Professional Documents
Culture Documents
REPUBLIC OF RWANDA
Mutarama 2024
INTANGIRIRO
Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu. Ukaba ari
umunsi Abanyarwanda bazirikana kandi bagashimira Intwari z’igihugu kubera ibikorwa
by’ikirenga kandi by’ingirakamaro byaziranze.
Nk’uko tubiririmba mu ndirimbo yubahiriza Igihugu tugira tuti: “Abakurambere b’intwari, bitanze
batizigama, baraguhanga uvamo ubukombe, utsinda ubukoloni na mpatsibihugu [….] none
uraganje mu bwigenge […]”; ubutwari nibwo bwahanze u Rwanda, burarwagura, buruteza imbere.
No mu bihe bikomeye rwanyuzemo, u Rwanda rwagobotswe n’Abanyarwanda b’Intwari
barwitangiye batizigama. Urugero rwa vuba ni ubutwari n’ubwitange byagaragaye mu rugamba
rwo kubohora Igihugu ; bikubaka u Rwanda rwunze ubumwe, rufite umutekano n’iterambere
rirambye.
Muri uyu mwaka, Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 30 tariki ya 1 Gashyantare
2024 ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
1
IGICE CYA MBERE: UBUTWARI BW’ABANYARWANDA
Kuva kera, ubutwari ni indangagaciro igaragarira mu myumvire, mu mikorere, mu mibereho
n’imibanire y’Abanyarwanda. Mumibereho n’imyumvire y’Abanyarwanda, ubutwari
busobekeranye n’umuco n’indangagaciro byaranze abakurambere mu bihe bitandukanye.
Indangagaciro remezo izindi zubakiyeho nkuko inzego zinyuranye zazemeje ni: Gukunda
Igihugu, Ubumwe, Umurimo, Ubupfura.
2
Hashyizweho kandi inzego zinyuranye ziteza imbere indangagaciro z’umuco n’ubutwari mu
Banyarwanda hagamijwe gushingira ku muco mu bikorwa byose byubaka u Rwanda. Ni muri
urwo rwego hashyizweho Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe
(CHENO) n’izindi nzego.
3
IMENA ni intwari iyinga imanzi, inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe
mu gihugu, birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihanitse.
INGENZI ni intwari iyinga imena ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa
ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro gakomeye n’urugero
ruhanitse.
4
iii) Nyakubahwa Madamu UWILINGIYIMANA Agatha
iv) Félicité NIYITEGEKA
v) Abanyeshuri b’i Nyange
5
Ihabwa Abanyarwanda n’Abanyamahanga bagize uruhare mu kurwanya Jenoside ndetse no mu
guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994. Iyi Mpeta yatanzwe kuva muri 2006.
3o Impeta y’Ubucuti (National Order of Friendship): Igihango: Ihabwa abakoze ibikorwa
bihebuje by’ingirakamaro kandi by’intangarugero, biteza imbere ubucuti bw’u Rwanda
n’amahanga n’ibikorwa bihesha ishema Igihugu ku rwego mpuzamahanga. Iyi Mpeta yaratanzwe
bwa mbere ku wa 18/11/2017.
4o Impeta y’Icyubahiro (National Order of Honour): Agaciro: Ihabwa abayobozi
b’Abanyarwanda n’Abanyamahanga baranzwe n’ibikorwa biteza imbere Igihugu mu miyoborere,
ubukungu, imibereho n’imibanire mu Rwanda no ku rwego Mpuzamahanga. Iyi mpeta yatanzwe
mbwa mbere muri Gicurasi 2022.
5o Impeta y’Umurimo (National Order of Performance): Indashyikirwa: Ihabwa abakoze
ibikorwa bihebuje bateza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga, ubukungu, imibereho myiza
n’imibanire myiza y’abaturage, n’ibindi.
6o Impeta y’Umuco (National Order of Culture): Indangamirwa: Ihabwa umuntu wagaragaje
ibikorwa bihebuje mu guteza imbere umuco w’u Rwanda.
7 o Impeta y’Ubwitange (National Order of Bravery): Indengabaganizi: Ihabwa umuntu
wakoze igikorwa cy’ubutwari kirimo ubwitange, gutinyuka, gukiza ubuzima bw’undi/abandi;
kikabera urugero abantu benshi. Iyi Mpeta yatanzwe bwa mbere ku itariki ya 4 Nyakanga 2022.
6
U Rwanda rwihaye igenamigambi rigari kandi rishimangira kwiha agaciro, ubudaheranwa no
kwigira. Icyerekezo 2050 gikubiyemo ingamba zigamije guteza imbere igihugu mu bukungu,
imiyoborere myiza n’imibereho myiza.
Icyerekezo 2050 ntabwo gikwiye gukomeza kuba inzozi ahubwo gikwiye gushyirwa mu bikorwa
ku bufatanye bw’Abanyarwanda bose. Buri wese agashyiraho itafari rye nk’uruhare rwe mu
iterambere ry’igihugu.
Nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorerwe Abatutsi muri 1994 ihagaritswe, u Rwanda rufatwa
nk’igihugu cy’icyitegererezo mu rwego rw’imiyoborere n’iterambere. Ibyo bigomba gukomeza
mu rwego rwo kubaka u Rwanda twifuza. Ibyo bisaba Abanyarwanda twese kwiha intego zigamije
kwigira no kwihesha agaciro kw’Igihugu cyacu.
Urugamba rwo guteza imbere u Rwanda na n’ubu rurasaba Intwari, abantu badasanzwe bemera
kwitanga mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza, imibanire n’ubutabera. Bakaba abayobozi ku
ruhembe rw’iterambere n’indashyikirwa ku murimo unoze ari wo soko y’iryo terambere.
7
● Gukunda umuco wacu, kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda ; gukunda uririmi
rwacu no kwitwararika Kirazira dusanga mu muco ;
● Urubyiruko rurasabwa kandi kureba kure, gufatira urugero ku Ntwari z’Igihugu mu byo
bakora byose. Urubyiruko rurakangurirwa kwitoza iteka gusesengura ibibazo biri mu
muryango mugari bakomokamo, no kugira uruhare mu kubikemura batarindiriye
ak’imuhana kaza imvura ihise n’amazi masabano atamara imbyiro.
● Kugira ubumenyi bukenewe mu gihe rurimo n’ikiri imbere, kandi bwubakiye ku burere
n’umuco kuko ibyubakiye ku muco nibyo birama.
o Ubunebwe;
o Ivangura, akarengane no gutonesha;
o Ruswa, ubusambo no gucunga nabi ibya rubanda;
o Uburangare no kwirara;
o Kudaha agaciro iby’iwanyu;
o Kwishyira hejuru, kutubaha abantu no kutiyubaha, kutoroherana;
o Kudakunda kwiyungura ubumenyi;
8
o Kutirinda no kutarinda abandi indwara, umwanda, ubujyahabi, ibitekerezo bisenya;
o Kwangiza ibidukikije;
o Gukorana n’abagamije gusenya cyangwa kudindiza Igihugu cyangwa kugisubiza
inyuma;
o Gukoresha ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.
UMUSOZO
“Uru Rwanda rwacu rero kugira ngo rutubere rwiza rugire n’uruhare
rushimishije n’ahandi, ni kwa kurinda umuryango wacu. Kurinda ibikorwa
byacu byiza, kurinda ubumwe bwacu, kumenya Umunyarwanda ko ari
Umunyarwanda dukwiriye guha agaciro.” _ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u
Rwanda, Paul KAGAME mu Nama ya Unit Club, Kigali, tariki ya 6 Ugushyingo 2015.