Professional Documents
Culture Documents
Ibyiringiro Bidakuka
Ibyiringiro Bidakuka
“Bene ibyo
byiringiro
ntibikoza isoni,
kuko urukundo
rw’Imana
rwasabye mu
mitima yacu ku
bw’Umwuka Wera
twahawe”
(Abaroma 5:5)
Imvugo izwi cyane igira iti: “Ibyiringiro birarema”. Ibyiringiro ni ngombwa
kugira ngo duhangane n'ibibazo n'imibabaro, dukomeye kandi dushishikaye.
Ni yo mpamvu ibyiringiro ari imwe mu nkingi eshatu z’imibereho ya Gikristo,
izindi nkingi ni ukwizera n'urukundo (1Abakorinto 13:13).
Abakristo biringiye iki? Ni gute dushobora kubona ibyiringiro no
kubishimangira?
“Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi
ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera.” (Habakuki 2:3)
Igitabo cya Habakuki gitangirana n’inkeke yumvikana nk’iy’ubu: Hariho
urugomo, ukwiyandarika, kurimbura, amakimbirane, akarengane… ariko
Imana ntacyo ibikoraho! (Habakuki 1:2–4).
Igisubizo cy’Imana giteye ukwibaza: ibintu byose birarushaho kuba bibi
(Habakuki 1:5–11). Ese si igisubizo twakumva n’uyu munsi?