You are on page 1of 4

INGORO YA NYIRINGOMA

1. Twageze mungoro ya nyiringoma (twageze mungoro ya nyiringoma),

mwami mwiza utetse ijabiro (mwami utetse ijabiro),

wumve ijambo abawe twese tuvuga (wumve abawe twese tuvuga),

udutware burundu.

2. Twageze kumana nyiribiremwa (Twageze kumana nyiribiremwa),

nimushoze imivugo inoze (nimushoze imivugo imivugo inoze),

muyivange n’urubyiniriro (muyivange n’urubyiniriro),

mwami mwiza anezerwe (umwami mwiza anezerwe).

3. Twageze kumwami waducunguyeI (Twageze kumwami waducunguye),

Ngoma zize zoswe zisuke (ngoma zize zoswe zisuke),

Zirenge impinga hose ziyisingize’U (impinga hose ziyisingize),

wo dushengereye ashime (uwo dushengereye ashime).

4. Twageze kumana isezw’ubuzima(mu) (Twageze kumanisezw’ubuzima),

Musuk’impundu zizira impaka (impundu zizir’impaka),

Zirenge impinga hose ziyisingize (impinga hose ziyisingize),

Tuyisenge isanzure (tuyisenge isanzure).

TUGUTUYE UBUZIMA

Ref./ Mana waturemye ukaduha ubuzima,

Turabugutuye ngo ubusubirane

Akira, akira Dawe ntacyo dusize

Tubugutuyeho ituro ryo kugushima no kugusingiza.

1. Uyu mugati tuzanye uri bub’umubiri w’umwana wawe


Ni wowe tuwukesha akira.

2. Iyi divayi tuzanye iri bub’amaraso y’umwana wawe

Ni wowe tuyikesha akira.

3. Ubuzima bwacu ni wowe wabuduhaye

Niwowe tubukesha akira.

4. Imitima yacu ni wowe wayiduhaye

Ni wowe tuyikesha akira.

5. Imbaraga zacu ni wowe waziduhaye

Ni wowe tuzikesha akira.

6. Ugushaka kwacu ni wowe wakuduhaye

Ni wowe tugukesha akira.

MU UKARISTIYA

R/ Mukiza wacu uri Ukarisitiya, ukunda abantu ni wowe ubatunga, twese dushima
umutima wawe tukawusenga.

1. Mu Ukarisitiya hari ukiza abantu, ni Yezu Kristu ni Umwana w’Imana, akunda abana be
akabana nab o. Nimumusenge.

2. Yaremye abantu, arabatonesha, bamwanga bose akiza abamwanze. Abuzuza na Se ajya


kubapfira. Nimumusenge.

3. Yigize umuntu akiza abarwayi, yigisha bose n’ubu yatashye iwe. Ntiyaretse abantu
akunda kubumva. Nimumusenge.

4. Abanyacyaha twari kuzatsindwa igihe Imana izacira imanza. Ni Yezu wenyine utuma
twizera. Nimumusenge.

5. Tugira ishavu kandi tubabazwa n’ingeso nyinshi zidukomereye, mu Ukarisitiya Yezu


arazitubya. Nimumusenge.
6. Bakristu twese nitugira ubwira duhabwa Yezu ntituzananirwa. N’abo dukunda
bazakizwa na We. Nimumusenge.

YEZU UDUKUNDA

1. Yezu udukunda ukamenya abawe

Turagusenga mu Ukaristiya

Turakwizera, ni Wowe udutunga

Ukaduha kuganza Shitani

Turakwizera, ni Wowe udutunga

Ukaduha kuganza Shitani.

2. Wifuza yuko tuza kugusenga

Uzi yuko nta mwete tugira

Tunanirwa guhata kukwinginga

Dutsindire iyi ngeso y’ubute

Tunanirwa guhata kukwinginga

Dutsindire iyi ngeso y’ubute.

3. Waradutoye, uduha ibidutunga

Kandi watugize abatoni

Uze udutungishe ibikiza byose

Mwimanyi twoye kuguguhinyura

Uze udutungishe ibikiza byose

Mwimanyi twoye kuguhinyura.


YEZU WANJYE

R/ Yezu wanjye, nzahora nkuririmbira, mpanike amajwi ncinye n’akadiho.


Nsimbuke nce umugara, abagabo bivuge, ababyeyi baguhe impundu, ni wowe buzima bwanjye,
ni wowe mahoro yanjye.
1.Ndagusaba ubwenge, ndetse n’ubushishozi, mu byo nkora byose, ni wowe niragije.
=> Tabara abababaye, n’abari mu kaga, bagusange bose, ubahaze amahoro yawe.
2 . Yezu Mwami mwiza, Mwami w’amahoro, reba intama zawe, zije zigusanga.
=>Ngutuye ababyiruka, ubarinde ibibaziga, mu butoya bwabo, bahore bakunogeye.
3.Uri umushumba mwiza, mwungeri umenya intama, umpe nkugane wowe mwami wanjye.
=> Ganza Mana yanjye, singizwa uvugwe ibigwi, ababyeyi baguhe impundu, ni wowe
buzima bwanjye, ni wowe mahoro.
4. Ngutuye abababaye, bakeka ko utabareba, bibuke ko utabahana, intege ziyongere.
=>Ngutuye ababyeyi, kuko nawe wabyawe, ubongerere imbaraga, bahore bakurera.
5. Yezu dukunda, uduhunde ingabire zawe, Mwami wishema tuze tugusanga.
=>Ngwino utwigarurire, ngwino uduhe ubuzima, duhore tugana aho uri, ni wowe
buzima bwanjye, niwowe mahoro yanjye.

You might also like