You are on page 1of 2

SALOMON INSHUTI Y’IMANA

2 Sam 12:24Bukeye babyarana umwana w’umuhungu amwita Salomo, Uwiteka


aramukunda25.atuma umuhanuzi Natani amumwitira Yedidiya, ku bw’Uwiteka.

2 Ngoma 1: 1 Nuko Salomo mwene Dawidi akomezwa mu bwami bwe, Uwiteka Imana ye
ibana na we, iramukuza cyane 5Ariko icyotero cy’umuringa, cyakozwe na Besaleli mwene
Uri mwene Huri, cyabaga imbere y’ubuturo bw’Uwiteka. Aho ni ho Salomo n’iteraniro
bajyaga ngo bashake Uwiteka.. 7.Mu ijoro ry’uwo munsi Imana ibonekera Salomo,
iramubwira iti “Nsaba icyo ushaka nkiguhe.” 8. Salomo asubiza Uwiteka ati
“Wagiriye data Dawidi imbabazi nyinshi, ungira umwami mu cyimbo cye.9. None Uwiteka
Mana, isezerano wasezeranije data Dawidi rikomezwe, kuko ungize umwami w’abantu
bangana n’umukungugu w’isi ubwinshi.10.Nuko rero none ndagusaba kumpa ubwenge
n’ubuhanga, kugira ngo ntambagire igihugu cyanjye niyereke abantu. Ni nde wabasha
gucira imanza abantu bawe bangana batyo?”11. Imana ibwira Salomo iti “Kuko ibyo
ari byo biri mu mutima wawe, ntiwisabire ubutunzi cyangwa ibintu cyangwa icyubahiro,
cyangwa ngo abakwanga bapfe cyangwa kurama, ahubwo ukisabira ubwenge n’ubuhanga
ngo umenye gucira abantu banjye imanza, abo nakwimikiye,12.ubwenge n’ubuhanga
urabihawe kandi nzaguha n’ubutunzi n’ibintu n’icyubahiro, bitigeze kubonwa n’umwami
n’umwe wo mu bakubanjirije, kandi no mu bazagukurikira nta wuzagira ibihwanye
n’ibyawe.”
2 Ngoma 6: 14.Arasenga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana ihwanye nawe mu ijuru
cyangwa mu isi, ikomeza gusohoreza isezerano abagaragu bawe no kubagirira ibambe,
bagendera imbere yawe n’umutima wose.
2 Ngoma 7: 1. Nuko Salomo amaze gusenga, umuriro umanuka uva mu ijuru wotsa
igitambo cyo koswa n’ibindi bitambo, icyubahiro cy’Uwiteka cyuzura inzu.
Imvugo Salomo yakoresheje igihe yasengeraga imbere y’igicaniro cy’i Gebeyoni, yerekana
kwicisha bugufi kwe ndetse n’uko yifuzaga cyane kubaha Imana. Umwami yasanze ko
adafashijwe n’Imana, yari kuba ari umunyantege nke nk’umwana muto ntashobore
kuzuza inshingano ashinzwe. Yari azi ko adafite ubwenge bwo gushishoza, kandi kumva
ubukene bukomeye yari afite ni byo byamuteye gusaba Imana ubwenge. Mu mutima we
ntiharimo icyifuzo cyo kwizirikana ubwe ashaka ubwenge buzamusumbisha abandi.
Yifuzaga gusohoza inshingano ze akiranutse, bityo ahitamo impano yashoboraga kuba
inzira ibashisha ingoma ye guhesha Imana ikuzo. Salomo ntiyigeze agira ubukire cyangwa
ngo abe umunyabwenge ndetse ngo akomere nk’igihe yatuye akavuga ati: “Ndi umwana
muto; sinzi iyo biva n’iyo bijya.” 1Abami 3:7.
Muri iki gihe, abantu bari mu myanya y’ubuyobozi bakwiriye gushaka uko biga isomo
ryigishwa n’isengesho rya Salomo. Uko umuntu afite umwanya wo ku rwego rwo hejuru,
ni ko inshingano agomba gusohoza irushaho gukomera, ni nako impinduka ateza
zirushaho kwaguka, ndetse ni nako aba akeneye cyane kwishingikiriza ku Mana. Uwo
muntu akwiriye guhora yibuka ko guhamagarirwa kugira icyo akora bijyana no
guhamagarirwa kugendana ubushishozi imbere y’abantu bagenzi be. Agomba guhagarara
imbere y’Imana afite umutima w’umwigishwa. Ntabwo umwanya umuntu afite umuha
kwera kw’imico. Kubaha Imana no gukurikiza amategeko yayo ni byo bibashisha umuntu
gukomera by’ukuri.`

You might also like