You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 33 GISANZWE A,

Amasomo:Imig 31, 10-31; Zab 128 (127);1 Tes 5, 1-6; Mt 25, 14-30

Tube maso kandi twirinde gutwarwa n’irari

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, tugeze ku cyumweru cya 33 Gisanzwe; ku cyumweru gitaha turahimbaza
umunsi mukuru wa Kristu Umwami w’ibiremwa byose, ari na wo usoza igihe gisanzwe cy’umwaka wa
liturjiya tuba tumazemo ibyumweru 34. Buri gihe mu mpera z’umwaka wa liturjiya, Kiliziya iduteganyiriza
amasomo arimo inyigisho zidufasha kwibuka ko turi mu rugendo hano ku isi ruzagira iherezo, tugasabwa
kwirinda kurangazwa n’isi n’ibyayo tugahanga amaso aho tugana kwa Data mu ijuru. Ni ibyo Pawulo
atugiramo inama mu isomo rya kabiri agira ati: “mube maso kandi mwirinde gutwarwa n’irari”. Ivanjili
iratwibutsa ko Nyagasani yatubikije ibye ku rugero rw’icyo dushoboye, tugasabwa guhora twiteguye kuko
igihe icyo ari cyo cyose yadusaba kumumurikira ibye. Ugenza atyo ni we isomo rigereranya n’umugore
w’umutima wa wundi umenya gushyira mu gaciro.

Isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’imigani riratubwira umugore w’umutima kubera ubudahemuka bwe
ku mirimo ye ya buri munsi. Aya magambo twumvise muri iri somo arihariye : ubusanzwe mu isezerano rya
kera, umugore nta gaciro gahanitse yahabwaga, agaciro kari ak’umugabo we. Ariko iri somo rirarata ibyiza
by’umugore akaba n’umubyeyi, rikarata kandi ibyiza by’umutima we imbere y’Imana n’umukene. Nyamara
uretse no kuba iki gisigo kirata ubwitange n’ubushobozi bw’umugore nyawe, ahangaha twanakibonamo
ishusho ry’ubuhanga ubwabwo : uwo mugore arashushanya ubuhanga nk’uko bigaragara iyo ugereranyije
n’ibivugwa muri iki gitabo cy’ubuhanga 31,10b na 31,15 ; aho uwo mugore w’umutima kimwe n’Ubuhanga,
byombi bigereranywa n’isaro ry’agaciro gakomeye.

Ubutumwa rero buri muri iri somo ni ubwa buri munsi : ubuzima bwose twaba turimo, turashishikarizwa
twese gukurikiza umuhamagaro wacu dufite. Imana ni yo iduha izo nshingano. Ibikorwa byiza rero tubwirwa
n’iri somo bigomba natwe kuturanga bigaherekezwa n’urukundo dukunda Imana no kwiyemeza gufasha
abandi.

Mu ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye abanyatesaloniki, twumvise uburyo adusaba twese kuba
maso dutegereje kandi twizeye Ingoma y’Imana. Arabwira abakristu babagaho mu bwoba bategereje
ihindukira rya Kristu ko umunsi wa Nyagasani uzaza nk’umujura ku isaha no ku munsi abantu badakeka.
Pawulo rero arasaba abakristu kubaho bihanganye kandi bategereje, ntibagomba gusinzira ahubwo bagomba
guhora ari maso. Icyo dusabwa ni ugushishoza no kudahangayikishwa n’iby’isi bishira. Nyagasani araje, ari
mu buzima bwacu, aradusaba kumenya ibimenyetso bye by’uko ari rwagati muri twe no kumuha umwanya
w’ibanze mu buzima bwacu.

Mu ivanjili turumvamo umugani w’amatalenta. Ni umwe mu migani dusanga mu Nkuru Nziza uko
yanditswe na Matayo muri disikuru ya Yezu ku byerekeye ibihe bya nyuma cyangwa ku iherezo ry’isi. Muri
disikuru Yezu amenyesha abantu iby’isenyuka ry’ingoro y’i Yeruzalemu, aho abashishikariza kuba maso
bagategereza amaza y’Umwana w’umuntu, ni ho dusanga imigani itatu ihamagarira abantu kuba maso:
umugani w’umugaragu w’indahemuka utegereza shebuja, umugani w’abakobwa cumi, n’umugani
w’amatalenta, nyuma bakatubwira ibyerekeye urubanza rw’imperuka.

Muri uyu mugani w’amatalenta, Yezu arabwira abigishwa be ibyerekeye ukuza mu ikuzo k’Umwana
w’umuntu: Iby’icyo gihe bizamera nk’umuntu wari ugiye kujya mu rugendo, maze agasiga abikije imari ye
abagaragu be. Uwabikijwe amatalenta atanu yarayacuruje yunguka andi atanu. Uwabikijwe abiri na we
arakora yunguka andi abiri. Uwabikijwe rimwe aritaba mu gitaka arituriza. Aho Shebuja ahindukiriye
yahembye abamwungukiye. Buri wese muri abo bakoze neza akamubwira ati ‹‹ni uko mugaragu mwiza
kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na
Shobuja›› Naho umugaragu w’imburamumaro amwambura n’ibyo yari yaramuhaye, kandi amujugunya
hanze, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.

Nyagasani Yezu Kristu muri uyu mugani, natwe aradushishikarize gukora kugira ngo tumwungukire mu bye
yatubikije. Koko rero gukora byo, hari igihe dukora tukavunika cyane tukanananirwa, ariko atari Nyagasani
dukorera cyangwa twungukira, ahubwo dukorera Umwanzi Sekibi.

Uyu munsi Yezu Kristu aratwigisha kumukorera mu budahemuka, bityo tugakomeza kwitwa abagaragu beza
bungukira shebuja, kandi badakorera ijisho cyangwa igitsure ahubwo bakorera mu bwigenge, buzuye
urukundo bafitiye Shebuja wabagiriye ikizere akabashinga ibyo yashoboraga guha abandi.

Ku birebana n’uriya mugaragu mubi twirinde kuba babi kumusumbya. Twirinde no kumera nka we kugira
ngo hato tutazacirwa urubanza rwo kujugunywa hanze y’Ingoma y’Ijuru. Ibyaha bye tugomba kwirinda, ni
uko atagiriye Shebuja ikizere nk’uko na we yari yakimugiriye, agatabika impano yaragijwe mu gitaka.
Natwe hari byinshi twahawe duhitamo kubika aho kubikoresha kubera ikizere gicye dufitiye Nyagasani.
Urugero ni nko gufasha abakene bigaragara rwose ko bababaye, akenshi twe duhitamo guhunika muri banki
cyangwa mu bigega aho kugira ngo dufashe abantu nk’abo, kandi ikibidutera ni uko nta kizere dufitiye
Nyagasani. Umuntu akavuga ati ‹‹ndamara gutagaguza amafaranga yanjye se muri bariya batindi, maze
njyewe ejo nzamere nte?›› Ntitwumva ko ari Nyagasani tuba dushoreye imari kandi ko inyungu aba ari twe
izagarukira, ahubwo twumva ko ari ugutagaguza no gupfusha ubusa. Nyamara Nyagasani Yezu atubwira
agira ati ‹‹mujye mutanga, namwe muzahabwa: icyibo gishimishije, gitsindagiye, gicugushije, gisheshekaje,
ni cyo bazabuzuriza, kuko igipimisho mugeresha, ari cyo muzasubirizwamo.››

Bavandimwe, Ibyo Nyagasani atubwira hano ntitubifata nk’ukuri kuko nta kizere tumufitiye. Mu by’ukuri
imyumvire dufite kuri Nyagasani ntaho itaniye n’iy’uriya mugaragu mubi we utaratinye kubwira Nyagasani
ko ari umunyabugugu, asarura aho atabibye, akanura aho atanitse.

Natwe hari ubwo twanga kugira icyo dufashisha Kiliziya ya Kristu mu butumwa bwayo, tukanga no gufasha
abakene tubwira Nyagasani amagambo nk’ariya cyangwa tubitekereza mu mitima yacu. None se koko
birakwiye ko Paruwasi zacu zibura uburyo bwo gukora imirimo yo gutagatifuza imbaga y’abantu muri
Kristu, kandi hari amafaranga Nyagasani yatubikije, birakwiye ko tubura abaririmbyi cyangwa hakaririmba
ababishaka ariko batabifitiye ubushobozi kandi twirirwa turirimba mu tubari no mu tubyiniro n’ahandi,
birakwiye ko tubura abasoma mu kiliziya hagasoma abo tunnyega kandi twirirwa mu nyuguti z’iby’isi? Ese
birakwiye ko abana be bicwa n’inzara kandi yaradushyize ku kigega ngo tubagaburire? Aha rero ni ho
urubanza abagabiwe twese ruzakomerera, kuko inzara n’ubukene mu isi yuzuye ubukungu bizabazwa
ababigizemo uruhare bose. Abo bose Nyagasani yabikije, aho kugira ngo imari ye bayikoreshe bubaka
ingoma ye y’urukundo, ahubwo bakubaka ingoma y’icyubahiro cyabo, ubwikunde ndetse n’ubwikanyize
baragowe.

Dusabe Nyagasani, adufashe gukoresha impano zose twahawe n’Imana Data dukorera ingoma Ye. Byose
twumve ko nta kindi twabiherewe, usibye kugira ngo bikoreshwe hubakwa Ingoma ya Kristu Yezu wapfuye
akazuka, ari yo y’urukundo, ibyishimo n’amahoro mu bantu yaremye kandi akabacunguza amaraso ye
matagatifu.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

You might also like