You are on page 1of 2

INYIGISHO YO K’UMUNSI MUKURU W'ISAKARAMENTU RITAGATIFU C

Amasomo:Intg14,18-20; Zab 109; 1Kor 11,23-26; Lk9,11-17


BARARYA BOSE BARAHAGA
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, turahimbaza Umunsi Mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu
ry’Umubiri n’Amaraso bya Yezu Kristu, rizwi ku izina ry’UKARISTIYA. Ni umunsi
wagombye guhimbazwa ku munsi wa Kane nyuma y’Umunsi Mukuru w’Ubutatu Butagatifu,
usibye ko ino tuwuhimbaza ku cyumweru gikurikiraho kugira ngo ugire isura nyayo kandi
witabirwe na benshi cyangwa bose; akaba ari Umunsi Mukuru twe abakristu duhimbaza byuzuye
Umubiri n’Amaraso bya Kristu, twemera ko Yezu Kristu yigaragariza ku buryo nyabwo mu
bimenyetso by’Umugati na Divayi.

Uyu munsi mukuru, wahimbajwe bwa mbere mu mateka mu mwaka w’i 1246, uhimbarizwa aho
bita i Liège mu Bubiligi. Ni Papa Urbain IV wasabye ko uwo munsi mukuru wajya uhimbazwa
muri Kiliziya y’isi yose. Icyari kigamijwe mu guhimbaza uwo munsi mukuru batambagiza
Isakaramentu ritagatifu, kwari ukongera gushishikariza abakiristu kujya bahazwa ari benshi,
kuko muri icyo gihe bahazwaga ari ngerere, bivuze ko ntacyo Yezu uri mu isakaramentu
ry’Ukarisitiya yari akibabwiye. Ikigaragara ni uko muri iki gihe ho Atari ko bimeze kuko
abahazwa ni benshi, nyamara iyo umuntu yitegereje, kuba abantu bahazwa ari benshi cyane, si
cyo kimenyetso gifatika cy’urukundo n’inyota abantu bafitiye Yezu uri m’Ukaristiya, kuko hari
n’abamuhabwa bikinira nk’uko ya ndirimbo ibigarukaho igira iti: “ hari baguhabwa bikinira,
bakegera ameza barushanwa, kugira ngo abanda bababone, bagarure bwangu badatana…”
Ku munsi nk’uyu, ni umwanya mwiza wo kongera kwisuzuma maze tukareba uburyo duhabwa
Yezu. Ikigaragara, ni uko akenshi hari igihe dushidikanya kuri Yezu uri m’Ukaristiya, cyane ko
binarenze kure ubwenge bwacu, bikaba byanatuviramo intandaro yo kutamuhabwa neza. Cya
Gisingizo cya Rata Siyoni cyagenewe kurata Yezu m’Ukaristiya, kiradukebura ahagira hati:
“Ahabwa ababi n'abeza, ariko biranyuranye ni urupfu n'ubugingo. Ubugingo ni ubw'abeza,
ababi bahabwa urupfu, nibo birobanura….”
Nyamara bavandimwe, nta gushidikanya, Yezu ari m’Ukaristiya rwose. Ukaristiya ni izina
rituruka ku ijambo ry’ikigereki « eucharistein » risobanura gusingiza, gushimira Imana. Ni
Ijambo rigaragaza umuntu ushimira Imana: kuko Imana yamuhagije ibyiza byayo; kuko Imana
yamugaburiye; kuko Imana yamumaze inzara n’inyota; kuko Imana yamuruhuye.
Muri gatigisimu, twibutswa ko Ukaristiya ari Isakaramentu ririmo Yezu Kristu ubwe rwose,
n’Umubiri we n’Amaraso ye,mu bimenyetso by’umugati na divayi, akatubera icyarimwe
IGITAMBO, IFUNGURO N’INCUTI tubana.
Ni muri ubwo buryo, Isomo rya mbere, ritwibutsa igitambo cya Melikisedeki, umusaserdoti
n’Umwami. Umugati na Divayi yatuye, byagenuraga ibizaturwa n’undi wabaye Umusaserdoti
n’Umwami ubuziraherezo ari we Yezu Kristu watwitangiyeho igitambo kitagira inenge kuri
Altari y’Umusaraba, akaturonkera ubuzima twari twarivukije ducumura, akemera no kutwihaho
ifunguro riramira roho zacu. Ni muri we twaronkeyemo imigisha n’ibabarirwa ry’ibyaha.
Isomo rya kabiri, rirakomeza ritwereka uko Yezu yaremye Ukaristiya. Yakoresheje ibyo abantu
basanganywe: umugati na Divayi, gusangira, gusezerana n’ibindi, ariko abiha agaciro gasumbye
ako byari bisanganywe nk’uko Rata Siyoni ibihamya: “Uyu munsi mukuru tugira, uratwibutsa
ishingwa rya mbere ry'ayo meza ya Yezu. Ameza y'Umwami mushya, Pasika nshya y'iteka rishya
yakuyeho irya mbere. Irishaje n'irishya, ni igicucu n'ukuri, Ijoro riha amamwa.” Ni muri uko
gushaka, Yezu yimuye ibisanzwe by’abantu ngo bibe ibye bwite: Umugati uhinduka Umubiri
We, na Divayi ihinduka Amaraso Ye: “ Umubiri ni Ikiribwa, Amaraso ni Ikinyobwa hombi
Kristu ni wese.” Nyuma y’ibyo Yezu arategeka ati: “ Nimwakire murye…Nimwakire munywe”.
Iryo sangria aremye atyo, ritwibutsa urupfu rwe kandi rikabikora mu bimenyetso by’umugati na
Divayi, biva mu bikorwa by’amaboko y’abantu. Iryo sangira kandi ryanabaye igitambo: ni ko
Yezu abitwumvisha agira ati: “ Umubiri utangiwe mwebwe…amaraso amenewe benshi”, ibyo
kandi bikaba ukuri kwa Yezu, ni ukuri kw’Impamo kuko adashobora kwibeshya cyangwa ngo
abeshye. Iryo sangira, rihora risubirwamo n’intumwa za Yezu, zahawe itegeko, zihabwa
n’ububasha bwo kubikora mu izina Rye. Ntabwo rero turebera Misa gusa, ntabwo dusoma Misa
gusa cyangwa ngo tuyumve. Ahubwo hamwe na Kristu kandi mu izina rye dutura igitambo cya
Misa, Igitambo cy’Ukaristi kimwe twabonye tigamije ikindi kitari ugushimira Imana ineza
yagiriye muntu mu mateka kandi ikomeje kumugirira. Iry sangria kandi ni isezerano ritazashira,
ryibutsa ko abantu batakari abanzi b’Imana, rikibutsa abantu ko Imana ari Nyiri’Impuhwe
ubuziraherezo.
Bavandimwe, isangira ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Yezu Kristu, rigomba guhora
ritwibutsa ubuvandimwe dusangiye muri Kristu, rikatubera impamvu yo gusaranganya ibyiza
by’Imana tudacuranwa ahubwo rikaduha kubona abanda nk’abavandimwe ndakumirwa
tugomba kumenyera icyo bakeneye kandi tukakibaha twebwe ubwacu tutabohereye nk’uko
Ivanjili yabitubwiye. Nk’abakristu, ni ngimbwa kudatandukanya isangira n’igitambo kuko
isangira ryibagiwe igitambo rikomokaho risa n’uruzi rutakigira isoko. Isangira ry’Umubiri wa
Kristu ribanzirizwa n’isangira ry’Ijambo rya Yezu kuko dusangira na Yezu neza ari uko tymaze
kumwumva mu nyigisho. Burya utasangiriye ku meza y’Ijambo ry’Imana ntiyagombye no
kwegera ameza ya kabiri kandi ayambere ategurira ayo yayasimbutse. Ni na byo twabonye mu
Ivanjili, aho abri bashagaye Yezu bari bensho cyane,kuko bari basonzeye inyigisho ze; hanyuma
k’umugoroba bumva inzara y’umubiri, nuko Yezu wabahgije inyigisho ze, abahagisha n’imigati
akoresheje intumwa ze. Biratwumvisha neza ko habanze Ijambo rivuye mu kanwa ka Yezu
mbere na mbere, ibindi bigakurikiraho.
Bavandimwe, mu gusangira Kristu Funguro bitubera impamvu y’ubumwe ndasimburwa.
Pawulo mutagatifu abivuga neza: Kubera uwo mugati umwe, n’ubwo twebwe turi benshi tugize
umubiri umwe, kuko twese nyine duhujwe n’umugati umwe ». Ni koko Ukaristiya ni
ikimenyetso cy’urukundo ruhebuje Imana Imana yadukunze, nitugwizemo urukundo, ubumwe,
ubuvandimwe n’ubucuti. Bityo abasangirira mu Kiliziya babashe no gusangirira mu mihana
yabo.
Bavandimwe, kuri uyu munsi duhimbaza umunsi mukuru w’Isakaramentu ry’umubiri n’amaraso
bya Yezu, mu kumuhabwa, tumusaba aduhe kumukomeraho, aduhe ingabire yo kujya
tumuhabwa neza kuko ari we wenyine ushobora kutumara inzara n’inyota duhorana.
Tunamusabe kandi kugira ngo uko turushaho kumuhabwa kenshi, binadufashe gusa na We: “Mu
Isakaramentu ry‟Ukaristiya, abaguhawe urabatunga ukabatoza gusa nawe.”

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare/Rwanda.

You might also like