You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA, UMWAKA A

AMASOMO : Intu 2,14.22b-33 ; Zab 15 ( H16); 1Pet 1,17-21; Lk 24,13-35.


Amaso yabo yari ameze nk’ahumye ntibamumenya…Nuko amaso yabo arahumuka
noneho baramumenya

Bavadimwe Kristu Yezu akuzwe, Inkuru nziza tugezwaho mu ijambo ry’Imana twateguriwe
muri liturjiya y’iki cyumweru cya gatatu cya pasika, iri hagari ya ziriya nteruro ebyiri
ntangije iyi nyigisho. Interuro dusanga mu ivanjili ya none imwe itangira indi igasoza
ikiganiro cyiza Yezu Kristu yagiranye n’abigishwa bari bitahiye nyuma y’igihe bari
bamaranye na Yezu bamuteze amatwi, ariko urupfu rwe rukabahanaguramo amizero bari
bamufitemo. Mu by’ukuri iki kiganiro cyari kigamije kubagarura; kubakura ibuzimu
bakagaruka ibuntu. Niwo mugambi Imana idufiteho natwe kuri iki cyumweru kuko ari
isezerano. Reka tureba uko amasomo ya none abigarukaho.
Mu isomo rya mbere, uwakumva buriya buhamya bwa Petero yakwibaza niba uyu uvuga ibi
ari umwe n’umwe twabonye kuwa gatanu mutagatifu yihakana Yezu imbere y’umuja! Gusa
ikiri cyo ni uko ari we. Ni we rwose turi kumva muri iri somo ahamya Yezu Kristu wazutse
ko ari we Nyagasani Umukiza ( Mesiya). Amaso ye agihumye yihakanye Yezu, noneho aho
amaso ye amariye guhumuka, aramuhamya nta mususu, ashize amanga imbere y’imbaga
nyamwinshi y’abayahudi n’abanyamahanga baje mu munsi mukuru wa Pentekosti nyuma
y’iminsi mirongo itanu Yezu azutse.
Mutagatifu Luka umwanditsi w’iki gitabo cy’ibikorwa bya Roho Mutagatifu ( Ibyakozwe
n’intumwa) aratubwira ko Petero uyu yari ahagararanye na ba cumi n’umwe. Ni uburyo bwo
kutwumvisha ko batakiri mu icuraburindi ry’urupfu, bari maso, bari mu buzima bavuye
ibuzimu bagiye i buntu babikesha Roho Mutagatifu bohererejwe na Kristu. Ng’uko uko Roho
w’Imana akorera mu batowe nayo. Umurimo mutagatifu wo kwamamaza Inkuru nziza ya
Yezu Kristu, ni ubutumwa Nyagasani yashinze intumwa ze n’abazamwemera bose babikesha
ubuhamya bwazo. Ni ubutumwa Roho w’Imana ubwe yuzuriza mu bantu kuko atari ku
mbaraga zabo bakora uwo murimo ahubwo ni ku bw’igitangaza cy’Imana. Imana ubwayo
niyo ishoboza abo yatoye bakayikundira, dore ko idatora abashoboye ahubwo ishoboza abo
yatoye! Niyo mpamvu tudakwiye gutangazwa n’ubu buhamya bwa Petero kuko n’ubu, iyo
ngabire y’Imana iratangwa kandi abayakiriye Nyagasani abashoboza ibinti by’agatangaza mu
maso y’abantu.
Bavandimwe, twese abakristu muri batisimu no mu gukomezwa twahawe Roho w’Imana
kandi duhabwa ubutumwa bwo kuba abahamya ba Kristu mu bantu, ntabwo rero dukwiye
kugira ubwoba bwo guhamya Kristu muri iki gihe. Turebere kuri Petero na bagenzi be, maze
duhamye Kristu. Erega Imana turi kumwe, nta mpamvu yo gutinya. Ikihutirwa ni ukumvira
Imana tukemera kwinjira mu mugambi wayo kuko nta n’umwe wiringira Imana ngo
Imutererane/ yikorere amaboko…(Nta wakwiringiye wikoreye amaboko, kuko ibyaremwe
byose bigengwa na We turabigushimiye). Ni ibyo zaburi ya none yatwibukije muri aya
magambo n’andi meza ayigize yuzuyemo: “…kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu, kandi
ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana.”
Bavandimwe, iyi Zaburi ya 16 twazirikanye ntihazwi igihe yandikiwe ngo hamenyekane
amateka yayo neza, ariko ikigaragara ni uko ari isengesho ry’ibihe byose na hose; kuko
nk’uko itangira: “Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye”
biratwumvisha ko natwe mu gihe turimo ari isengesho ridufasha kurushaho…Uhoraho nta
mahirwe yandi nagira atari wowe!…Uhoraho wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,
uko nzamera ni wowe ukuzi…Uhoraho uzamenyesha inzira y’Ubugingo….Bavandimwe uku
gutabaza dusanga muri iri sengesho si ukuvuza induru ngo ndapfuye, ahubwo ni uguhamya
ukwemera muri Uhoraho twemeye. Biragaragaza urugamba abakristu turiho muri iki gihe no
mu bihe byose rwo guhamya ukwemera nyako muri Uhoraho waturemye kandi
akaducunguza amaraso y’agaciro gakomeye ya Kristu nk’ay’intama itagira inenge cyangwa
ubwandu nk’uko Petero abitwibutsa mu isomo rya kabiri ry’iki cyumweru. Ni urugamba
rukomeye rwo kuba abahamya ba Kristu muri iy’isi igenda yimika ibintu n’abantu mu
mwanya w’Imana, bikagira ingaruka z’amakuba n’ibyago bitwugarije kuko nta mahirwe
iy’isi yagira itemeye kugengwa n’Uhoraho. Burya gutera umugongo Imana, bihwanye no
guhamagara urupfu kandi ntaho warucikira handi uretse muri Yezu Kristu warutsinze kuko
kuva isi n’ijuru byaremwa kugeza n’uyu munsi ni we kandi we wenyine washoboye
kurutsinda. Mbese ni we ufite urufunguzo kandi yararukomeje afungurira umusanze kandi
amwizeye. Ibi biratwumvisha ko ikihutirwa muri iki gihe turimo ari ukumvira Imana. Icyo
nigishoboka n’ibindi bizakunda, kandi niba bitabaye ibyo, nta mahirwe dufite n’ibitari ibyo
tubona bizaza kandi bifite ubukana burenze! Ntabwo ari iterabwoba ritubwirwa kuko Imana
iradukunda ariko dusabwa kwakira urwo rukundo rwayo. Imana ni umubyeyi urangwa
n’Impuhwe, ariko izo mpuhwe zigerwaho n’uwemeye kuzakira. Ni ngombwa guhora
tuzirikana ko atari ibintu bishanguka nka zahabu cyangwa feza byaducunguye, ahubwo
twacunguwe na Kristu, ni we tugomba kwiringira kandi tukamugana igihe n’imburagihe nta
buryarya.
Dukeneye kumusanga akatwigisha nka bariya bigishwa twumvise mw’ivanjili, berekezaga
Emawusi. Batangiye urugendo bari mu mwijima, ngo amaso yabo yari ameze nk’ahumye
ntibamenya Yezu (Lk24,16). Ariko mu kugendana na Yezu abigisha ndetse bakanasangira
bashoje urugendo babona, ngo ni uko amaso yabo arahumuka noneho baramumenya. Ng’icyo
natwe bavandimwe icyo dukeneye muri iki gihe, kugendana na Kristu wazutse, tukemera
kwigishwa no gusangira na we, nibyo bizaduhumura tukabona ibitari baringa. Nibyo bizakura
iy’isi yacu mu icuraburindi maze ikakira ubuzima, isi ikongera kuryoha nk’uko byahoze, buri
wese akabona undi nk’umuvandimwe aho kumubona umukeba! Dukeneye Imana kurusha
uko tubyifuza n’uko tubitekereza, gusa ntitubizi cyangwa se ntitubishaka!
Bavandimwe, rwose dukomeze gusaba kugarukira Imana nka bariya bigishwa ba Emawusi.
Duhore twumva ko nta mahirwe yandi twagira atari Uhoraho, ko hafi ye gusa ariho haba
umunezero usendereye n’umudabagiro udashira; n’uko tubohoke ku migenzereze mibi tugane
urumuri rwa Kristu rwo soko y’amahirwe ya muntu. Rwose, ntitukishyire mu ngorane kandi
Kristu byose yarabitwishyuriye, ahubwo dukere kumukurikira maze turonke ubuzima
buhoraho kuko ni cyo cyamuzanye mu nsi ngo turonke ubwo buzima kandi ubuzima
busagambye. Erega ijuru rihera hano ku isi!
Yezu wazutse arashaka ko nta n’umwe uzimira, ahubwo twese dufatane urunana dutaguze
tumusanga ni We mahoro yacu, ni We buzima bwacu.Tubisabirane muri iki gihe kuko
tubikeneye cyane.
Nyagasani Yezu nabane na mwe!
Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

You might also like