NSENGIMANA Martin École Berge de Kigali

You might also like

You are on page 1of 1

NSENGIMANA Martin Kigali, kuwa 02 Gashyantare 2023

École Berge de Kigali


Téléphone 0788897160

Nyakubahwa Muyobozi ushinzwe Logistique,

Impamvu : Gutanga ibisobanuro

Muyobozi,
Mbandikiye iyi baruwa mu rwego rwo kubaha ibisobanuro mwansabye kubijyanye no
kuba ntaratanze inyemezabwishyu yingendo ebyiri nakoze ndi mu kazi.
Muby’ukuri maze guhabwa ayo mabwiriza mashya byaranyuze. Ariko ngiye kuyakoresha
muburyo mwansabye bwa MOMO, nasanze hari amafranga nsabwa kurenzaho ntari
mfite, kandi ntasobanukiwe nuburyo agomba kuzajya asubizwa nyirayo mugihe
yakoreshejwe. Nahisemo kwishyura Motari mu ntoki kubera ko amasaha yari yagiye
bitashobokaga ko mbona ibisobanuro kurizo mbogamizi nagize muricyo gihe.
Nyuma yo gusobanuza rero, ndabashimira ko mwamaze impungenge zuko ayarenzeho
azajya asubizwa nyirayo.
Akaba ari no muri urwo rwego mbamenyesha ko nihatiye gushyira mu ngiro ubwo buryo
bushya bwo kwishyura ingendo; mpereye ku rundi rugendo rwakurikiyeho.

NSENGIMANA Martin

You might also like