You are on page 1of 3

IKIGO:PATH TO SUCCESS INTERNATIONAL SCHOOL

Ikinyarwanda umwaka wa 4 Ku wa 28 Ukwakira 2020

Imyitozo y’isubiramo
1. Simbuza ijambo riri mu dukubo iryo bisobanura kimwe

a) Uwera yabonye umukecuru ahetse agafuka(arakamwakira).


⇒.......................... (arakamwaka, arakamutwaza)
b) Kuri ubu usanga abantu (bakuranwa) kugemurira abarwayi.
⇒.................................. (basimburanwa, babyigana).
c) Abakurambere (badusigiye) umuco mwiza.
⇒............................................. (baturaze, batwimye)
2. Tanga imbusane z’aya magambo aciyeho umurongo
a) Gashugi yaguze ikimasa ku isoko.
⇒ Ikimasa # ................. (Inyana, imfisi)
b) Abamugaye bafashwa n’abaturanyi.
⇒ Bafashwa #........................ (Batereranwa, bunganirwa)
3. Koresha buri jambo ukore interuro ziboneye
Kurumbya-Gukura -Kuzimana.
a) Kurumbya: Izuba ryinshi .................... imyaka.
b) Gukura ubwatsi: Databukwe yangabiye inka nzajya ............
ubwatsi.
c) Kuzimanira: Muge mugira umuco mwiza wo ...............
abashyitsi.
4. Shaka impuzanyito z’amagambo akurikira ari mu dukubo
ushingiye ku nyito zo mu nteruro.
a) Ababyeyi bacu batwitaho nidukura (tuzabagirira neza).
⇒.............................. (tuzabitura, tuzabirengagiza).
b) Genda ubwire Kabera ko ejo tuzaza (kumukurira ubwatsi).
⇒ .............................( kumugaya, kumushimira).
c) Iyo (umuturanyi) wacu agize (agahinda) turamwihanganisha.
IKIGO:PATH TO SUCCESS INTERNATIONAL SCHOOL
Ikinyarwanda umwaka wa 4 Ku wa 28 Ukwakira 2020

⇒........................... (umuzimyamuriro, umuryango)


⇒.....................................( ibyishimo, ishavu)
d) Ngiye (gusuka) ariya mata mu gisabo.
⇒ ............. ( kumena, kubuganiza.)
5. Tanga imbusane z’aya magambo akurikira
Kweza ≠ ....................(Kurumbya, Gusarura)
Kunezerwa ≠ ...................(Kubabara,Kwigagadura)
Gusohoka ≠ .........................(Kwiruka, Kwinjira
Ubukene ≠ .....................(Ubujiji,Ubukire)
Inabi ≠ ..................( Uburakari, Ineza)
Sogokuru ≠ .....................( Umusaza,Nyogokuru)
Guseka ≠.................... (Kwerekana amenyo, Kurira)
Benshi ≠ ....................(Babiri, Bake)
Muto ≠ ...................(Munini,mugufi)

6. Imyandikire y’Ikinyarwanda
1. Shyira utwatuzo dukwiye muri izi nteruro zikurikira:

- Iyo nkuru yabereye he


- Mbega amasomo meza
- Tugomba kugirirana neza
- Yoo Uyu ni umugi ntangarugero pe
Ibisubizo:
⇒Iyo nkuru yabereye he?
⇒Mbega amasomo meza!
⇒Tugomba kugirirana neza.
⇒Yoo! Uyu ni umugi ntangarugero pe!
2. Utu twatuzo twitwa ngo iki? (?), (!),(.) Dukoreshwa he?
Ibisubizo:
IKIGO:PATH TO SUCCESS INTERNATIONAL SCHOOL
Ikinyarwanda umwaka wa 4 Ku wa 28 Ukwakira 2020

⇒ (?) Akabazo: Gasoza interuro ibaza.


⇒ (!) Agatangaro: Gasoza interuro itangara n’inyuma
y’amarangamutima.
⇒( .) Akabago: Gasoza interuro ihamya cyangwa interuro itegeka.

7. Garagaza ruhamwa, inshinga n’icyuzuzo

a) Abanyeshuri bakunda umugati.


Ruhamwa:...................................
Inshinga:......................................
Icyuzuzo:.....................................
b) Mu ishuri hicaye abanyashuri na mwarimu wabo
Ruhamwa: .......................................... (Ni bande bicaye mu ishuri?)
Inshinga:..................................................(Abanyeshuri na mwarimu
wabo barakora iki mu ishuri?)
Icyuzuzo:..................................................( abanyeshuri na mwarimu
wabo bicaye he?)
...................................................................................................................................

You might also like