Na we arabyemera! Uyu
munsi turanyurwa n’ubutwari n’ukumvira bye yemera kwihekura (mu myumvire yacu abantu) ngo agaragaze ko Imana ari yo itanga byose; bityo
Imana igomba kwegurirwa byose na bose.

Mu gitambo cya Izaki n’uburyo Imana yashimye ukumvira kwa Aburahamu ikarokora umwana ndetse ikagirana na se isezerano rikomeye , Imana
yagaragaje ko itatugirira nabi kandi ko itadusaba ibidashoboka kabone nubwo byaba bigoye. Hari n’abemeza ko ibi byabaye kugira ngo Imana
imenyeshe abantu ko nta bitambo ikeneye by’amaraso nk’uko zimwe mu nyigisho z’abaturanyi ba israheli babyemezaga muri kiriya gihe ko imana
zabo zishimishwa no kuzitura ibitambo by’amaraso y’abantu. Uhoraho mu gusaba Abrahamu kiriya gikorwa, akagihagarika kuri buriya buryo,
yerekanye ko we ibyo bitambo atabikeneye.; akanagenura ko igitambo rukumbi cya Kristu kizaba gihagije ngo abantu bakire.

Ukwemera n’ukumvira kwa Aburahamu, yabikesha umugisha n’isezerano ryo kuba umubyeyi w’amahanga. Ibi bigaragarira mu buryo imyemerere
myinshi y’iyobokamana n’amadini menshi biyitirira ko ari abana ba Aburahamu. Nyamara twe, abakristu, tuzi ko turi abana b’ukuri ba Aburahamu
kuko na Kristu yivugira ko Aburahamu ari umubyeyi we kandi yishimiye ivuka rye! Ndetse n’ibisekuruza bya Yezu bikabigaragaza.

Bavandimwe, ikizatuma tuba abahire n’abanyamugisha nka Abrahamu ni ukwihatira kumva no kumvira Imana: Ijambo rya yo n’inzira zayo. Ni bwo
tuzabaho turiho koko atari ukurushya iminsi. Ni bwo tuzumva neza umurage wa muntu n’icyo Imana yadusezeranije. Tuzibonera kandi uburyo
hagenda huzuzwa isezerano ry’Imana mu buzima bwacu dushingiye ku mateka yacu bwite, ay’umuryango wacu mugari ndetse n’isi yose. Mu
kumvira ni ho duhurira n’Imana, tugasabana na yo kandi tukanyurwa na Yo . Kumvira biruta ibitambo n’amaturo uko Ibyanditswe bitagatifu
bibigarukaho. Imana ni Imana niyo muntu ataba ahari, ariko nta Mana, muntu abura igisobanuro! Nk’uko ifi itabaho nta mazi, igiti ntikibeho nta
butaka mu buryo busanzwe, ni nako Muntu nta buzima bwe nta Mana mu buzima bwe.

Bavandimwe mu murongo wo kumvira Imana Yezu Kristu aduha urugero rukwiye kandi rwuzuye.Ni kenshi tuzirikana k’ukumvira kwa Yezu Kristu.
Ariko igihe cy’igisibo kitwereka neza uburyo yumviye kugeza ku rupfu rw’umusaraba. Ni byo Ivanjili ntagatifu y’iki cyumweru igarukaho itwereka ko
“azapfa ariko akazuka”. Mu kwiyereka zimwe mu ntumwa ze yihinduye ukundi kandi yisesuyeho ikuzo, Yezu yagaragaje mu marenga ikuzo yifitemo
kandi azisesuraho nyuma yo kubabara kubera abantu n’isi yose. Ni igikorwa kandi cyari kigamije guhumuriza intumwa no kuzitegura kuzakira ibyago
Yezu yari agiye guhura na byo, kugira ngo zitazatakaza amizero zigira ngo ibya Yezu birangiriye ku rupfu. Yezu koko yatsindiye ku musozi wa Tabor.
Yihinduye ukundi, yereka inkoramutima ze ko n’ubwo mu bigaragara ari umuntu usanzwe, ukenera iby’abantu bakenera, uhuje nabo muri byose
uretse icyaha; nyamara ko ari n’Imana rwose. Kwari ukubasogongeza ku ikuzo rimutegereje ngo batazahumwa amaso n’urupfu rwe. Ni
n’umusogongero kuri twebwe abantu ko tuzagira uruhare kuri iryo kuzo rya Kristu.

Mu mvugo ikunda gukoreshwa n’urubyiruko, twavuga ko Yezu yihereranye bariya batatu (Petero, Yohani ya Yakobo) kugira ngo abarobeshe,
abereke mu ijuru uko hasa ndetse n’ikuzo rizahoraho iteka ribazigamiwe niba koko bamukomeyeho ntibatsindwe n’imiyaga y’isi.

Petero yararobye, areba mu Ijuru uko hasa: yabonye yo abatagatifu, ba bandi bose biziritse ku mategeko y’Imana bakihatira gukora ugushaka
kwayo. Abo ni abahagarariwe na Musa Mutagatifu. Yabonyeyo kandi ba batagatifu bose bayobotse Ijambo ry’Imana, rirabatunga kandi
bararyamamaza: abo ni abatashye ihirwe ry’Ijuru bahagarariwe na Eliya Mutagatifu. Mu yandi magambo, yabonyeyo abitoje gushengerera Imana no
kuvugana n’Imana nka Musa, abonayo abihatiye kuvuganira Imana mu bantu: abo ni abahanuzi barimo Eliya n’abandi benshi.

Intumwa zagiriwe ubuntu bugeretse ku bundi. Izo ntumwa ziyumviye Ijwi ry’Imana Data ubwayo ibamurikira Umwana wayo. Mbese ni umunsi mukuru
kuri bo w’Ukwigaragaza kw’Imana Data: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve”. Data yatanze ubutumwa bw’uko n’aho twe abemera
twahigwa n’isi, n’aho twavutswa ubu buzima, duhamagariwe kumvira Uwatumwe n’Imana, Umwana wayo Yezu Kristu we uzatugeza i Budapfa. Iri
banga barobeshejweho, ni ryo ryatumye intumwa zumva ko zishonje zihishiwe. Ibi bizatuma badatatira Kristu imbere y’ umuryango w’uburoko,
imbere y’inkota, umuriro, imbunda n’imihoro.

Petero yifuje kwigumira muri iryo hirwe ry’Ijuru yari arungurukijweho. Ati: “Mwigisha, kwibera hano nta ko bisa. Reka mpubake ibiraro bitatu”.
Yariyibagiwe. Ibyishimo byari byamurenze maze aravugishwa byo guhimbarwa. Ntibizwi niba yari anazi kubaka; umwuga we wari uburobyi. Ariko
wenda twamwumva kuko yavuze ibiraro atari inzu zisanzwe zisaba ubundi buhanga! Ibi nibura bidutere inyota yo kurarikira ijuru n’ingabire z’ijuru
kuko nta mahirwe yasumba ayo kubana n’Umuremyi wa byose Se w’Umwami wacu Yezu Kristu. Ni iyo nyota umubyeyi wacu KILIZIYA yifuza ko
twagira iyo idutegurira iyi Vanjili ya Yezu yinhindura ukundi mu gihe nk’iki cy’igisibo twerekeza kuri Pasika.

Iyi nkuru Nziza y’iki cyumweru idufashe kudahumwa amaso n’ibyishimo bihita twagira muri iyi si. Amahirwe n’umunezero nk’ibyo kuri Tabor
ntibikajye bituma tudamarara ngo twumve ko twageze ahagamijwe, ngo tube twatera Imana umugongo. Ibyago, ingorane n’inzitizi duhura nazo mu
buzima na byo ntibikaduhume amaso ngo bitubuze kurangamira amizero y’izuka n’umunezero bizigamiwe abihanganye bakumvira kandi
bakarangamira Yezu Kristu Umwana w’Imana.

Nyagasani Yezu Kristu, we waturobesheje mu Ijuru igihe tubatijwe, akatubibamo ingemwe y’Ijuru, byongeye agahora adutungisha Ukaristiya
Ntagatifu wo Mugati Nyabuzima w’Abamarayika n’abatagatifu, atube hafi maze ineza ye iduhoreho, natwe amizero yacu ahore amushingiyeho. Muri
iki gihe cy’igisibo, dukomeze dusabe Nyagasani aduhindure bashya kandi aduhe n’imbaraga zo gukomera muri urwo rugendo.

Reka nsoreze kuri aya magambo y’umuhanzi Cassien Twagirayezu : UMUNTU NYAMUNTU*
*Umuntu nyamuntu si uburebure
Umuntu nyamuntu si ubunini
Umuntu nyamuntu si isura nziza
Si indoro Si inseko ye Si n'ingendo
*Umuntu nyamuntu si umwe bose bishisha
Si umwe urenganya Si umwe uriganya
Umuntu ni nyamutima ukunda abandi
*Umuntu nyamuntu Si umwe gica
winjira bagakangarana
Si umwe ukuba akubira munda ye
Hafi mu irembo bishwe n'isari
Abakire n'abakene usanga bisanga
Ndetse n'aka kagombera akabando
Ntawe umusaba ngo arinde asarara
*Umuntu nyamuntu Akunda amahoro
Akayifuriza na bagenzi
Ahora ashaka icyamuteza imbere
Ahora yamagana uburyamirane
Mumirimo ye yitwaza umutima nama
Yirinda icyamusiga ubuhemo
Ntabwo yironda ntarondaronda, ng’uwo umurage bana b’u Rwanda, urwo runana rukwire Afrika yacu, iyo mpumeko yuzure iture mu isi yose.
Nkwifurije kuba umuntu nyamuntu ( Tubyitoze cyane muri iki gisibo bizatugirira akamaro)

Nyagasani Yezu nabane namwe!.


Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

You might also like