Ku cyumweru kuwa 21 Ukuboza 2014, inama yubuyobozi bwa RDI-Rwanda Rwiza
yarateranye, iyobowe na Prezida wIshyaka, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu. Mu ngingo zasuzumwe, harimo intambwe zatewe muri uyu mwaka turangiza, nibikorwa byihutirwa biteganyijwe mu mezi ari imbere. Ku byerekeye intambwe zingenzi zatewe mu mwaka wa 2014, mu byo inama yishimiye, twavuga ibi bikurikira: 1. Kuba ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rikomeje kunguka amaraso mashya hirya no hino kwisi, cyane cyane ku mugabane wa Amerika. 2. Kuba Prezida wishyaka RDI, ashingiye kwisesengura rya politiki yu Rwanda amazemo imyaka irenga 25, yaragize igitekerezo cyo guhamagarira amashyaka 10 kwitabira inama zigamije kwiga uko gushyira hamwe byakorwa, nyuma izo nama zikaza kwibaruka impuzamashyaka CPC, yashinzwe tariki ya 1 Werurwe 2014, ubu ikaba igizwe namashyaka atanu ari yo : FDLR, PS-Imberakuri, RDI-Rwanda Rwiza, UDR na CNR-Intwari. 1
22 Ukuboza 2014
3. Kuba imiryango mpuzamahanga nibihugu binyuranye byaragaragaje ko
bishyigikiye impuzamashyaka CPC na gahunda yimpinduka yateguye, yashingira ku biganiro bitaziguye hagati ya Leta ya Kigali namashyaka atavuga rumwe nayo, hagamijwe gushaka inzira zatuma Abanyarwanda bose babona uruvugiro rwa politiki (political space), bakabana mu mutuzo no mu bwisanzure mu gihugu cyabo, bityo nimpunzi zose zigatahuka zemye kandi zizeye umutekano usesuye. 4. Kuba opozisiyo nyarwanda yarungutse Radiyo Impala yumvikana neza mu Rwanda no mu bihugu byinshi Abanyarwanda bahungiyemo, iyo radiyo ikaba ifite inshingano yo kugeza kubayumva amakuru yimpamo abeshyuza ibinyoma na propagande bya Leta ya FPR-Kagame, ikaba kandi iri kuba umuyoboro wimpaka zishingiye ku bitekerezo binyuranye, biturutse mu mashyaka no mu mashyirahamwe aharanira impinduramitegekere yu Rwanda.
Byumwihariko, inama yagaragaje ibyishimo itewe nuko ingufu nshya za RDI
zigizwe ahanini nabasore ninkumi, ibyo bikaba bitanga ikizere cyuko muri rusange, ubutumwa bwishyaka ku rubyiruko rwu Rwanda bwumvikana kandi bukakirwa neza. Ibyo ari byo byose, ishyaka RDI ntirizahwema gushishikariza abasore ninkumi, aho bari hose, kwicengezamo ko bagomba kugira ijambo mu gihugu cyabo, nuruhare rugaragara mu micungire yacyo. Abasore ninkumi bagomba kandi kuvana inyigisho mu mateka yu Rwanda nayibindi bihugu byagiye bibamo impinduka zitunguranye, bakazirikana cyane ukuntu za revolisiyo zagiye zikorwa ahanini nabantu batari bageza ku myaka 35 yamavuko. Birakwiye kandi ko urubyiruko rwu Rwanda rushiruka ubwoba, rugahagurukira guharanira uburenganzira bwarwo, nkuko biherutse kugenda muri Burkina Faso, mu gihe Prezida Kagame azaba akomeje uburiganya bwo guhindura itegekonshinga rya Repubulika yu Rwanda, agambiriye kuguma ku butegetsi ubuziraherezo. Mu bikorwa byihutirwa inama yemeje, twavuga ibi bikurikira:
1. Gukomeza gahunda yo gucengeza amatwara ya RDI mu rubyiruko, no
kuruburira kugira ngo rutagwa mu mutego wakarimi keza ka FPR ikomeje gushuka abasore ninkumi ngo bayiyoboke, batitaye ku mateka yu Rwanda, ngo yuzuyemo amatiku namacakubiri. Kuri iyo ngingo, ishyaka RDI ryongeye gushimangira ihame ryuko politiki yubaka ari ishingiye ku kuri kwamateka yigihugu cyacu, bimwe mu biranga uko kuri bikaba ari ibimenyetso simusiga byubwicanyi ndengakamere bwakozwe ningabo za FPR-Kagame kuva mu mwaka wa 1990, na nubu bugikomeza, bugahitana Abanyarwanda nAbanyekongo amamiliyoni.
(Lecture Notes in Computer Science 10859) Max Silberztein, Faten Atigui, Elena Kornyshova, Elisabeth Métais, Farid Meziane - Natural Language Processing and Information Systems-Springer International .pdf