You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 28 GISANZWE, UMWAKA C

Amasomo: 2Bam 5, 14-17; Zab 97(98); 2Tim 2, 8-13; Lc 17, 11-19.


Umugaragu wawe nta zindi mana azongera guha amaturo no gutura ibitambo
bitwikwa, atari Uhoraho Imana ya Israheli
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, tugeze ku cyumweru cya 28 Gisanzwe, twongeye kugirirwa
ubuntu bwo gufungurirwa Ijambo ry’Imana ngo ritubere itara ritujyana ijabiro kwa Jambo. Mu
isomo rya mbere turabona ukuntu Imana yigaragariza mu gukiza umupagani w’umubembe.
Mu isomo rya kabiri tukabwirwa ko Kristu ahora ari indahemuka bityo akwiye kwizerwa igihe
cyose na bose, hanyuma mu ivanjili tukabona ikizwa ry’ababembe cumi, icyenda
b’abayisiraheli undi umwe w’umunyamahanga, ari na we gusa wagarutse gushimira ineza
yagiriwe, cyo kimwe n’umubembe twumvise mu isomo rya mbere.
Umunyarwanda yaravuze ati “Udashima ntakongerwe” kandi ngo n’ibiganza bidashimira
bihina amaboko y’utanga! Nyamara burya buri muntu wese abashije gushishoza, ubuzima
bwe bwose bwaba gushimira gusa. Burya nta kintu na kimwe muntu atahawe, kandi ku buntu.
Kuva ku buzima bwe yakabumbabumbwa mu nda ya nyina kugera ku byo atunze byose. Burya
byose twabihawe n’Imana, ni nayo mpamvu ariyo duhamagara bwa mbere iyo bya bindi byose
bigiye kuduca mu myanya y’intoki. Nyamara Imana ntiyabiduhaye gusa, ahubwo
iranabidukomereza. Imana niyo ikiduhagaritse muri ubu buzima. Amasomo matagatifu ya kino
cyumweru aratwibutsa kujya tumenya gushimira.
Mu isomo rya mbere batubwiye ukuntu Nahamani Umugaba w’ingabo za Siriya wari
umubembe yakize, maze yamara gukira akagaruka gushimira. Nyamara mu Ivanjili ho siko
byagenze. Ubwo Yezu yerekezaga I Yeruzalemu maze akanyura mu gace ka Samariya yahuye
n’ababembe icumi maze bose arabakiza, ariko nyamara igitangaje ni uko ari umwe gusa
wagarutse gushimira Imana, kandi uwo waje akaba n’umunyasamariya mbese yari
umunyamahanga! Twibukeko Abayahudi bafataga Abanyasamariya nk’abantu bataye
ukwemera kuberako bari baritandukanyije nabo maze bakiyubakira ingoro yabo ku musozi wa
Garizimu.
Ariko ubundi Indwara y’ibibembe yari iteye ite ku buryo ihinduka ikintu muntu akira agajya
gushimira yivuye inyuma? Indwara y’ibibembe ni indwara yafataga uruhu rw’umuntu ku buryo
rwataga isura. Umuntu ubirwaye ntiyabaga yemerewe kugera aho abandi bari, yewe niyo
yanyuraga mu nzira yagendaga avuza inzogera ngo “Uwahumanye”, kugirango abari aho hafi
bamwitaze atavaho abanduza. Uyirwaye wese yashyirwaga mu kato kuko bamufataga nk’uwo
Imana yahannye kubera ibyaha bye (Lv 13, 45ss). Itegeko ryategekaga uwanduye wese kujya
kwiyereka umusaseridoti, ariko atari ukugirango amukize, ahubwo ari ukugirango atangarize
bose ko uwo muntu yamaze kwandura, kugirango ashyirwe mu kato (Lv 14, 2ss). None bariya
ba bembe cumi bemeye kujya kwiyereka utari ufite ububasha bwo gukiza, nuko bitewe no
kumvira ijambo ry’uwari uboherejeyo, bibaviramo gukira bakiri mu nzira. Ese jyewe, wowe,
buri wese nta bantu yaba yarashyize mu kato? Ese twebwe nta bantu tujya twita abanyabyaha,
nkaho twebwe turi intungane? Ese buri wese nta burwayi afite yakwereka Yezu?
Muri bariya barwayi bose, umunyasamariya, umwe abayahudi bari barashyize mu kato
nk’umupagani w’umunyabyaha utazi inzira y’Imana, niwe gusa wagarutse gushimira. Bariya
bayahudi icyenda kuba bakize bo barumva ari uburenganzira bwabo ndetse umuntu yanibaza
niba bakimara gukira icyari kibashishikaje atari ukujya kwiyereka umuherezabitambo wari
ufite ububasha bwo kubaha urwandiko rw’uko bakize, bakigendera mu bandi nta kwishisha.
Mbese barumva ntacyo bafite cyo gushimira ibyo bagiriwe byari mu burnganzira bwabo! Ese
twebwe tujya twibuka gushimira ibyiza byose Imana ihora itugirira? Cyangwa
twibera ak’umugabo wigeze ahura n’umwami, umwami niko kumubaza ati “Urumva
nakumarira iki?”. nyamugabo ni ko kwiyumvira ati “Uwampa agaka nazajya mwirahira”.
Umwami niko kukamuha. Ni uko rya tungo riragenda rirororoka, riba ubushyo. Nyuma wa
Mwami reka azahure na wa mugabo, ati ‘ese ko utaje kunyitura, karapfuye ngo
ngushumbushe?”. Undi ati “oya”. Umwami ati “Ese kuki utaje kunyitura?”. Umugabo ni ko
kwiyumvira, aba yikuye urushyi rwiza aba arusekuye umwami. Umwami ati “ese ni uku
unyitura?” Umugabo ati narebye mu bintu byose mbura icyo naguha. Amashyo yose nayawe,
abagore bose beza ni abawe. Ati ‘nabonye ikintu utarigera ubona mu buzima ari ugukubitwa
gusa”. Iteka uhora ubona abandi bakubitwa cyangwa wowe ubikubitira, ariko wowe ntuzi uko
bimera. Ngaho namwe nimunyumvire uko uwo ashimira! Natwe akenshi usanga ari uko tugira
Imana. Imana niyo yaduhaye ibi byose dufite ariko nyamara hari igihe usanga akenshi
inyiturano yacu ari ukuyicumuraho.
Bariya babembe bakize, ngo bari icumi. Ubundi muri Bibiliya, umubare icumi uvuga ibintu
byuzuye, ibintu byose. Mu yandi magambo bariya ba bembe bashushanya twebwe twese. Waba
umukire cyangwa igikomerezwa nk’ umutware w’ingabo Nahamani, waba uworoheje nk’uriya
munyasamariya, waba utuye hafi nka bariya Bayahudi, waba uri umunyamahanga nk’uriya
munyasamariya, burya twese nta muntu n’umwe udakeneye gukira. Twebwe ibibembe byacu
ntituze kubishakira ahandi, ibibembe byacu ni cya cyaha duhora tugwamo buri kanya, ni cya
cyaha duhora tugwamo buri munsi. Burya natwe icyaha gihindanya ya sura y’Imana
twaremanywe, kikatubera urukuta rutubuza kugerwaho n’ibyiza by’Imana, umukiro w’Imana
tukawuhomba gutyo. Yezu rero nta kindi cyamuzanye, yaje kudukiza, bityo icyo dusabwa nta
kindi ni ukugira Ukwemera.
Pawulo mutagatifu we yigiriye amahirwe kuko yahuye na Yezu akamukiza ubwo yari mu nzira
yerekeza I Damasi gutoteza abakiristu. Nyamara aho amariye guhinduka, ibigeragezo ntabwo
byabuze. Abo yagendanaga nabo mu idini ya kiyahudi, bamufashe nk’umugambanyi.
Twamwumvise abwira Timote ko igikomeje kumuhumuriza ari uburyo na Yezu yapfuye ariko
nyamara akazuka. Twebweho ntabwo duhura na Yezu gusa, ahubwo turanamuhabwa mu
Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya. Cyo kimwe na bariya babembe bose natwe twereke
Nyagasani Yezu wazutse uburwayi bwacu bwa roho n’ubw’umubiri, ntitugire icyo tumukinga
kuko hakizwa uwemera ko arwaye kandi agasanga Muganga wo kwizerwa. Bariya bose
twumvise yaba Nahamani na bariya babembe cumi bateye intambwe yo kwemera ko barwaye
kandi bemere gukora icyo Imana ibabwiye inyuze mu bagaragu bayo. Burya Imana inyura ku
bantu ngo ikize abandi nk’uko cyane cyane twabibonye mu isomo rya mbere ukuntu byaciye
mu nzira nyinshi no kuri benshi kugira ngo uriya mutware w’abasirikare akizwe ibibembe
n’Imana. Ntabwo ari Elisha wamukijije kuko nk’uko bigaragara mu nkuru ibanziriza aho isomo
ryahereye, nta nubwo bigeze bahura ahubwo yamutumagaho umugaragu; ariko muri bo niho
Imana yagararije ugutsinda kwayo yihesha ikuzo no mu banyamahanga nka Nahamani.
Bavandimwe natwe duce bugufi twereke Yezu uburwayi bwacu tutibeshye, tutabeshye
cyangwa ngo twibeshyere. Tumwiyereke kandi twizeye ko adukiza kandi tumuhe umwanya
mu buzima bwacu kugira ngo akore imirimo ye muri twe. Nta buryarya tumuture rwose
uburwayi bwacu n’ubw’abacu, ariko cyane cyane ubwo ku mutima, kugirango nitumara gukira
tuzabane na we ubuziraherezo mu ngoma y’ijuru.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

You might also like