You are on page 1of 2

1

INYIGISHO YO KU CYUMERU CYA KANE CY’IGISIBO B (Laetare = Nimwishime)


Yh 3, 14-21; 2Matek 36, 14-16.19-23; Ef 2, 4-10
Imana ni Nyir’impuhwe zihebuje kubera urukundo rwinshi yadukunze

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,


Dukomeje urugendo rw’iminsi 40 twitegura umunsi mukuru cyane wa Pasika ari wo gasongero k’amateka
y’ugucungurwa kwacu nk’abakristu, kuko twibuka ububabare, urupfu n’izuka by’Umwami n’Umukiza wacu
Yezu Kristu.
Uyu munsi turashimira Imana Yo yongeye kuduha ijambo ryayo ngo rikomeze ridutunge kandi
rinaduhumuriza muri ibi bihe bitoroshye isi irimo aho yugarijwe n’icyago, icyorezo cya Coronavirus.
Koko ijambo ry’Imana ni ubuzima kandi ni urumuri rumurikira intambwe zacu mu mateka yacu yose. Ni
Imana y’impuhwe n’imbababazi, itanga abanyabyaha ahubwo yanga icyaha, bityo uwo ari we wese
yababarirwa ayegereye mu bwiyoroshye bw’umutima agasaba imbabazi.

Ku cyumweru cya mbere, twazirikanye uko Yezu yamaze iminsi n’amajoro 40 mu butayu atarya, atanywa,
maze agasonza, nuko shitani igashaka kumugusha ariko akayitsinda. Ku cyumweru cya kabiri twazirikanye
uko Yezu yihinduye ukundi, agasogongeza abigishwa be ku ikuzo rye mbere y’ibabara rye. Naho ku
cyumweru gishize cya gatatu amasomo yakomeje aduhishurira Yezu nk’uwaje gusukura ingoro ntagatifu
y’Imana kugira ngo twirinde kuvanga ibitavangwa.
Ubu rero tukaba tugeze ku cyumweru cya Kane cy’igisibo. Icyumweru cy’ibyishimo ( Laetare). Muti ese ni
gute umuntu yakwishima kandi nta kigenda icyorezo n’ibindi bibi nk’ingaruka zacyo biri kuyogoza ibintu?
Mu by’ukuri impamvu y’ibyo byishimo ni uko Imana ihari kandi iratuzi muri Yezu Kristu yaratwegereye
kandi koko turi kumwe mu mateka yose y’Uwemera. Ni Imana iturebana mbere na mbere indoro y’impuhwe
n’urukundo nk’uko Pawulo mutagatifu abiduhamiriza mu isomo rya kabiri. Indi mpamvu ni uko Imana ije
isanga umuryango wayo ngo iwuhe urumuri, ngo iwumenyeshe umukiro iwuzigamiye muri Kristu watsinze.
Muri Yezu Kristu woherejwe n’Imana, Urumuri rwaje mu isi ngo rutuboneshereze mu icuraburindi
rimbundikiye amahanga cyane muri iki gihe turimo.
Umwemera ategetswe gukanguka, akava mu bitotsi, agahaguruka akava mu bapfuye, maze akareka Kristu
akamumurikira! Ngibyo ibyo twumvise mtg Pawulo atubwira agira ati: “ n’ubwo twari twarapfuye tuzize
ibyaha byacu bwose, yadusubije ubugingo hamwe na Kristu”. Ngiyo impamvu icyumweru cya none bacyita
icyumweru cya Kristu-Rumuri rw’isi, kikaba kandi ari ni icyumweru cy’abatowe bifuza kugira amaso
mashya y’ukwemera, tutibagiwe ko ari n’icyumweru cy’abemera Kristu bose. Murumva ko hari impamvu
nyinshi iki cyumweru gikwiye kuba icy’ibyishimo.
Reka dufungure amaso n’amatwi y’umutima wacu, maze tuzirikane ibyo tugendeye ku masomo matagatifu
tumaze kumva.
Mu isomo rya mbere, ryo mu gitabo cya kabiri cy’amateka, turabwirwa uko Imana itigeze na rimwe itererana
umuryango wayo, ko n’ubwo uwo muryango wateshukaga ukohoka ku bigirwamana by’amahanga, Imana yo
itigeze iwutererana yakomeje kuvutsa abacunguzi muri uwo muryango yemwe igeze n’aho ikoresha umwami
w’umunyamahanga nka Sirusi umwami w’Ubuperisi.
Mu by’ukuri ahagana mu mwaka wa 598 umwami Nebukadinezari w’I Babiloni yateye Israheli atsemba buri
kintu uhereye ku Ngoro, nuko atwara benshi mu bunyago. Nyuma nk’uko amateka abigaragaza ubwami bwa
Babiloni bwari butegetse isi (puissance mondiale) bwaje gusimburwa n’ubwami bw’ubuperisi ariyo Iran
y’ubu. Ni muri icyo gihe abayisraheli bongeye kubona agahenge bitewe n’iteka ry’umwami Sirusi
w’ubuperisi wabemereye kugenda bakajya gusenga Imana yabo i Yeruzalemu, aricyo kuzamuka twumvise
bivuga.
Ese twe Nyagasani uyu munsi ntiyaba adusaba kuzamuka tuva mu bikorwa byacu bibi tugana ibyiza
tukamwangira? Akenshi iyo tuvuze ibikorwa bibi hari igihe dushaka ibyaha bikomeye: kwica, gusambana,
kuroga, kwiba, mbega tugashakira mu nteruro z’amategeko cumi y’Imana, ariko tukibagirwa bimwe twita
bito kandi aribyo mizi y’ibindi byose: inzika, kuvuga abandi nabi, ishyari, kutishimira ikiza ku bandi,
2

urugomo… ibyo nabyo tujye twibuka ko bishavuza Imana, maze natwe ikatwoherereza abavugabutumwa
bayo ngo badusabe kwisubiraho ntitunangire imitima yacu. Abayisraheli baracumuye birakomera kugeza aho
Imana ibazinukwa. Ese bavandimwe, aho twebwe Uhoraho ntazatuzinukwa kubera agasuzuguro kacu,
twanga kubaha abasaserdoti n’abandi bogezabutumwa yaduhaye ngo batuyobore mu nzira imugana!
Ndabibutsa ko aribo bahanuzi b’Uhoraho dufite ubu. Aka ni akanya rero ka buri wese ko kureba uko
yubahiriza amategeko n’amabwiriza y’Uhoraho atugezwaho mu ijwi ry’izo Ntore . Yezu ati : « Bafite Musa
n’abahanuzi nibatabumvira niyo haza uzutse mu bapfuye, ntibazareka kunangira Umutima » .
Uko kunangira umutima, ni ko twumvise mu Ivanjili aho batubwira ko urumuli rwaje mu isi, abantu
bakikundira umwijima kuruta urumuli, kuko ibikorwa byabo byari bibi. Ibyo twabyumvise nyuma y’aho
batwibukirije ibyabaye ku bayisraheli ubwo bivumburaga kuri Uhoraho baciye kuri Mussa, bakijujuta bagira
bati: iyo muturekera mu misiri, manu Uhoraho yari yabahaye bakayita ingirwamugati! Nuko Imana
ibaterereza inzoka zifite ubumara bitewe nuko kunangira umutima kwabo ndetse no kutubaha ibintu
bitagatifu, hanyuma bamaze kugarizwa batakambira Imana banyuze kuri Mussa, niko gucura inzoka mu
muringa nk’ikimenyetso, maze urebye iyo nzoka Uhoraho akamukiza. Birumvikana ko atari inzoka yakizaga
ahubwo ari Uhoraho babaga bibutse itegeko ryamuturutseho, natwe rero none turasabwa kurangamira Yezu
ku musaraba maze akadukiza kuko ari we Kimenyetso cy’umukiro twahawe ubuziraherezo. Kuko utabona
Yezu, ntabone ibikorwa bye aba yarahumye kandi urumuri ruri kure ye.
Bavandimwe , Yezu ntitumumenya tumureba gusa, n’abafarizayi baramurebaga ariko ntibamumenye. Nta
wushobora kumenya Yezu atamwemera . Ni koko Yezu ntawe yahatiye umukiro, umwemera arakira. Mu
Kanya kimwe n’ikindi gihe mu gitambo cya Misa, turegera Yezu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya, aho
atwigaragariza by’ukuri mu bimenyetso by’umugati na divayi. Twibuke ko bidahagije guhazwa cyangwa
gukora kuri Yezu ngo dukire, kuko uretse no kumukoraho Yuda n’abanyaroma bamubambye baba
baraturushije. Byongeye kandi abamwambuye ntibakoze ku myambaro gusa na we bamukozeho ;
abamukubise na bo ibiganza byabo byamukozeho, ariko ntibari bagamije gukira. Yuda we yaramusomye
nkuko babigenzaga mu muco wa kiyahudi bagamije kwerekana ubuvandimwe, nyamara we yari agamije
kumuhemukira. Tujye dusaba Nyagasani kumwegerana ukwemera gushyitse kuzadufasha gushyikirana na
We kuko nta mahirwe twagira tutari kumwe na We.
Hari umuntu uheruka kumpa ubuhamya ko abantu benshi muri iki gihe bazi Yezu w’amateka babwiwe.
Abandi bakurikira uwo bigishijwe ariko batarigeze bahura na we mu buzima bwabo, cyangwa barahuye
ntibabimenye. Abandi bagasa n’abagenda inyuma y’abandi nk’abafana b’umupira baherekeje abakinnyi ku
kibuga. Ese aho twe tuzi Yezu tuvuga ko twemera ? Ese tuzi impamvu z’ukwemera kwacu ? Aho ntiwasanze
ubona abandi basenga, nawe ugafatiraho nka rukurikira izindi utazi iyo ugana n’uwo ukurikiye. Buri wese
yisuzume kandi yisubize, niba hari aho akosora abigire, asohoke mu kigare yigurire akagare ke !

Umukristu ntakwiye kwibagirwa ko akurikiye Yezu Kristu, umukiza wishwe agambaniwe na rubanda yaje
gukiza, kandi akicwa urupfu rw’abagome ruharwa mu mwanya wacu twese, agapfira ku musaraba. Iyo
nzirikanya ibyo mbona byafasha buri wese kubaho amwishingikirije, kuko ari uwibwira ko akomeye
n’uworoheje bose bamwibonamo kandi bakamusanga bamuzi bazi icyo yanga : ko yanga ubugome bwose
n’ubugambanyi bwose kandi ko atwigisha kubasha guheka imisaraba yacu, kandi twizeye ko aho tugana ari
heza, aho we Rugero rwacu yatubimburiye agiye gudutegurira imyanya.
Bavandimwe, natwe muri iki gihe turimo kitoroshye, dukeneye Yezu ngo atumurikire tudacanganyikirwa.
Dukeneye urumuri rwe ngo dushobore kumurikira abandi mu icuraburindi ribundikiye iy’isi ya none. Iki gihe
cy’igisibo ni umwanya mwiza wo gukanguka tukava mu mwijima uko Pawulo yabiturarikiye. Dukomeze
kubisabirane mu nzego zose z’ubuzima tubayemo .
Nyagasani Yezu nabane na mwe!
Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare

You might also like