You are on page 1of 4

UBUTUMWA BW’ABEPISKOPI BAGIZE IHURIRO RY’INAMA Z’ABEPISKOPI BO

MURI AFURIKA YO HAGATI (ACEAC) BANDIKIYE ABATUYE MU KARERE


K’IBIYAGA BIGARI, UBWO BASOZAGA INAMA YABO YA 14,
MURI NYAKANGA 2022.
« Ntuzice » (Mt5, 21) ! Ba umurinzi w’umuvandimwe wawe. (Reba Intg 4, 9)

1. Twebwe, Karidinali, Arkiyeskopi n’Abepiskopi bagize ihuriro ry’Inama


z’Abepiskopi bo muri Afurika yo Hagati (ACEAC), twateraniye i Kinshasa mu Nama
ya 14 kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 Nyakanga 2022, twababajwe cyane n’ihungabana
ry’umutekano ku mipaka y’ibihugu byacu uko ari bitatu, cyane cyane mu gice
cy’amajyaruguru y’iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,
hamwe n’ingaruka zikomeye zijyana na byo, zirimo umutekano muke, impfu
z’abantu, umubare munini w’abavanwa mu byabo, ukwiyongera k’ubugizi bwa nabi,
iyangizwa ry’ibikorwa remezo, kwigisha urwango , n’ibindi.

2. Mu nama yacu, twagendeye ku rwandiko rwa Papa Fransisko yise “Fratelli Tutti”
rwatubereye insanganyamatsiko nyamukuru. Muri uru rwandiko, Papa ashishikiriza
abantu bose kumva ko ari abavandimwe, ati : "Twese turi abavandimwe", kandi
agakebura umutimanama wacu agira ati : « Mu isi ya none, imyumvire yo kuba mu
muryango umwe w'abantu iragenda ishira, kandi inzozi zo gukorera hamwe mu
guharanira ubutabera n'amahoro zisa n’inzozi zishaje [...] Kwitarura abandi no
kwifungirana mu nyungu zacu bwite ntabwo ari inzira yo kugarura icyizere no
kuzana ibishya. Ahubwo, igikenewe ni uko buri wese aba hafi ya mugenzi we; ni
umuco wo guhura. Kwitarura abandi, oya; kwegerana, yego. Umuco uhangana, oya;
umuco wo guhura, yego. (Fratelli Tutti § 30)

Bwahinduwe mu Kinyarwanda n’Ibiro bishinzwe guhindura inyandiko mu zindi ndimi mu


Bunyamabanga Bukuru bw’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda 1
Twese turi abavandimwe
3. Aho kwigiza nkana nka Gahini wanga kuba umurinzi wa murumuna we (Reba Intg
4,9), nidukore ibitandukanye na byo kuko ari byo bikwiye kuranga muntu kandi
bijyanye n’ivanjili: Ba umurinzi w’umuvandimwe wawe. Abavandimwe
ntibicana; bakurira hamwe mu kwitanga ubwabo no mu buzima, buri
wese akaba umurinzi wa mugenzi we kandi bakagirirana impuhwe. Ni
yo mpamvu izi mpungenge za Papa na twe tuzigira izacu kugira ngo tugire uruhare
mu mibabaro y’abagizweho ingaruka n’ibyago bitandukanye birimo intambara.
Dusangiye ububabare n’imiryango yabuze ababo bitewe n’abahisemo kugengwa
n’ikibi kandi tubizeza ko twifatanyije na bo mu kababaro. Ni muri urwo rwego
duhumuriza imitima yose yababajwe n’ubugome bwa muntu ubwo ari bwo bwose
no ku mpamvu iyo ari yo yose. Turahamagarira amakoraniro y’abakristu, inzego za
Kiliziya zishinzwe imibereho myiza, n’abagabo n’abagore babishaka kugaragariza
ubufatanye abo bose babikeneye.

4. Bavandimwe dukunda, mu myaka ishize, aka karere kacu katembyemo imivu


y’amaraso myinshi kugera no kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, yabaye
ingaruka z’icyaha cy’umururumba no kwikunda. Nyamara Ivanjili ntitandukana
n’ubuzima kuko igira, iti “Ntukice” (Mt 5,21).Ubuzima ni ndakorwaho kandi
ntibushobora gutambamirwa n’inyungu z’ubwikunde bw’abantu bamwe na bamwe.
Nta n’ubwo kandi akarere k’Ibiyaga Bigari gakwiye gukomeza kuba isoko
y’imivurungano ihitana ubuzima bw’abantu cyangwa ubutaka budasanzwe
bushinzeho urwego rw’indangagaciro mbonezabupfura rucuramye. Abagizweho
ingaruka barabarirwa muri za miliyoni, kandi bo mu byiciro by’imyaka yose.
Abagore n'abana ni bo bahora bahazaharira.

Bwahinduwe mu Kinyarwanda n’Ibiro bishinzwe guhindura inyandiko mu zindi ndimi mu


Bunyamabanga Bukuru bw’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda 2
Ibyo dusaba
5. Turahamagarira abaturage bo mu karere kacu kwitandukanya n’imitwe iyo ari yo
yose yigometse, akenshi ibitewe n’ishyari n’inzangano. Turabahamagarira kandi
kutarangwaho n’ikimenyetso icyo ari cyo cyose cyo gushyigikira ibyo guheza
abandi no gukwirakwiza inabi.

6. Turasaba abashyigikiye imitwe yitwaje intwaro hamwe n’abayobozi bayo mu rwego


rwa politiki, imibereho myiza, ubukungu cyangwa idini gushaka ubundi buryo bwo
gukemura amakimbirane yabo aho kwitabaza intwaro, intambara n’ubwicanyi
bw’inzirakarengane.

7. Turasaba abafata ibyemezo bya politiki kurushaho kugira umuhate no guhuza


imbaraga zabo mu kubaka imibanire irangwa n’ubusabane muri Afurika no
kwimakaza imbwirwaruhame zigamije amahoro, ubwumvikane, ubumwe
n’ubuvandimwe.

8.Turahamagarira abayobozi b’amadini n’abemera bose kuba abantu batera amahoro


bagahamya ko ari abigisha b'inkuru nziza y'urukundo n'ubwiyunge. Dukomeje
kwifatanya n’umusimbura wa Petero ari we Papa Fransisko wagombaga
kugenderera akarere kacu ariko urwo ruzinduko rukaba rwarasubitswe kubera
impamvu z’uburwayi. Ku bw’ amizero dufite, mu kwiyumanganya mu magorwa no
mu kudahwema gusenga (Rm 12,12) dukomeje kumusabira ngo akire vuba maze
n’uruzinduko rwe ruzashoboke mu mezi ari imbere. Uretse ibirori biranga
uruzinduko urwo ari rwo rwose rw'umushumba wa Kiliziya, uru rugendo twe
turufata nk'amazi y’ubuzima atemba ava mu mutima wa Kristu, rukaba amahirwe
yo gushimangira ukwemera kwacu muri Yezu Kristu, We gikomangoma
cy'amahoro yuzuye, n’urugero rwiza rw’ubuvandimwe bw'abasangiramurage
w’umukiro.

Bwahinduwe mu Kinyarwanda n’Ibiro bishinzwe guhindura inyandiko mu zindi ndimi mu


Bunyamabanga Bukuru bw’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda 3
Ibyo twiyemeje

9. Naho twebwe, twiyemeje gukomeza kugira uruhare mu kubaka amahoro mu


bihugu byacu no mu karere k'Ibiyaga Bigari, binyuze mu nshingano zacu
nk'abashumba. Ni muri urwo rwego dusaba abakristu gatolika bose bo muri aka
karere gutegura igitambo cy'Ukaristiya cyo gusaba amahoro, ku cyumweru tariki
ya 31 Nyakanga 2022, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Inyasi wa Loyola.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi w’isengesho ikazatoranywa muri iyi mitwe
ikurikira y’ubutumwa twabagejejeho mbere kandi tugikomeyeho :

• «Mwese muri abavandimwe (Mt23, 8): Nimuhagarike intambara! (Nairobi 1999) ;


• “Niduharanire ibishyigikira amahoro (Rom 14, 19). Umusanzu wa Kiliziya Gatolika
mu nzira y'amahoro mu karere k'ibiyaga bigari ”(Kigali 2002)
• “Inkota zanyu nimuzicuremo amasuka (reba Iz 2,4). Kiliziya, umuryango w'Imana,
mu guharanira amahoro n'iterambere bya Afurika y'Ibiyaga Bigari ”(Kinshasa
2004) ;
• “Afurika, haguruka ufate ingobyi yawe, maze ugende ( Yh 5,8) ”(Gitega 2009)
• “Umuntu wese wanga umuvandimwe we ni ubwicanyi. Twese hamwe mu
guharanira amahoro mu karere k'ibiyaga bigari ”(Kinshasa 2020)).

10.Imana nyir’ubuntu nidufashe guhuriza hamwe imbaraga zacu kugira ngo tureme
umuryango wa kivandimwe uharanira amahoro n'iterambere mu karere kacu.

Bikorewe i Kinshasa, ku wa 9 Nyakanga 2022


Mu izina ry’Abepiskopi bagize Inteko rusange ya ACEAC:

- Nyiricyubahiro Myr. Marcel MADILA, Perezida wa ACEAC;


- Nyiricyubahiro Myr Vincent HAROLIMANA, Visi Perezida wa 1 wa ACEAC;
- Nyiricyubahiro Myr Bonaventure NAHIMANA, Visi Perezida wa 2 wa ACEAC;
- Nyiricyubahiro Myr Joachim NTAHONDEREYE, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika
bo mu Burundi(CECAB) ;
- Nyiricyubahiro Myr Marcel UTEMBI, Perezida w’Inama y’Abepiskopi muri Congo
(CENCO) ;
- Nyiricyubahiro Myr Philippe RUKAMBA, Perezida w’Inama y’Abepiskopi bo mu Rwanda
(CEPR).

Bwahinduwe mu Kinyarwanda n’Ibiro bishinzwe guhindura inyandiko mu zindi ndimi mu


Bunyamabanga Bukuru bw’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda 4

You might also like