You are on page 1of 7

 : info@agakiza.

org  (+250)788 422 984  Gatenga


   

Kwamamaza
+23°C Kigali

HUNGA IRARI RYA GISORE!

Ahabanza › Hunga Irari Rya Gisore!

Kwamamaza

Kwamamaza

Hunga irari rya gisore!

Yanditswe na: Ubwanditsi     2015-12-20


04:05:00

Facebook Twitter Email


Kwamamaza
WhatsApp

Hunga irari rya gisore!

 I.UBUSOBANURO BW’IJAMBO IRARI(RYA GISORE) :


Ubundi umuntu ni inyamaswa ifite indangagaciro.

Ijambo irari rikomoka mu nshinga kurarikira (kwifuza)

Mu muntu habamo kamere ihora irarikira. Kwamamaza

“ndavuga nti “muyoborwe n’umwuka”,kuko aribwo mutazakora ibyo kamere


irarikira”(Abagalatiya 5:16)

Zimwe mu ngero z’irari rya gisore :

Irari ryo gukunda iby’isi


Irari ryo kwamamara mu isi
Irari ry’ubutunzi
Irari ry’ubusambanyi
Dukuririkire kuri Twitter
Irari ry’ubusinzi…

(Abako losayi 3:5 )”Nuko noneho mwice ingeso zanyuz’iby’isi:gusambana no gukora ibiteye


isoni ,no kurigira no kurarikira,n’imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana” Tweets from @agakiza_o

Agakiza.org
Ubundi iri rari riba mu bapagani batazi Imana soma @agakiz… · May 28, 2018

"Mbasigiye amahoro, amahoro yan


( 1Abatesalonike 4:5)”mudatwarwa n’irari ryo kurigira nk’abapagani batazi Imana” kuko ndayabahaye. Icyakora simbaha nk
ab'isi batanga. Imitima yanyu
twebwe twabambanye kamere n’iruba n’irari byaryo.(Abagalatiya 5:24) ntihagarare kandi ntitinye.
(Yohana 14:27)
Amahoro Imana itanga atandukany
Yakobo yavuze nawe kw’irari agira ati:
n'icyo isi yita amahoro kuko yo
abanziriza mu mutima akagera iny
“Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha,ibyaha nabyo bimaze gukura bikabyara ukabaho udahagaritse Umutima.

4 24
urupfu”(Yakobo.1:15) kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu ( Abaroma 6:23)


Kumenyera icyaha ni nko kwiyororera intare ikiri nto yamara gukura ikazakwirira.

Umva inama Petero aduha :“bakundwa ndabahugura ubwo muri abasuhuke n’abimukira ,


kugirango mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo”(1petero2:11)

II. AKAGA GAKOMEYE IRYO RARI RITERA :

Kuber’iki tugomba guhunga irari rya gisore ?nuko hari akaga ridutera.

(2Timoteyo 3:1-5)”umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya,kuko abantu


bazaba bikunda ,bakunda impiya ,birarira ,bibona ,batukana,batumvira ababyeyi babo
,indashima,batari abera ,badakunda n’ababo,batuzura ,babeshyerana,batirinda ,bagira
urugomo,badakunda ibyiza,bagambana ,ibyigenge ,bikakaza,bakunda ibibanezeza aho
gukunda Imana,bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako.abameze batyo ujye
ubatera umugongo.”

1) GUKUNDA IBINTU ( MATERIALISME )

Bitewe no kurarikira ibikomeye abasore barimo kugera mu gihe cyo gushaka bakishyira
mumyenda batazikuramo, kugira ngo nabo bazakore ubukwe bumeze cangwa buruta ubwo
batashye,abandi bagatira ibikoresho byo munzu nyuma yamezi 2 banyirabyo bakaza
kwishyuza ibyabo…akenshi ingo zigasenyuka kuko nta kuri kwabonetsemo mu ntango.

 Bitewe no kubura amikoro hari ubwo abayobozi bamwe batemera gushyingira abasore

 babyiyemeje kurushinga ibyo bigatera bamwe kwishingira abandi bagaterana amada.

 Abiki gihe bizera babonye,bakozeho; ariko abasore bazanesha barebesha ukwizera .


Abakobwa nti bakibaza Imana bareba ku bintu gusa ariko ijambo ry’Imana muri
 (Yakobo4:4)”…ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’ Imana”

2) UBUHENEBERE :

Urubyiruko rwaterwaga inyota yo gushaka bitewe n’ubukwe bwiza ariko ubu byahinduye
isura,

Abasore bamwe babyita ngo n’UKWIHAMBIRAHO IGISASU.

Hamwe nahamwe basigaye bakora ubukwe bagasezerana igihe bazamarana,

Bitewe n’icyuho(vide spirituelle) abana b’iki gihe bakurana, babaye nka wa mwana w’ikirara
ntibubaha ababyeyi babo abandi bata imiryango yabo.

UBUSAMBANYI N’IMYAMBARIRE MIBI

Kimwe mu bintu byateye ubusambanyi mu rubyiruko ni imyambarire idakwiriye.

(Zefaniya1:8)”ku munsi w’igitambo cy’Uwiteke nzahana ibikomangoma n’abana


b’Umwami,n’abambaye imyambaro y’abanyamahanga.”dusomye kandi mu rwandiko Paulo
yandikira ab’ikorinto(1Abakorinto 4:1)

Ugasanga umukobwa afite inshuti nka zitanu(copins):

iyizajya imusohokana

iyizajya imukopeza bari ku ishuri
iyo yabeshye baririmbana
iyo muri cartier
na shugadady izajya imujyana nk’igisenyi,telephon…

Paulo yandikiye Tito « N’abasore ni uko ubahugure kudashayisha, »(Tito2 :6) muyandi


magambo « n’abasore nabo ni uko ubahugure kutarenze urugero »

 Kurambagiza si bibi ariko kurambagiza umwe ,babiri ,batatu byakubera icyaha , Guherekeza


wa mukobwa we si bibi ariko isaha ,amasaha2… ninjoro byakubera icyaha

 Guseka sibibi ariko kugera ubwo utemba byakubera icyaha

Ni yo mpamvu Paulo yabwiye Tito ngo ahugure n’urubyiruko “kutarenza urugero”.

3) GUSENGA IBIGIRWAMANA N’ABANTU:

(Abaroma 1:25-26) ”kuko baguraniye ukuri kw’Imana gukurikiza ibinyoma ,bakaramya


ibyaremwe baka bikorera kubirutisha Imana rurema,ariyo ishimwa iteke ryose ,Amen.nicyo
cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona ,ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha
imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe.”

Ikigirwamana ni ikintu cyose wakunda ukakirutisha Imana rurema.hariho ibigirwamana


byinshi muribyo twavugamo Impano zitandukanye,inshuti,amafranga nibindi

IMPANO CYANGWA CADEAUX :



(Kuva 23:8) ”Ntugahongerwe kuko impongano ihumya amaso y’abareba,kandi igoreka imanza

z’abakiranutsi”

(Imigani 28:21)”kurobanura kubutoni si byiza ,kandi sibyiza ko umuntu acumuzwa

n’akamanyu k’umutsima“

Amanota yakubera akamanyu k’umutsima
Telafone yakubera impongano ikumena amaso…

Hari umugani mu Kinyarwanda uvuga ngo”Imbeba iguguna umuhini isotera isuka”

Bitangira ari impano bikarangira ari amarira.hunga irari rya gisore!

Mbese birakwiriye ko umusore ukijijwe yizihiza umunsi wa saint valentin?

Urubyiruko rwinshi binjiye muri uyu mwuka …bigatera bamwe kugira urukundo ariko rudafite
urufatiro.
Abandi bikabatera gutegura amakado nta bushobozi

Ijambo ry’Imana mu rwandiko rwandikiwe abaroma haravugango “…ntitwishushanye n’abiki


gihe…”kandi satani ntazanwa n’ikindi kereka kwica ‘kwiba no kurimbura(Yohana10)

4) INSHUTI ZIDAKIJIJWE(Mauvaise accompagnements):

Mufite amahirwe 1000 n’ibyago 1000 mwirinde mutazitesha ayo mahirwe.

(1Abakorinto15:33) ”Ntimuyobe kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza”

Urugero : inkuru za Dina

Umufaransa yaravuze ngo “mbwira uwo mubana ndakubwira uwo uri we”

(Imigani.22:24-25) ”Ntugacudike n’umunyamujinya ,kandi ntukagendane n’umunyaburakari
,kugirango utigana ingeso ze ,zikabera ubugingo bwawe umutego”

(2Abakorinto.6:14 )”Ntimukifatanye n’abatizera mudahwanye.cyangwa umucyo n’umwijima


byabana bite? ”

Mubasengere
Mubabwirize
Muberere imbuto ,ariko ntimwifatanye nabo.

Umunsi umwe umukobwa yabwiye Mwalimu Etienne ngo”mwalimu ngiye murindi dini undi ati
kuki ati kwishakirayo umugabo mwalimu ati wabuze abasore mu itorero nawe ati:”abasore
b’ADEPR ntakigenda, ntibavuga niza m2u gusa no kukubaza amakuru yuko umeze kuriza
telephone gusa! Sibo unaniwe gutegereza(Yesaya.34:16)”Nimushake mu gitabo cy’Uwiteka
musome,nta na kimwe muribyo kizabura ,ntakigore kizabura ikigabo cyacyo kuko Uwiteka
ariwe ubitegekesha akanwa ke,kandi umwuka we akaba ari we ubiteranije”

“Efurayimu yivanze n’ayandi moko,Efurayimu ni nk’umutsima udahinduwe ugashya uruhande


rumwe.abanyamahanga bamumazemo imbaraga ze kandi ntabizi,ndetse yameze n’imvi
z’ibitarutaru ntiyabimenya”(Hoseya7:8,9)

Kwifatanya n’abatizera tudahwanye bikururira akaga urubyiruko twavuga:

 Kureba film z’ubusambanyi (film pornographique),zigahumanya ubwonko ,ubugingo


n’umwuka.

 (migani.6:27 )”mbese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye,imyambaro ye ntishye?”

  Caresses ni ikizira Imana yanga urunuka ,icyaha cya ohola na ohoriba(Ezekiyeri23:1-4) ,naho
mwaba mufitanye umushinga w’ubukwe (aho ndavuga k’umusore n’inkumi bakijijwe).nabagira
 inama yo gutegereza igihe cyo kubana kigeze.


 (Matayo.5:27- 30) ”Mwumvise ko byavuzwe ngo ntugasambane.jyeweho ndababwira yuko
umuntu wese ureba umugore akamwifuza ,aba amaze gusambana na we mu mutima we.Ijisho
ryawe ry’iburyo nirigushuka,uri nogore urite kure.Ibyiza ni uko wapfa ijisho rimwe,biruta ko
umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu.N’ikiganza cyawe cy’iburyo
nikikugusha,ugice ugite kure.Ibyiza ni uko wabura urugingo rwawe rumwe,biruta ko umubiri
wawe wose wajugunywa muri Gehinomu.” 

5) KUDAKORA:

Bitewe no kurarikira ibikomeye biteye urubyiruko gusuzugura imwe mu mirimo iciriritse


yagira icyo ibafashije.

Ikindi guhora urarikiye ibiva mumaboko yabandi(impano)bituma uba umunebwe,kandi


ubunebwe butera ubukene bugatera ipfunwe mu bandi.

Le8/12 kuri Radio bahoze bavuga ko abantu 65% bakiri urubyiruko hanyuma abasigaye bose
bakaba 35% .

Kandi duhereye naho tubaye biragaragara ko abenshi mu rubyiruko babeshejweho n’abo35%;

Hari abahora bagendana imfunguzo zidafite aho zikora n’izibice ngo bagaragaze ko hari ibyo
bakora,abandi bagacunga aho bahishije bakababera abashyitsi.


(2Abates3:10-12) ”kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe,ngo umuntu wese
wanga gukora ntarye.Twumvise yuko hariho bamwe bo muri mwe bagenda bica
gahunda,batagira icyo bakora ahubwo bakaba ba kazitereyemo.Nuko rero abameze batyo
turabategeka tubihanangiririza mu Mwami Yesu Kristo,gukorana ituza ngo babone uko barya
ibyokurya byabo ubwabo.”

Ubu hari ikintu cyateye murubyiruko ; benshi barashaka kuba abahanzi kandi bamwe Atari
n’umuhamagaro ahubwo ari ugushaka imibereho;kuko no kubahagurutsa ngo baze bakubaza
niba hari agatege,nuko kangana.

III. NI GUTE TWAHUNGA IRARI RYA GISORE NK’URUBYIRUKO:

(1Abakorinto:13:13 )”Ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo,ibyo uko ari


bitatu,ariko ikiruta ibindi ni urukundo.”

1) KWIZERA:

 (Yohana16:33) ”ibyo mbibabwiriye kugirango mugire amahoro muri jye.Mu


isi mugira umubabaro,ariko ni muhumure nanesheje isi”

 (1Yohana5:4,5) ”kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi,kandi uku niko kunesha
kwanesheje iby’isi,ni ukwizera kwacu.”

NB : Kwizera kuzana ibintu 3 mu buzima bw’umusore ukijijwe



a) Gucungira ku Mana mu bintu byose

 (1Samweli 17 :37) « Dawidi arongera aravuga ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z’intare


n’idubu,azankiza no mu maboko y’uwo mufilisitiya, »

 b) Kwizera ibigaragara biva mu bitagaragara

(Abaheb.11 :3 )« Kwizera niko kutumenyesha yuko isi yaremwe n’ijambo ry’Imana,ni cyo


cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara. »

c) Gukomera no kutanyeganyega (2Petero3 :17)

(Abaheb.11 :27 )« Kwizera niko kwatumye ava muri Egiputa ntatinye umujinya


w’Umwami,kuko yihanganye nkureba Itaboneka. »

2) IBYIRINGIRO :

(Abakolos.1 :27) « abo Imana yishimiye kumenyesha ubutunzi bw’ubwiza bw’ubwo bwiru


bwageze mu banyamahanga,aribwo Kristo uri muri mwe ,ari byo byiringiro by’ubwiza. »

NB : Ibyiringirobitera ibintu 2 mubuzima bw’umusore ukijijwe

a) Amahoro turi hagati mu bibazo

(Yobu 19:25 )”Ariko nziyuko umucunguzi wanjye ariho kandi ko amaherezo azahagarara ku isi”

b) Kudateraganwa hirya no hino

3) URUKUNDO :

(Yohana 14:21b)”…,Kandi unkunda azakundwa na Data,nanjye nza mukunda mwiyereke.”

(Rom.5:5 )”Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni,kuko urukundo rw’Imana rwasabye mu mitima
yacu kubw’Umwuka wera twahawe.”

NB : Urukundo ruturemamo ibintu 3

a) Kubaha Ijambo ry’Imana

(1Yohana4:21)”Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo,ngo ukunda Imana akunde na Mwene
se.”

b) Ubunyangamugayo no kwikomeza ku Mana.

(Abaroma 8:35-39) ”Ninde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo?mbese ni amakuba ,cg ni


ibyago,cg ni ukurenganywa,…”

c) Kubohokera gukora umurimo w’Imana

(Yesaya6:8) ”Numva ijwi ry’Umwami Imana riti”Ndatuma nde ,ninde watugenderera?”Maze


ndavuga nti”Ni jye.Ba ari jye utuma.”

IV.IBIRANGA UMUSORE WANESHEJE IRARI:

 1) Arinda ubuhamya bwe hagati y’Abiki gihe kigoye


(Abifilipi2 :15 )« Kugirango mutabaho umugayo cyangwa uburyarya,mube Abana b’Imana
 batagira inenge hagati y’abi gihe kigoramye cy’ubugoryi,abo mu bonekeramo nk’amatabaza

 mu isi »

 (Ibyakozwe.2 :40) « Nuko akomeza ku bahamiriza n’andi magambo menshi,arabahugura


ati : « Mwikize ab’iki gihe biyobagiza. »

2) Yerekana intsinzi ya Kristo ku musaraba mu magambo 5 :

a) Ku mubiri :

(Abagaratiya5 :16) « Ndavuga nti mu yoborwe n’Umwuka ,kuko aribwo mutazakora ibyo


kamere irarikira, Kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga,kandi Umwuka yifuza ibyo
Kamere yanga kuko ibyo bihabanye ,nicyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo
mukora.Ariko niba muyoborwa n’Umwuka ,nti muba mugitwarwa n’amategeko. »

b) Ku isi :

(Yohana16 :33) « Ibyo mbibabwiriye kugirango mugire amahoro muri jye .mu isi mugira
umubabaro,ariko ni muhumure nanesheje isi »

c) Ku cyaha :(Abah.12 :1 )« Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicu cy’abahamya bangana batyo


,twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba,dusiganirwe aho
dutegekwa twihanganye »

d) Kuri satani :


(luka10 :17) « Nuko abo mirongo irindwi bagaruka bishima bati”Data buja ,abadayimoni nab o
baratwumvira mu izina ryawe. »Arababwira ati : « Nabonye satani avuye mu ijuru agwa asa
n’umurabyo.Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira Inzoka na
sikorupiyo,n’imbaraga z’umwijima zose,kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose. »

(Yakobo4 :7 )« Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani ,na we azabahunga.”

e) Ku bantu batizera:

(Matayo10:16) ”Dore mbatumye muri nk’intama hagati y’amasega,nuko mugire ubwenge


nk’inzoka,kandi muzabe nk’inuma mutagira amahugu.”

Nasoreza kuri iri sengesho ry’umukambwe Dawidi agira ati:

“…abahungu bacu bamere nk’ibiti byikuririza n’abakobwa bacu bamere nk’amabuye atatse
inyumba”(Zaburi.144:11).

Izi nyigisho zizakomeza dutanga inama....

 Mweneso MUGAYEMPORE Pacifique

 E-mail:mupacifique2@yahoo.fr

 Tel(mob):+250 788 73 10 46

 Ibitekerezo (1)

espe

5-01-2012    15:22

 Imana uguhe imigisha itagabanyije kubwo kuduhugura cyane kandi ujye udusengere kugirango ijambo
utugaburiye rishinge imizi mu mitima yacu rigumemo ibihe byose. Yesu Kristo akomeze kukwagura .

Tanga igitekerezo

AMAZINA* EMAIL*

Amazina Email

UBUTUMWA

Amategeko n'amabwiriza
Ohereza
arakurikizwa

Haba Hari Icyemezo Ufashe Nyuma Y'ubu Butumwa ?

You might also like