You are on page 1of 3

Raporo

Ishyaka:

RDI-Rwanda Rwiza

Bikorewe:

Sion (Suisse)

Tariki:

12/23/2014

Iyobowe:

Faustin Twagiramungu

ISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA RIRIFURIZA ABANYARWANDA UMWAKA


MUSHYA MUHIRE W2015, UMWAKA WIMPINDURAMITEGEKERE YU
RWANDA.

Ku cyumweru kuwa 21 Ukuboza 2014, inama yubuyobozi bwa RDI-Rwanda Rwiza


yarateranye, iyobowe na Prezida wIshyaka, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu.
Mu ngingo zasuzumwe, harimo intambwe zatewe muri uyu mwaka turangiza,
nibikorwa byihutirwa biteganyijwe mu mezi ari imbere.
Ku byerekeye intambwe zingenzi zatewe mu mwaka wa 2014, mu byo inama
yishimiye, twavuga ibi bikurikira:
1. Kuba ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rikomeje kunguka amaraso mashya hirya no
hino kwisi, cyane cyane ku mugabane wa Amerika.
2. Kuba Prezida wishyaka RDI, ashingiye kwisesengura rya politiki yu Rwanda
amazemo imyaka irenga 25, yaragize igitekerezo cyo guhamagarira amashyaka 10
kwitabira inama zigamije kwiga uko gushyira hamwe byakorwa, nyuma izo nama
zikaza kwibaruka impuzamashyaka CPC, yashinzwe tariki ya 1 Werurwe 2014,
ubu ikaba igizwe namashyaka atanu ari yo : FDLR, PS-Imberakuri, RDI-Rwanda
Rwiza, UDR na CNR-Intwari.
1

22 Ukuboza 2014

3. Kuba imiryango mpuzamahanga nibihugu binyuranye byaragaragaje ko


bishyigikiye impuzamashyaka CPC na gahunda yimpinduka yateguye, yashingira
ku biganiro bitaziguye hagati ya Leta ya Kigali namashyaka atavuga rumwe
nayo, hagamijwe gushaka inzira zatuma Abanyarwanda bose babona uruvugiro
rwa politiki (political space), bakabana mu mutuzo no mu bwisanzure mu gihugu
cyabo, bityo nimpunzi zose zigatahuka zemye kandi zizeye umutekano usesuye.
4. Kuba opozisiyo nyarwanda yarungutse Radiyo Impala yumvikana neza mu
Rwanda no mu bihugu byinshi Abanyarwanda bahungiyemo, iyo radiyo ikaba
ifite inshingano yo kugeza kubayumva amakuru yimpamo abeshyuza ibinyoma
na propagande bya Leta ya FPR-Kagame, ikaba kandi iri kuba umuyoboro
wimpaka zishingiye ku bitekerezo binyuranye, biturutse mu mashyaka no mu
mashyirahamwe aharanira impinduramitegekere yu Rwanda.

Byumwihariko, inama yagaragaje ibyishimo itewe nuko ingufu nshya za RDI


zigizwe ahanini nabasore ninkumi, ibyo bikaba bitanga ikizere cyuko muri
rusange, ubutumwa bwishyaka ku rubyiruko rwu Rwanda bwumvikana kandi
bukakirwa neza. Ibyo ari byo byose, ishyaka RDI ntirizahwema gushishikariza
abasore ninkumi, aho bari hose, kwicengezamo ko bagomba kugira ijambo mu
gihugu cyabo, nuruhare rugaragara mu micungire yacyo.
Abasore ninkumi bagomba kandi kuvana inyigisho mu mateka yu Rwanda
nayibindi bihugu byagiye bibamo impinduka zitunguranye, bakazirikana cyane
ukuntu za revolisiyo zagiye zikorwa ahanini nabantu batari bageza ku myaka 35
yamavuko. Birakwiye kandi ko urubyiruko rwu Rwanda rushiruka ubwoba,
rugahagurukira guharanira uburenganzira bwarwo, nkuko biherutse kugenda muri
Burkina Faso, mu gihe Prezida Kagame azaba akomeje uburiganya bwo guhindura
itegekonshinga rya Repubulika yu Rwanda, agambiriye kuguma ku butegetsi
ubuziraherezo.
Mu bikorwa byihutirwa inama yemeje, twavuga ibi bikurikira:

1. Gukomeza gahunda yo gucengeza amatwara ya RDI mu rubyiruko, no


kuruburira kugira ngo rutagwa mu mutego wakarimi keza ka FPR
ikomeje gushuka abasore ninkumi ngo bayiyoboke, batitaye ku mateka
yu Rwanda, ngo yuzuyemo amatiku namacakubiri. Kuri iyo ngingo,
ishyaka RDI ryongeye gushimangira ihame ryuko politiki yubaka ari
ishingiye ku kuri kwamateka yigihugu cyacu, bimwe mu biranga uko
kuri bikaba ari ibimenyetso simusiga byubwicanyi ndengakamere
bwakozwe ningabo za FPR-Kagame kuva mu mwaka wa 1990, na nubu
bugikomeza, bugahitana Abanyarwanda nAbanyekongo amamiliyoni.

22 Ukuboza 2014

2. Kunononsora gahunda yimibonano iteganyijwe hagati yabayobozi


bakuru ba RDI nabayoboke bIshyaka, hamwe nabandi Banyarwanda
babyifuza, duhereye ku mpunzi zibarizwa mu bihugu bimwe byAfurika.
3. Gukaza umurego mu gushyira ahagaragara ibitekerezo bishishikariza
Abanyarwanda kubana mu bumwe buzira ivangura iryo ari ryo ryose,
cyane cyane iryaba rishingiye ku moko no ku turere ; ibyo bikajyana,
igihe cyose bizaba ngombwa, no kunyomoza inyandiko zuzuye
ubuhezanguni zikunze gutambutswa nibinyamakuru bikorera udutsiko
twintagondwa tutifuza ko ubumwe bwAbanyarwanda bugerwaho.
4. Gushyigikira gahunda za CPC binyuze mu nzira zibitekerezo
nizamikoro, kugira ngo CPC ishobore kurangiza inshingano zayo
zihutirwa muri ibi bihe, nko kuvuganira impunzi zAbanyarwanda muri
rusange, kugira ngo haboneke igisubizo gihamye ku kibazo cyitahuka
ryazo, no gushakisha uburyo bwo kurengera ubuzima bwAbana bu
Rwanda bugarijwe nibitero byingabo za LONI mu mashyamba ya
Kongo.
Abari mu nama bongeye kugaragariza Prezida wa RDI, Nyakubahwa
Twagiramungu Faustin, ko bamushyigiye byimazeyo, mu murimo utoroshye
ashinzwe nka Prezida wimpuzamashyaka CPC, bamushishikariza gukomera ku
murongo CPC yiyemeje, wo guharanira impinduka izageza u Rwanda ku butegetsi
bwa Leta igendera ku mategeko kandi yubahiriza mu buryo bwose urubuga rwa
politiki yamashyaka menshi, uburenganzira bwa buri wese nimibereho myiza
yabaturage.
Ishyaka RDI ryaboneyeho kandi umwanya wo kwifuriza Abanyarwanda bose
umwaka mushya muhire wa 2015, umwaka twizera ko uzarangwa nimpinduka
itegerejwe na benshi, bityo Abana bu Rwanda bakaramuka uko bukeye, bagatunga,
bagatunganirwa.

Bikorewe i Sion (Suisse),


Tariki ya 22 Ukuboza 2014.,
Mbonimpa Jean Marie.
Umunyamabanga Mukuru wa RDI-Rwanda Rwiza

RDI-RWANDA RWIZA

You might also like