You are on page 1of 46

IGITABO GIKUBIYEMO IBYIGISHO BY’ICYUMWERU CYO GUSENGA

CYAHARIWE ICYICIRO CY’UMURYANGO


12-19/02/2022

KUGIRA IMIBEREHO YUJE URUKUNDO RWERA IMBUTO

ABANDITSI: WILLIE NA ELAINE OLIVER

ICYUMWERU CYO GUSENGERA HAMWE KW’ABAGIZE UMURYANGO


5-11 NZERI, 2021

ABANDITSI: WILLIE NA ELAINE OLIVER


Igihe byandikiwe © 2021 byateguwe n’Ihuriro ry’Inteko nkuru Rusange y’Itorero
ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi®.

Byacapwe n’urugaga rw’icapiro Urwibutso n’Integuza® .

Byacapiwe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ntawe ufite uburenganzira ubwo ari bwo bwose kuri ibi byigisho

Ibi byigisho byanditswe na Willie afatanyije na Elaine Oliver harimo n’ibitekerezo by'imyitozo
yateguwe na Karen Holford.

Willie Oliver na Elaine Oliver ni abayobozi b’Icyiciro cy’Umuryango mu Nteko Nkuru Rusange
y’Itorero ry’Abadiventiditi b’umunsi wa Karindwi ifite icyicaro gikuru i Silver Spring,
Maryland, ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Karen Holford we, ni umuyobozi w’Icyiciro cy’Umuryango muri diviziyo yahuranyije ibihugu
by’ Uburayi.

Abunganiye abanoza inyandiko: Dawn Venn, Karen Miranda.

2021 Umugereka w’igitabo.

Icyiciro cy’Umuryango
Inteko Nkuru rusange y’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi
12501 Old Columbia Pike
Silver Spring, MD 20904, USA
family@gc.adventist.org
family.adventist.org
ISBN # 978-0-8280-2878-3
NYAKANGA, 2021.
KUGIRA IMIBEREHO YUJE URUKUNDO RWERA IMBUTO

“Ariko rero imbuto z' Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no


kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta
mategeko abihana.” Abagalatiya 5:22-23

Imbuto zigira amashusho, ingano, imimerere n’icyanga bitandukanye . Abahinzi bo ku


isi hose bakora ibishoboka byose kugira ngo bahinge kandi beze imbuto zizaryohera indimi zacu
kandi zinyurwe n’icyanga cyazo. Imbuto zimwe zifite ishusho y’uruziga nk'icunga cyangwa
inkeri z’ubururu. Hari izoroshye nk’izitwa peaches(pici) na kiwi.
Hari iziba ari nini nk’ipapayi na watermelon (watameloni). Hari n’iziba zikarishye
nk’ubwoko bw’inkeri zitwa crabery cyangwa zikaba ziryoshye nk’imyembe. Kweza imbuto
ntabwo ari umurimo woroshye. Benshi muri twe tujya ku isoko tugafata imbuto zose dukunda ku
giciro cyiza.
Nyamara abahinzi bo bafite umurimo utoroshye wo gutera, guhinga no kwita ku mbuto
tubona tukazishimira. Bibiliya ivuga iby’ubundi bwoko bw’imbuto zitagurwa ku isoko cyangwa
ngo zibe zihingwa mu mirima. Mu gitabo cy’Abagalatiya, intumwa Pawulo ikoresha imbuto
kugira ngo yerekane ibizatubaho nituramuka duhisemo kuzuzwa Mwuka wa Yesu. Imbuto ya
Mwuka, urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza ingeso nziza, gukiranuka, no
kugwa neza no kwirinda n’ ingeso nziza ni indanagaciro zihingwa iyo Mwuka wa Yesu yuzuye
imitima yacu. Ni ingaruka zo kugirana isano na Yesu no kwemerera Mwuka we kuba muri twe
no gukorera muri twe. Twitega ko igiti cya pomme kizera imbuto za pomme n’ igiti
cy’amacunga kikazera amacunga. Ni na ko tuba twiteze ko abigishwa ba Kristo bagomba kuba
buzuye Mwuka maze bakera imbuto y’urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana kugira neza,
n'ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda.

Muri iki Cyumweru cyo Gusengera hamwe kw’abagize umuryango, icyifuzo cyacu ni
uko abashakanye, ababyeyi, buri muryango ndetse na buri muntu wese ukunda Yesu bakwera
imbuto ya Mwuka mu mibereho yabo buri munsi. Iki gitabo cyanditswe umuryango wose uri mu
ntekerezo z’abanditsi. Icyigisho cya buri munsi kigizwe n’imigabane itatu ikurikira: icyigisho,
isengesho, n’umwitozo. Mu cyigisho muziga ibyerekeye imbuto zitandukanye ziri ku isi hose
kandi muzaga n’ibyerekeye imbuto y’Umwuka. Buri munsi hari isengesho ryibanda ku mbuto
y’Umwuka yahariwe uwo munsi. Mushobora gusengera hamwe iryo sengesho nk’umuryango
musaba Imana gukuza iyo mbuto mu mitima yanyu no mu ngo zanyu uwo munsi. Hariho
n’umwitozo w’ikiganiro mushobora gukora mu muryango wanyu kugira ngo mushimangire
kwiga no gufasha abagize umuryango bose kugira uruhare muri gahunda yo gusenga.
Turashishikariza buri wese mu bagize umuryango gufata mu mutwe amagamnbo ari mu
rwandiko rw’Abagalatiya 5:22-23, ayasubiramo kandi ayashyira mu bikorwa buri munsi, mu
gihe dushimangira imbuto ya mwuka yagenewe uwo munsi. Twashyizemo imyitozo izabafasha
gufata iri somo mu mutwe kugira ngo icyumweru nikirangira uzabe wahunitse iri somo mu
bwonko bwawe no mu mutima wawe. Twizeye ko buri wese mu bagize umuryango wawe
azemerera Mwuka w’Imana agakuriza imbuto ye muri bo mu gihe bavomerera babyitayeho,
babagarira kandi banagira uruhare mu gutanga ibisabwa bizatuma ibyo biba impamo mu
mibereho yabo.
KU ISABATO

UMWANZURO UKOMEYE

Ubukwe bwiza cyangwa bubi? Niba abagamije gushyingiranwa batifuza kuzagira imibereho
y’ubuhanya, kwicuza n’amaganya nyuma yo gushyingiranwa, bagomba kubyibazaho mu buryo
bwimbitse mbere y’uko babana. Gutera iyi ntambwe utabitekerejeho ni bumwe mu buryo
bwangiriza ukuba ingirakamaro kw’abasore n’inkumi. Ubuzima buhinduka umutwaro
n’umuvumo. Nta muntu ushobora gusenya umunezero n’umumaro w’umugore no kurwaza
umutima we ngo ageze ku rugero nk’urw’umugabo we; kimwe nk’uko nta wushobora
gukonjesha ibyiringiro n’ibyiyumviro by’umugabo, ngo bice intege imbaraga ze kandi ngo
birimbure icyitegererezo cye n’ahazaza he nk’umugore we. Ku bagabo n’abagore benshi intsinzi
mu mibereho yabo no gutsindwa kwabo n’icyizere gihamye cy’ubuzima bw’ahazaza bitangirira
ku munsi w’ubukwe bwabo.

Nifuzaga kugaragariza no kwereka abasore akaga kabugarije by’umwihariko agakomoka mu


kubaka ingo zitarimo umunezero.
Ugushyingiranwa ni ikintu kizagira ingaruka nziza cyangwa mbi mu buzima bwanyu haba muri
iyi isi kimwe no mu isi izaza. Umukristo nyakuri ntazatera iyo ntambwe atabonye ibihamya ko
Imana ibyemeye. Ntazifuza kwihitiramo ubwe ahubwo aziyumvamo ko Imana igomba
kumuhitiramo. Ntitugomba kwinezeza ubwacu kuko na Kristo nawe atinejeje ubwe. Sinshaka
kuvuga ko umuntu agomba gushaka uwo adakunda. Byaba ari ugukora icyaha. Ariko na none
ntitugomba kwemerera ibishashagirana n’ibishyika byacu kutuyobora mu irimbukiro. Imana
idusaba kuyegurira umutima wose n’ibyo dukunda kurusha ibindi.

Itonde wibihubukira: Bake gusa ni bo basobanukiwe neza ibirebana no gushyingiranwa.


Benshi bibwira ko ugushyingirwa ari umunezero urenze uwundi wose. Abantu ntibatangazwa
n’ibyo nandika aha, baramutse basobanukiwe byibuze kimwe cya kane cy’agahinda kugarije
imitima y’abagabo n’abagore bizirikishije indahiro yo gushyingirwa, bakishyira mu minyururu
badashobora guca cyangwa kwigobotora. Mu ngo nyinshi ugushyingiranwa ni umutwaro
uremereye kurusha iyindi. Ibihumbi byinshi by’imiryango babana ariko badahuje. Ibitabo byo
mu ijuru byuzuye ibibi, ubugome n’urugomo bitwikiriwe umwambaro w’ubukwe. Iyo ni yo
mpamvu ngira inama urubyiruko rugeze mu gihe cyo gushyingirwa ko batagomba guhubukira
guhitamo uwo bazabana. Inzira y’ubuzima bw’abashyingiranwe ishobora gushuka umuntu ko
itatswe ubwiza kandi igasa nk’iyuzuye umunezero, ariko mbese wowe ntushobora kubona ibyo
utari witeze nk’uko abandi ibihumbi byinshi byabagendekeye?

Abagamije gushyingirwa bakwiriye kuzirikana ingeso n’imimerere y’urugo bagiye gushinga.


Ubwo bazamara guhinduka ababyeyi, bazagirwaho ibyiringiro bikomeye. Kuri bo ni ho
hazaturuka urugero rukomeye rw’imibereho y’abana babo muri iyi si, n’umunezero wabo mu isi
izaza. Ingeso z’iby’umubiri n’iby’umwuka abana bazagira zituruka cyane ku ngeso z’ababyeyi.
Kandi ingeso zo mu rugo ni zo zerekana uko iz’igihugu zizamera; uburemere bwo kureshya
kw’ingeso z’urugo ni bwo buzatuma umunzani ujya hejuru cyangwa hasi.
Ibimenyetso by’ingenzi mu guhitamo: Abasore b’abakristo bakwiriye kwitonda cyane mu byo
gukundana no guhitamo bagenzi babo. Mwirinde kugira ngo ibyo mutekereza ubu ko ari izahabu
nziza bitaba inkamba. Incuti z’isi zishaka gushyira ibibazitira mu nzira yo gukorera Imana
kwanyu, kandi abantu benshi barimburwa n’umubano uteye agahinda, ari uw’umurimo bakora
cyangwa abagore bafite batahwituwe cyangwa batarezwe neza.

Pima icyo ureba cyose, witegereze amajyambere yose y’ingeso z’uwo ugambiriye gufatanywa na
we mu bugingo bwawe. Iyi ntambwe ugiye gutera ni imwe mu zikomeye cyane mu bugingo
bwawe kandi ntikwiriye guteranwa ubwira. Naho wakunda, ntugakunde utabanje gutekereza.
Suzuma witonze, urebe y’uko numara gushyingirwa uzagira umunezero cyangwa uzamererwa
nabi ukaba umutindi. Wibaze uti: “Mbese uku gufatanywa kuzamfasha ngere mu ijuru?
Kuzanyongerera urukundo nkunda Imana? Kandi kuzagwiza umurimo wanjye ngire umumaro
muri ubu bugingo?” niba utekereje ibyo ugasanga bitazagusubiza inyuma, noneho ukomeze
umugambi wawe wubashye Imana.

Abagabo n’abagore benshi bashyingirwa nk’aho bihagije gusa gukundana bakaba bakemuye
ibibazo byose. Ariko bakagombye gusobanukirwa ko mu gushyingirwa hari inshingano
ibategereje irenze iyo. Bakwiriye kwibaza niba abazabakomokaho bazagira imbaraga
z’impagarike, iz’ubwenge n’iz’intekerezo.

Bake ni bo bateye iyi ntambwe batekereje byimbitse bazirikana icyo rubanda rubategerejeho,
kandi basobanukiwe ko uburemere bw’icyitegererezo cy’umuryango wabo buzatuma umunzani
ujya hasi cyangwa hejuru.

Guhitamo umufasha muzabana iteka gukwiriye kuba ukuzana imibereho myiza y’umubiri,
iy’ubwenge, n’iy’iby’umwuka ku babyeyi no ku bana babo, kukazabashisha ababyeyi n’abana
guhesha umugisha bagenzi babo no kubaha Umuremyi wabo.

Ingeso zikwiriye kuranga umugore uzashaka: Umusore nashake uwo kumuhagarara iruhande
ubashije kumufasha imitwaro yo mu bugingo, ufite kureshya kuzamwongerera ubupfura
n’ubutungane, kandi uzamunezeresha urukundo rwe.

“Umugore witonda umuhabwa n’Uwiteka.’’ “Umutima w’umugabo we uhora umwiringira.


Ahora amugirira neza [46] ntabwo amugirira nabi, igihe cyose akiriho.” “Abumbuza akanwa ke
ubwenge kandi itegeko ry’ururimi rwe riva ku rukundo. Amenya neza imico yo mu rugo rwe;
kandi ntabwo arya ibyokurya by’ubute. Abana barahaguruka bakamwita nyiramugisha;
n’umugabo we na we aramushima” ati: “abagore benshi bagira neza, ariko weho urabarusha
bose.’’ Ubonye bene uwo mugore “aba abonye ikintu cyiza, akaba agize umugisha ahawe
n’Uwiteka.”

Ngibi ibintu bikwiriye kuzirikanwa: Mbese uwo ushyingiwe azazana umunezero mu rugo?
Mbese arazigama cyangwa namara gushyingirwa azaya ibyo yungutse byose, atange ibyawe
byose kubwo kwinezeza mu bitagira umumaro, no kwikunda ku buranga? Mbese ingeso ze
ziratunganye muri ibyo? Hari ikintu yishingikirijeho? … Nzi yuko ubwenge bw’umugabo
nibumara kujijishwa n’urukundo n’ibitekerezo byo gushyingirwa, Ibi bibazo bizamushiramo bise
naho bitagize icyo bimaze. Ariko ibi bintu bikwiriye kuzirikanwa neza, kuko bifite icyo
bizakumarira mu buzima bwawe buri mbere…

Mu gihe uhitamo umugore, wige ingeso ze. Mbese aho azaba umuntu wihangana kandi
w’umunyamuhati? Aho ntazagirira nyoko na so ibambe rike mu gihe bazaba bakeneye
umuhungu ufite imbaraga wo kubunganira? Mbese ntazamuganza akamuca kuri bene wabo ari
ugushaka ko akurikiza inama ze no kumukundwakaza maze akareka se na nyina, nk’aho babonye
umukobwa ubakunda ahubwo bakazimiza n’umuhungu wabo?

Ingeso zikwiriye kuranga umugabo uzashaka: Umugore wese, mu gihe atarafatana


n’umugabo we mu biganza, akwiriye kubaza y’uko umugabo ugiye kuzafatanywa na we mu
minsi y’ukubaho kwe ari mwiza. Ibimuvugwaho yakoze mu gihe cyashize ni ibiki? Mbese
imibereho ye irera? Mbese urukundo agaragaza rushingiye ku mico yanga umugayo cyangwa
rushingiye ku gusamara gusa? Agira imico izatuma umugore we anezerwa? Mbese umugore
abasha kubonera amahoro nyamahoro n’umunezero mu rukundo amukunda?

Mbese azemererwa kuba umuntu witekerereza ku giti cye cyangwa ubwenge bwe n’umutima
uhana bizagengwa n’umugabo we? Mbese uwo mugore ashobora kwita ku byo Umukiza ashaka
maze akaba ari byo arutisha ibindi? Mbese umubiri n’umutima, intekerezo n’imigambi,
bizarindwa bibonere kandi bibe ibyera? Ibi bibazo bifite icyo bizamara cy’ingirakamaro cyane
mu byerekeye imibereho myiza y’umugore wese ugiye mu byo gushyingirwa.

Umugore wifuza urugo rw’amahoro n’ibyishimo rutaragwamo ubutindi n’umubabaro, abaririza


mbere y’igihe ati:“Mbese uwo mukunzi wanjye afite nyina? Ingeso za nyina ni ngeso ki? Mbese
azi inshingano amufiteho? Yitaye ku byo yifuza no ku bimunezeza? Niba atumvira kandi
ntiyubahe nyina azagaragaza icyubahiro n’urukundo, ineza n’ub-wuzu ku mugore we? igihe
agahararo ko gushyingirwa kazaba gashize azakomeza ankunde? Mbese azajya yihanganira
amafuti yanjye, cyangwa se azajya ampoza ku rutoto no kumpatira ku mategeko ye?” Urukundo
nyakuri rutuma umuntu yirengagiza amafuti menshi; urukundo ntirwita ku mafuti.

Kwemera gusa ingeso za kigabo: Umwari akwiriye kwemera mugenzi we bazabana iteka, ufite
ingeso zitunganye za kigabo, umugabo w’umunyamwete kandi wiringirwa, ukunda Imana kandi
akayubaha.

Witandukanye n’umunyagasuzuguro. Witandukanye n’ukunda kunebwa, witandukanye


n’ukunda gukerensa ibintu byera, wirinde kubana n’ukunda kuvuga ibibi cyangwa
uwamenyereye kunywa nubwo cyaba ari ikirahuri kimwe cy’inzoga. Ntukumve inama z’umuntu
udasohoza inshingano Imana yamuhaye. Ukuri gutunganye kweza imitima ni ko kuzagutera
ubutwari bwo kureka uwamenyereye kwinezeza cyane, uwo uzi yuko adakunda Imana kandi
atayubaha, ntagire icyo amenya cy’ingeso zo gukiranuka k’ukuri. Iteka ryose dushobora
kwihanganira intege nke z’inshuti n’ubujiji bwayo, ariko ntabwo twakwihanganira ububi bwayo.

Biroroshye gukora ikosa kuruta kurikosora: Ugushyingiranwa gutewe n’ibishyika


n’ibitekerezo byo kwikunda, kenshi ntikugera ku ntsinzi ahubwo guhura no gutsindwa
gukomeye. Buri umwe mu bashakanye arazinukwa akumva akeneye mu buryo bukomeye
kwisubiraho ku myanzuro yari yarafashe anezerewe. Biroroshye kandi biroroshye cyane mu
bijyanye no gushyingirwa gukora ikosa kuruta kuri kosora igihe ryamaze gukorwa.

Ikirutaho ni ukwica amasezerano y’ubupfayongo: Nubwo isezerano ryaba ryarasezeranywe


utazi neza ingeso z’uwo ugambiriye ko mufatanywa, ntugatekereze yuko iryo sezerano riguhatira
guhiga umuhigo wo gushyingirwa no gufatanywa mu bugingo bwawe n’uwo udakunda kandi
utubashye. Witondere cyane uko ujya gusezerana; ariko ikiruseho, ndetse kiruseho cyane, ni
ukwica amasezerano mbere yo gushyingirwa kuruta ko mwazatandukana hanyuma, nk’uko
benshi bagenza.

Wabasha kuvuga uti: “Ariko se ko nasezeranye, none ngamburure?” Reka ngusubize, niba
warasezeranye amasezerano anyuranye n’Ibyanditswe, ibyaba byiza ni ukugamburura
udatindiganije kandi ukicuza ku Mana wicishije bugufi ubwo bupfapfa bwaguteye gusezerana
hutihuti, maze bikagutera gukoza Shobuja isoni.

Nimureke intambwe yose yerekeza ku masezerano yo gushyingirwa iteranwe ubupfura,


ubugwaneza, gukiranuka n’umugambi wo gushishikarira kunezeza Imana no kuyubaha.
Gushyingirwa bihindura ubugingo bwombi, ubwo muri iyi si n’ubwo mu isi izaza. Umukristo
nyakuri nta migambi azagira Imana itemera.
KU WA MBERE
URUKUNDO: URUBUTO RUHEBUJE

'Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no


kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta
mategeko abihana. ' Abagalatiya 5:22-23

Mureke twige imbuto ziboneka ku isi hose:

UMWEMBE

Umwembe ubusanzwe ni urubuto rujya kuba nk’uruziga, rurerure rufite igishishwa


gikomeye rukagira ibara ry’umuhondo n’umutuku. Umwembe ufite urubuto rukomeye ruri
imbere muri wo, uraryoha ukagira n’impumuro nziza. Imyembe ni zimwe mu mbuto zizwi cyane
ku isi, ibyo bikaba biterwa n’uburyo imeze nk’amavuta nyamara, ikagira uburyohe nk’imbuto.
Ntabwo bitangaje kuba umwembe uzwi nk’Umwami w’imbuto zose mu Buhinde, hari ubwoko
burenga 500 bw’imyembe. Uyu munsi ushobora kubona imyembe ahantu hose ku isi, ariko
ikomoka muri Aziya y’epfo, Ubuhinde, Amerika y’epfo, na Karayibe.
Mu Buhinde, umwembe ni ikimenyetso cy’urukundo, kandi agaseke k’imyembe
gafatwa nk’ikimenyetso cy’ubucuti. Mu bihugu byinshi byo muri Amerika y’Epfo, uzasanga
abacuruzi benshi bo mu muhanda batanga umwembe ku mushito, kandi ahantu hamwe na
hamwe nko muri Mexique, bongeramo umutobe w’indimu n’ifu y’urusenda bikaba
nk’umuteguro utuma isa neza.
IMBUTO YA MWUKA TWIGA UYU MUNSI NI:
URUKUNDO

Mu rwandiko rw’Abagalatiya 5:22-23, Intumwa Pawulo yanditse igira iti: 'Ariko rero
imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso
nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. '

Aha, Pawulo ageze ku izingiro ry’ubutumwa butangwa hagati y’imirongo 13-26 ku


birebana n’icyo kugira umudendezo muri Yesu k’umuntu bisobanuye mu by’ukuri.

Mu rwandiko rw’Abagalatiya 5:13 Pawulo arasaba ati: Bene Data, mwahamagariwe


umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere,
ahubwo mukorerane mu rukundo. Muri aya magambo Pawulo yerekana ko mu by’ukuri kugira
umudendezo usesuye bitavuze ko tugomba gukora ibyo twishakiye. Ahubwo ni ukubaho
imibereho yumvira Imana, ari byo bigaragaza imico y’Imana, Yo Rukundo. Umudendezo si
ukwishyira ngo wizane mu bibi. Ni ugukora uyobowe na Mwuka Wera.

Icyo twamenye nk’imbuto ya Mwuka, mu by’ukuri ni indunduro y’itandukaniro intumwa


Pawulo avuga riri hagati “y’Abagendera mu Mwuka” (umurongo wa 16) n’abayoborwa “na
kamere cyangwa ibyo kamere yifuza” (umurongo wa 17), ubutumwa bw’ingenzi butangwa ni
uko . Niba turi aba Yesu tuzakunda “mugenzi wawe nk'uko wikunda.” (umur.14).

Bibiliya isobanura neza ko urukundo rukubiyemo uburyo bwose umuyoboke nyakuri wa


Yesu yitwaramo. Ni byo, urukundo ni ingaruka z’uburyo ubayeho ku bwa Yesu no muri Yesu.
Kandi, mu gihe umuntu atekereza urukundo nk’amarangamutima ashingiye ku buryo umuntu
yiyumva burimo urujijo, Intumwa Pawulo nta rujijo adusigamo ku birebana n’icyo ashaka
kuvuga iyo atubwira aya magambo: “Urukundo rurihangana, rukagira neza, urukundo ntirugira
ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,” 1Abakorinto 13:4

Ku byo kwera imbuto y’urukundo, Ellen White aravuga ati: “Kumvira ijambo ry’Imana
kwera imbuto y’icyo umuntu akeneye ari cyo, “gukundana bya kivandimwe nta buryarya.”
(1Petero 1:22). Uru rukundo ruturuka mu ijuru kandi ruyobora ku mpamvu nyazo zihanitse no ku
bikorwa bitarimo kwikubira” Ibyakozwe n’Intumwa, p. 304(2018)
Ukuri ni uko, abahinzi bashobora guhinga, bagafumbira, bakita ku mbuto - ariko nubwo
igihingwa cyashobora kwera imbuto mu buryo bushimishije, biracyari igaruka z’impano
y’ubuzima iva ku Mana. Kimwe n’ibyo, ku bw’igitambo cya Kristo cyatanzwe ku bushake ni
cyo gituma ababeshejweho na Mwuka we bashobora kwitega kwera imbuto za Mwuka. Ibyo, mu
byukuri, bisobanura kwihangana, kugira neza, ubugwaneza, no gukiranuka) mu mibanire yacu
yose; by’umwihariko mu mibanire y’abagize umiryango.
Uyu munsi turakwingingira guhitamo imbuto y’urukundo. Nyamara, uko bucya hakaza
umunsi mushya, jya uhitamo kwera urubuto rwa buri munsi, ruva mu rukundo rw’Imana, ihame
shingiro ryo kubaho kwawe, kandi mu kugenza utyo ube umugisha mu rushko rwawe, mu rugo
rwawe, no mu mibanire yawe kugeza Yesu agarutse.

ISENGESHO

Data mwiza uri mu ijuru, urakoze kubw’urukundo rwawe ruhebuje uhora utugotesheje.
Udufashe kugira go dukundane muri iki gihe. Mu izina rya Yesu, amen.

UMWITOZO USHINGIYE KU MBUTO Y’URUKUNDO YERA IMBUTO

Muzakenera:
 Urupapuro runini rwo guha buri muntu
 Ibikoresho byo gushushanya nk’ikaramu z’ibiti n’iz’amabara n’ibindi
Amabwiriza:
 Ha buri wese mu bagize umuryango wawe urupapuro runini hanyuma ubasabe
gushushanya umutima munini kuri urwo rupapuro.
 Basabe kwandika muri iyo mitima ibintu cumi abandi bantu babakoreye bigatuma bumva
bakunzwe mu buryo bw’umwihariko.
 Nibarangiza kwandika ibyo bintu uko ari icumi bakorewe bigatuma bumva bakunzwe
ubasabe ibi bikurikira:
 Gushushanya uruziga rutukura ruzengurutse incuro zose umuntu yakubwiye cyangwa
akakwandikira ikintu kigaragaza urukundo.
 Na none, bashushanye uruziga rw’ibara ry’icyatsi incuro zose umuntu yagize icyo akora
cyo kugufasha
 Gashushanya uruziga rw’ibara ry’ubururu incuro zose umuntu yaba yarakugaragarije
urukundo, nko kuguhobera n’ibindi.
 Gushushanya uruziga rw’umuhondo incuro zose umuntu yaba yaraguhaye impano ntoya.
 Gushushanya uruziga rw’ibara ry’isine incuro zose umuntu yamaranye nawe umwanya
mukora ikintu mwishimiye.
 Barebe amabara ari kuri buri mutima bashushanyije. Mwigiye iki ku byerekeye uburyo
budasanzwe mwifuza ko abandi babagaragarizamo urukundo?
 Gambirira kuzagira icyo ukorera buri wese mu bagize umuryango wawe kimugaragariza
urukundo muri iki cyumweru, ushingiye ku buryo bishimira kugaragarizwamo urukundo.

UMWITOZO USHINGIYE KU MURONGO WO MURI BIBILIYA

Uzakenera:
 Ahantu ho kubika impapuro nyinshi cyangwa amakarita kandi bibe bifite amabara
anyuranye niba ubishaka,
 Ishusho y’umutima yo kwifashisha ushushanya.
 Urupapuro ruzinze n’ishusho y’umutima ikubye kabiri urwo rupapuro ruzinze urushyire
hagati
 Ruzingure maze usuzume ya shusho y’umutima, ongera uruzinge maze urucemo
udupapuro dutoduto niba ari ngombwa
 Imakasi
 Amakaramu y’ibiti, n’ibikoresho byo gusigisha amabara.
 Igikoresho gitobora impapuro
 Ubudodo, umugozi, igikoresho cyo gutaka ibintu runaka n’ibindi

Amabwiriza:
 Fata urupapuro rumwe rukozwemo ishusho y’umutima uruchemo udupapuro duto duto
agapapuro kose kandikweho inyuguti imwe igize umurongo wo muri Bibiliya,
wongereho akandi gapapuro kariho aho iryo somo riboneka.
 Tobora buri ruhande rw’iyo shusho y’umutima, hafi yo hejuru ahantu hameze kimwe kuri
buri shusho ku buryo hashobora kuducomekamo urudodo cyangwa umugozi ku buryo
ukora imitako.
 Andika buri jambo rigize iryo somo ku dupapuro dutandukanye dukozwe mu ishusho
y’umutima nurangiza utake uwo mutima niba ubishaka.
 Vanga utwo dupapuro dufite ishusho y’umutima hanyuma wongere udutondeke neza ku
buryo utwo dupapuro turema amagambo agize rya somo

IBIBAZO BYO KUGANIRIRA HAMWE

 Kugaragarizanya urukundo ni imbuto ya Mwuka kubera ko…


 Yesu yerekanye urukundo ubwo…
 Abandi bantu bavugwa muri Bibiliya bagaragarije abandi urukundo bari…
 Birangora cyane kugira icyo nkora mu buryo bwuje urukundo iyo…
 Ibintu bimfasha kurushaho gukunda abandi ni …
 Igihe nabashije gukunda abandi muri iki cyumweru ni igihe…
 Igihe kimwe nakunzwe n’undi muntu muri iki cyumweru hari…
 Dushobora gufashanya kurushaho kuba abantu bakunda abandi ku bwo…
KUWA KABIRI
IBYISHIMO NI IMBUTO
Y’URUKUNDO

'Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo , n'amahoro, no kwihangana, no


kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, no kugwa neza, no kwirinda. Ibimeze bityo nta
mategeko abihana. '

Abagalatiya 5:22-23

Mureke twige imbuto iboneka hirya no hino ku isi:

KIWI

Imbuto za Kiwi zifite igishishwa cyijimye rufite ishusho ijya kuba nk’uruziga ruberamye.
Kiwi ishobora kuribwa ari mbisi, ivamo umutobe, ikoreshwa no mu gukora imigati na za keke
n’ibindi bijyanye nabyo, cyangwa igakoreshwa mu gihe cyo gusiga ibyokurya. Imbuto za kiwi
zabonetse bwa mbere mu Bushinwa. Ku ntangiriro z'ikinyejana cya makumyabiri, abamisiyoneri
bazanye imbuto ku kirwa cya Nouvelle-Zélande, aho zaherewe izina ryazo “kiwi” zitiriwe inyoni
ntoya idafite amababa yakomotse kuri icyo kirwa.
Nubwo imbuto za Kiwi zikomoka mu Bushinwa no muri Nouvelle-Zélande, zishobora
guhingwa ahantu hose hahora ubushyuhe. Zikunda izuba ariko zikura neza cyane ziri aho
zikingiwe izuba. Kurya imbuto ebyiri za kiwi isaha imwe mbere yo kuryama bifasha mu
gusinzira vuba, gusinzira byimbitse, kandi wabyuka mu gitondo ukumva waruhutse neza.
IMBUTO YA MWUKA TWIGA UYU MUNSI NI:

IBYISHIMO

Mu rwandiko rw’ Abagalatiya 5:22-23, Intumwa Pawulo yanditse igira iti: 'Ariko rero
imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana no kugira neza,
n'ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. '

Hombeka amaso yawe maze utekereze igihe ikintu runaka cyaguteye gusabwa
n’ibyishimo. Ahari kwari ukubona umuntu ukunda wari umaze igihe runaka utamubona,
cyangwa kurya ikintu ukunda cyane, cyangwa gutungurwa ugahabwa nk’ibipurizo cyangwa
indabyo kandi atari ku munsi w’isabukuru y’amavuko yawe. Ahari wazamuwe mu ntera mu kazi
ukora, cyangwa byari ukuvuka k’umwana, cyangwa wakiriye umwana uzarera mu muryango?
Mbese ubu waba wumva umutima wawe usendereye amarangamutima y’umunezero?

Inkoranyamagambo yitwa Dictionary.com isobanura ibyishimo nka: “amarangamutima


atera umunezero mwinshi, cyangwa umunezero utewe n'ikintu cyiza kidasanzwe cyangwa
kikunyuze; umunezero mwinshi; kwishima.” Ubundi busobanuro butangwa ni: “inkomoko
cyangwa impamvu yo kwishima cyane, ashobora kuba ari umuntu cyangwa ikintu runaka uha
agaciro cyane cyangwa wishimira”.
Ubu busobanuro bw’ibyishimo burashimishije cyane kandi buratangaje. Nyamara,
igituma ibyo byishimo biva ku kugira Yesu mu mutima wawe bimera bityo ni uko uba ubana
nawe mu buryo budasanzwe kandi bw’umwihariko ku buryo birenga iby’uwo mwanya. Mu
by’ukuri ibyo byishimo bigumana natwe bidashingiye ku byo umuntu yadukorera cyangwa
atadukorera. Ibyo byishimo ntibigaragara inyuma gusa, ahubwo ni wawundi uguma muri twe
bitewe n’uko tuba twujujwe Mwuka wa Kristo.
Ibyo ni byo byishimo Yesu yavugaga abwira abigishwa be ati: “Ibyo mbibabwiriye
kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n’umunezero wanyu ube wuzuye.”(Yohana
15, 11). Ni ibyishimo byinjira byimbitse muri twe kugira ngo dushobore kumurikira inzu ku
bw’imyitwarire ishimishije. Dushobora gushimisha abari hafi yacu, kandi imyitwarire yacu
igatera abandi kugira ibyiringiro. Nubwo duhura n’ibibazo, imibereho yacu yuzura ibyishimo,
kandi dushobora kuba abantu bareba ibintu mu buryo bwiza ndetse, tukuzuzwa ubutwari ku
bwacu no ku bw’abandi.
Ubushakashatsi bwinshi muri iki gihe bwerekana ko, ibitwenge n'amarangamutima meza
bigabanya umubabaro n’agahinda. Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, zivuga ko
niwumva uhangayitse, ujye ushaka umwanya muto wo gukora ibituma wishima, n’ibyo
kwishimisha, kuko bizamura ubushobozi bwawe bwo kukuvana mu guhangayika, kurwanya
indwara, gukemura ibibazo, no gutekereza ushyira mu gaciro. Umunyabwenge Salomo
aratubwira ati: “Umutima unezerewe ni umuti mwiza, Ariko umutima ubabaye umutera
konda.”(Imig 17:22).
Ellen White yatanze inama kubijyanye n’uburyo bwo guteza imbere no gukomeza
amarangamutima y’ibyishimo agira ati: “Urugo rushobora kuba rworoheje, ariko rukaba ahantu
hahora havugirwa amagambo ashimishije n’aho ibikorwa by’ubupfura bikorerwa, aho
ubugwaneza n’urukundo ari abashyitsi barugumamo. . . . Ahantu hose urukundo rw'Imana
rwishimirwa mu mutima, hazaba amahoro, umucyo, n'ibyishimo. ” (The Adventist Home, pp.
18, 19).
Hitamo imbuto y’ibyishimo mu muryango wawe uyu munsi. Muririmbe indirimbo
z’ibyishimo no kuramya mu gihe mwemerera Mwuka w’Imana kuzuza imitima yanyu ibyishimo
bihoraho, we udufasha kubonera abamarayika umwanya w’aho bakunda kuba.

ISENGESHO

Mana dukunda, mbega ukuntu bihebuje kumenya ko utwitayeho cyane. Bituma


dusimbukishwa n’ ibyishimo! Duhe kwishimira imigisha utanga buri munsi no kubonera
ibyishimo mu bihe byose.
UMWITOZO
Uzakenera:
 Impapuro n'ibikoresho byo gushushanya.
 Ibipurizo by’uburyo bwinshi
Amabwiriza:
 Shishikariza buri wese mu bagize itsinda cyangwa umuryango wawe gutekereza ku gihe
bumvise banezerewe kandi bishimye.
 Noneho saba buri muntu gukina atavuga, iby’igihe yumvaga anezerewe abandi bagize
umuryango bazabifindure.
 Mwishimire gukorera hamwe uyu mwitozo ushimishije.
 Ubundi, buri wese abashobora kwandika cyangwa gushushanya ibintu bituma bishima.
 Nimuganire ku bintu bishimishije cyane byabayeho mu cyumweru gishize maze
mubishimire Imana.

IBIBAZO BYO KUGANIRIRA HAMWE

 Kwishima ni imbuto y'Umwuka kubera ko…


 Yesu yerekanye ibyishimo igihe…
 Abandi bantu bavugwa muri Bibiliya bagaragaje ibyishimo bari…
 Iyo mbabaye mu by’ukuri mfashwa n’uko abandi…
 Bimwe mu bintu bituma numva nishimye ni…
 Narishimye muri iki cyumweru ubwo…
 Dushobora kugira ibyishimo byinshi mu muryango wacu ku bwo…
 Dushobora kwishimana n’abandi ibyishimo ku bwo…
 Musenge: Mana, turagushimye kuba twaragize ibyishimo muri iki cyumweru igihe…
UMWITOZO USHINGIYE KU MURONGO WO MURI BIBILIYA

UZAKENERA:

 Ifuro ryuzuye bole, umupira wo gukina, igipirizo, cyangwa ibindi bintu byoroshye kandi
bitaremereye ushobora kugerekeranya.
 Imipira ikomeye cyangwa iremereye, imipira y’umuhondo niyo igaragara neza niba
ushobora kuyibona (cyangwa ukore ibipirizo bifite ishusho y’imipira ukoresheje urupapuro
cyangwa amakarita).
 Ikaramu ihoraho niba ukoresha imipira, cyangwa izindi karamu niba wandika ku ikarita
cyangwa impapuro.

Amabwiriza:
 Mwitoze kuvugira hamwe umurongo wa Bibiliya cyangwa muwuririmbire hamwe.
 Noneho mwese muhagarare mu ruziga mufite umupira cyangwa igipirizo. Umuntu ufashe
umupira azajye avuga ijambo rya mbere ry’uwo murongo hanyuma aterere uwo mupira
umuntu uwo ari we wese. Ucakiye uwo mupira avuge ijambo rikurikiyeho ryo muri uwo
murongo, mbere y’uko awuterera undi muntu uribuvuge ijambo rya gatatu, bityo bityo.
 Mukomeze kugeza murangije uwo murongo n’aho uboneka. Musubiremo icyo gikorwa
mugerageza kurangiza umurongo byihuse buri gihe.
 Noneho mushake muri Bibiliya indi mirongo ivuga ku byishimo. Mukoreshe ikaramu kugira
ngo mwandike imirongo y’ibyishimo ku mipira cyangwa ku bipirizo, hanyuma mubimanike
ahantu mu rugo rwanyu.
 Cyangwa ahubwo mwandike imurongo yo muri Bibiliya ivuga ku byishimo kuri twa
dupapuro mwakozemo amashusho y’ibipurizo.
KUWA GATATU
AMAHORO
IMBUTO Y’URUKUNDO

“Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana, no


kugira neza, n'ingeso nziza, no gukiranuka, no kugwa neza, no kwirinda. Ibimeze bityo nta
mategeko abihana.”

Abagalatiya 5:22-23

Reka twige ibirebana urubuto ruboneka hirya no hino ku isi:


CRANBERRIES

Izina cranberry rikoreshwa mu gusobanura imitobe y’umutuku yakozwe mu bimera


bitandukanye. Ibitumbwe byazo birakereta, birakarishye kandi birasharira. Hafi ya 95%
by’ibigize cranberries biratunganywa kandi bikoreshwa mu gukora umutobe wa cranberry
n’isosi. Cranberry ikoreshwa cyane mu guteza imbere ubuzima muri rusange. By'umwihariko
igirira akamaro amaso. Inagurishwa yumye kandi iryoshye. Cranberries zikura cyane zikaribwa
muri Kanada, Amerika, n'Uburayi. Cranberries zihingwa mu Burayi ni nto kurusha izihingwa
muri Amerika y'Amajyaruguru.
Isosi ya Cranberry ni umuteguro gakondo w’ibyokurya mu gihe cyo gufungura mu minsi
mikuru mu Bwongereza, Amerika na Kanada, cyane cyane mu birori by’ iminsi mikuru yo
gushima muri Amerika na Kanada.

IMBUTO YA MWUKA Y’UYU MUNSI NI:


AMAHORO

Mu rwandiko rw’Abagalatiya 5:22-23, intumwa Pawulo yaranditse iti: “Ariko rero


imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana no kugira neza,
n'ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.”

Ni ingenzi kumenya ko hari imbuto imwe gusa; ari yo urukundo. Indi mico myiza yose
yashyizwe ku rutonde muri uyu murongo ni ibigize imbuto y’urukundo. Ikiranga urukundo
muri iki gihe ni amahoro, nk'uko urukundo rugomba kuba rutandukanye n'ibyo kamere yifuza
nko " kwangana, no gutongana, n'ishyari, n'umujinya, n'amahane, no kwitandukanya no kwirema
ibice." (umur. 20). Mu by’ukuri itandukaniro riri hagati y’amahoro n’urutonde rw’ibikorwa bibi
ntiryari kugaragara birenze ibyo. Kuko bifite inkomoko zitandukanye rwose, bikagira
n’amaherezo ahabanye.

Ikibazo Pawulo yandikiye itorero ry’Abagalatiya ni na cyo tukirwana na cyo kugeza ubu:
gutandukanya imirimo no kwizera. Ku ruhande rumwe twizera ko dushobora kubaho neza
kubwo gukoresha imbaraga zacu zose, cyangwa imyumvire y’uko kugira umudedezo mu kuaho
kwacu bishoboka gusa bitewe n’imitimo Imana ikorera muri twe . Ukuri ni uko, kwishingikiriza
ku imbaraga zacu bwite bizatugeza gusa ku bikorwa bya kamere, mu gihe imbuto za Mwuka ari
ikimenyetso cy'uko Kristo arie muri twe. Icyo gihamya gikunze kugaragarira mu mahoro dufite.

Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma 12:18 aratwibutsa ati: “Niba bishoboka, mu


rwanyu ruhande, mubane amahoro n'abantu bose.” Muri uyu murongo, intumwa Pawulo ivuga
ku kamaro ko gukundana nubwo abandi baba bagufashe nabi. Mu by’ukuri, mu murongo
ubanziriza uyu (17) atubwira uburyo abantu b'Imana, abuzuye Mwuka wayo, bagomba kwitwara:
Ntimukiture ikibi ikindi, Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo
mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza.” Ibyo, ntagushidikanya, bikubiyemo uburyo
tugomba kwitwara mu bagize umuryango wacu; waba umugabo cyangwa umugore
mwashakanye, ababyeyi bombi, umukobwa cyangwa umuhungu wawe, mushiki cyangwa
musaza wawe, nyogosenge, nyokowanyu cyangwa sowanyu na nyokorome, mubyara wawe,
nyogokuru na sogokuru cyangwa undi muntu wese dufitanye isano.

Pawulo asobanura neza, na none, ko hari itandukaniro mu myitwarire y’umuntu uyobowe


n’ibyo kamere yifuza n’iy’abagengwa na Mwuka w’Imana. Aho kwangana, umujinya no
kwirema ibice, umuntu wuzuwe Mwuka w’Imana azera imbuto z’urukundo, zigaragarira mu
kugira umwuka w’amahoro.
Kugira ngo imbuto y'amahoro igaragare mu mibereho yacu ya buri munsi, Ellen White
mu gitabo cy’Inama zigirwa Itorero aravuga ati: “Ukeneye umubatizo w’urukundo wo mu gihe
cy'intumwa wa buri munsi, watumye bahuza umutima … kikiza ubugingo bwawe umwuka
utuma ugira imibereho y’iby’umwuka ifite imbaraga. Itoze kugira kwizera, ibyiringiro, ubutwari,
n’urukundo. Reka amahoro y'Imana aganze mu mutima wawe.” Counsels for the Church(Inama
zigize Itorero), p. 175.
Amahoro ameze atya aza gusa ari ingaruka zo kuzuzwa Mwuka w’Imana. Uyu munsi
rero, turagushishikariza guhitamo imbuto y’amahoro atari ku bw’ibibazo ushobora kuba uhura
na byo gusa, ahubwo no ku bw’ umubano wuje amahoro ugomba kugirana n’umuntu wese wo
mu muryango wawe ndetse n’abandi mufitanye isano.

ISENGESHO

Data wa twese dukunda uri mu ijuru, tugusabye amahoro yawe ngo abane natwe uyu
munsi. Dufashe gukomeza kumva ko uri mu ngo zacu kandi ko zirimo amahoro. Turagusabye go
udufashe kubona amahoro mu bihe byose tukwishingikirijeho iteka. Tubisabye mu izina rya
Yesu, amina.
Umwitozo Ushingiye ku Mbuto yera y’amahoro
Muzakenera:
 Igitambaro kinini, urupapuro ruringaniye cyangwa igitambaro cy’ameza gishaje wakwita
amazi.
 Umupira w’ifuro, icyagwe, cyangwa ikintu cyoroshye kandi kitameneka.

Amabwiriza:
 Soma inkuru ya Yesu aturisha umuraba iri muri Luka 8:22-25. Saba buri muntu wo mu
muryango afate kuri wa mwenda, muwufate nk’aho ari ikiyaga cya Galilaya.
 Nimukore umwitozo wo guturisha ikiyaga mwakoze mu mwenda hanyuma mukizunguze
cyane nk’aho kiri guhuhwa n’umuyaga mwinshi. Maze mugiturishe mwongera gukurura
uwo mwenda cyane.

 Ongera umupira w’ifuro cyangwa icyangwe hagati y’igitambaro mwise ikiyaga maze
mutekereze ko ari ubwato Yesu n’abigishwa be barimo.
 Noneho saba umwe mu bana asubiremo igitekerezo cya Yesu aturisha umuraba. Fata
umwenda uwukubaganye bise n’aho hari kuzamo umuraba, hanyuma uwukurure cyane
wongere uturishe ikiyaga aho Yesu aributegeke imiraba kugira amahoro no gutuza.
 Mwibaze ibi bibazo muri hamwe: Utekereza ko abigishwa bumvise bamerewe bate ubwo
bari batewe n’umuraba, n’igihe Yesu yacecekesheje umuyaga n'imiraba? Utekereza ko
Yesu yumvise amerewe ate imbere y’umuraba, mu gihe cy’umuraba na nyuma yaho?
 Ubutumwa bw’ingenzi buri wese muri mwe yakunze muri iki gitekerezo ni ubuhe? Iki
gitekerezo kigufasha gusoanukirwa iki ku bireana n’amahoro?
 Udafite umwenda yakoresha icupa rya palastike muri uyu mwitozo agashyiramo igice
cy’amazi. Akarisiga ibara ry’ubururu. Ongeramo agace gato k'igiti ku icupa
gahagararire ubwato. Fpundikira iryo cupa maze urikoreshe kwerekana umuraba
cyangwa amazi atuje, inyanja irimo umuraba n’inyanja ituje nyuma y’umuraba.
UMWITOZO USHINGIYE KU ISOMO RYO MURI BIBILIYA

Uzakenera:
 Ikarita, impapuro z’amabara cyangwa impapuro ziremereye.
 Ikaramu z’ibiti cyangwa ibikoresho byo gushushanya (amarangi, amazi, n’ibindi).
 Cyangwa ushake ishusho yerekana amahoro mu kinyamakuru cyangwa ku ndangaminsi.

Amawiriza:
 Ca, cyangwa ukoresheje ibikoresho byawe by’ubugeni, ushushanye ahantu h'amahoro,
hari n'amazi atuje, n’indabyo n'ibiti.
 Koresha iyo shusho cyangwa igihangano cyawe hanyuma wandikemo umurongo wo muri
Bibiliya kuri iyo shusho kugirango ukwibutse amahoro ava ku Mana.
 Shyira iyo shusho yawe aho umuryango wawe uzayibona kenshi cyangwa uyihe umuntu
ukeneye kubona amahoro y’Imana.

IBIBAZO BYO KUGANIRIRA HAMWE.

 Kugira amahoro ni imbuto y'Umwuka kuko…


 Yesu yafashije abantu kubona amahoro binyuze mu…
 Bamwe mu bantu bavugwa muri Bibiliya bari abanyamahoro ari …
 Ibintu bimwe na bimwe bituma numva mfite amahoro ni…
 Birangora kumva mfite amahoro iyo…
 Nagize amahoro (naretse gutongana) muri iki cyumweru ubwo…
 Nagize amahoro mu bihe bitoroshye muri iki cyumweru ubwo…
 Dushobora kugira amahoro menshi mu muryango wacu…
 Senga: Mana, tugushimiye ko twagize amahoro muri iki cyumweru ubwo…
KUWA KANE
KWIHANGANA:
IMBUTO Y’URUKUNDO

“Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana, no


kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta
mategeko abihana.”

Abagalatiya 5:22-23

Mureke twige iby’ uru rubuto ruboneka hirya no hino kw’isi:

IMITINI

Igishishwa cy’imitini gifite ibara ryijimye naho imbere zikagira ibara ry’iroza ryoroheje
ndetse n’umweru, ibyo bigatuma zikurura ijisho cyane. Iteye nk'ipera cyangwa igitonyanga
cy’irira, ariko uburyohe bwayo ntabwo ari uburiza abantu. Ahubwo umubiri wayo urarabagirana
kandi ugizwe n'umutobe, ziraryoha, zifite intungamubiri hamwe n’imiterere yayo isaba
gutapfunwa neza bituma ishimisha cyane!
Niba ushaka kubona imitini myinshi iryoshye cyane, uzajye muri Turukiya, mu Misiri,
Ubugereki, cyangwa Maroc. Yaba imibisi cyangwa iyumye ibamo vitamine nziza nyinshi zo mu
bwoko bwa B- y’ubwoko bwinshi. Ishobora gukoreshwa mubuvuzi no mu byo kwikuza.
IMBUTO Y’UMWUKA Y’UYU MUNSI NI:
UKWIHANGANA

Pawulo yanditse amagambo ari mu rwandiko rw’Abagalatiya 5:22, 23 ati: “Ariko rero
imbuto z'Umwuka ni urukundo, n'ibyishimo, n'amahoro, no kwihangana, no kugira neza,
n'ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.”

Inkoranyamagambo yo mu rurimi rw’icyongereza yitwa Dictionary.com isobanura


kwihangana’: “nk umuco uranga umtu wihanganaa, nko kwihanganira ubushotoranyi, uburakari,
ibyago, cyangwa ububabare, utitotomba, n'ibindi nk'ibyo.” Na none ni, “ubushobozi cyangwa
ubushake bwo guhagarika kurakara cyangwa kugira umutuzo mu gihe uhuye n’ibikugwabieza.”

Ooh! Byaba ari ikintu cyiza cyane, buri wese muri twe ashoboye gukurikiza ubu
busobanuro iyi nkoranyamagambo yatanze yo kwihangana mu mibereho yacu. Bitekerezeho.
Isano iri hagati y’umugabo n’umugore we, cyangwa umugore n'umugabo we, uko yari kuba
nziza cyane, baramutse bashoboye gutuza aho kwitotomba, kunanirwa kwifata, kugira umujinya,
cyangwa kurakara kuri buri kantu kose. Ni byiza, kuri buri wese, kandi haba amahoro ahebuje,
mu ngo zacu. Abana bacu baba bafite umunezero n’umugisha wo gukurira ahabakikije hatari
impagarara, no guhangayika. Ntibyaba ari ikintu cyiza se?

Tekereza, iyaba aho kugira ngo ababyeyi batonganye abana babo no kubakankamira
kuko bakerereweho gato ku Isabato mugitondo, bemereraga gusa Mwuka w’ubugwaneza
w’Imana akabayobora bakihangana bakabyitwaramo mu buryo butuje, aho kurakara cyangwa
guhangayika no kwangiriza impamvu nyamukuru y’Isabato. Tuzi ko kugera mu rusengero ku
gihe ari ingenzi, ariko kandi no kubahiriza igihe ntabwo ari ingenzi kurusha kugaragaza
Mwuka wa Yesu mu ngo zacu.

Nibyo, iyi mbuto y'urukundo yitwa kwihangana ni ikintu cyo gusengera rwose muri iki
gihe cy’Icyumweru cyo Gusengera hamwe kw’abagize umuryango. Mu gihe hari abashobora
gutekereza ko gukuza ubu buryo bwo kwihangana bidashoboka, ukurikije uko ibintu bimeze ubu
mu muryango, twihutiye kukwibutsa icyo Yesu avuga ku byerekeye imitekerereze nk'iyo: “ Ibyo
ntibishobokera abantu , ariko ku Mana si ko biri kuko byose bishobokara Imana.” (Mariko 10,
27).
Ukuri ni uku, iyo twemeye ko tudafite ubushobozi cyangwa imbaraga zo gusubiza
twihanganye mu bihe bigoye by’umuryango, icyo ni cyo gihe Imana ishobora gukora
ibidashoboka mu mwanya wacu. Icyo dukeneye gusa ni ugutabaza Yesu, akatwuzuza Mwuka
we, maze akeza imbuto nziza yo kwihangana mu mibereho yacu. Ni bwo imibanire yacu mu
muryango ndetse n’indi mibanire yose izagira ubushobozi bwo guhindurwa na Mwuka
w’Imana uri mu mibereho yacu ya buri munsi.

Inama Ellen White atanga ku birebana no kwihangana ni iyi: “Niba hari ukubwiye
amagambo atari ayo kutihanganirwa, ntuzigere usubizanya umwuka nk’uwo” (Gospel workers, p.
475). Na none kandi twibutswa n'inama yo gushishoza iri mu Byanditswe Byera: “Gusubizanya
ineza guhosha uburakari, Ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.”(Imig 15: 1).

Turasaba Imana ngo mwemerere Mwuka w’Imana kubafasha gukuza kwihangana


biruseho mu buryo witwara ku bagize umuryango wawe n’abandi. Utitaye ku buryo ibintu bizaba
bigoye uzahitemo "kuyoborwa na Mwuka" (umurongo wa 16) aho gushayisha “ mu byo kamere
ikora,” (umurongo wa 19). Ibyo biziringiza ko ibyo muvugira mu muryango wanyu n’imibanire
yamyu n’undi muntu uwo ari we wese, bizuzura urukundo rw'Imana maze bigatuma urugo rwanyu
rusendera imigisha myinshi no ku itorero buri munsi. Rero, akira imbuto yo kwihangana uyu munsi.

ISENGESHO

Data wa twese dukunda uri mu ijuru, turagusaba kuduha kwihangana uyu munsi.
Udufashe kwitoza kwihangana mu ngo zacu buri munsi. Kandi uduhe kwibuka kwihanganira abo
duhura na bo bose uyu munsi. Mu Izina rya Yesu, amina.
UMWITOZO USHINGIYE KU KWIHANGANA
KWERA IMBUTO

Ingorane z’uduti two guhaganyuza amenyo !

 Uduti two guhaganyuza amenyo twinshi: Shyira icupa ku meza. Koresha jage ifite umunwa
mugari niba ufite abana bato. Uhereze buri muntu uduti two guhaganyuza amenyo 12
(cyangwa ukoreshe ibishyimbo byumye cyangwa utubuye duto niba udafite uduti two
guhaganyuza amenyo). Buri wese ukwe ashyire uduti two guhaganyuza amenyo twe ku
munwa w’ijage. Ni hagira uduti two guhaganyuza amenyo tugwa hasi ube ari wowe
udushyiramo, wongere udufate. Murebe utanga abandi gushyira uduti two guhaganyuza
amenyo twose mu munwa w’ijage cyangwa icupa mu buryo butekanye .

 Kugwa k’uduti two guhaganyuza amenyo: Tereka icupa ku meza nko kuri cm 40 uvuye
ku mugongo w’ameza. Hereza buri muntu uduti two guhaganyuza amenyo 12. Buri wese
ukwe yicare ku meza imbere y’iryo cupa. Fata agati ko guhaganyuza amenyo kareshya na
cm 8-10 ugafatire hejuru y’umunwa w’icupa hanyuma ugerageze kurekura uduti two
guhaganyuza amenyo tugwe mu icupa. Nitugwa ku meza, utugumane, umuntu ukurikiyeho
nawe abigerageze. Ukoreshe ijage ku bana bato, kugira ngo uborohereze inshingano.

INDI MYITOZO ISHINGIYE KU KWIHANGANA

 Ubundi, mukorere hamwe kimwe muri ibi bikorwa: gutegura umukino w’amashusho yo
gufindura, mufatanye kubaka igikoresho runaka cyo munzu , gutera imbuto runaka, kubaka
umunara mukoresheje amakarita, nibindi.
UMWITOZO USHINGIYE KU ISOMO RYO MURI BIBILIYA

Muzakenera:
 Imakasi, ikinyamakuru, kole, n’urupapuro.
Amabwiriza:
 Iki gikorwa gisaba kwihangana!
 Kora wenyine, cyangwa mufatanye nk’umuryango, gukora amashusho agaragaza
umurongo w’icyokwibukwa.
 Shakisha inyuguti nkuru mu kinyamakuru.
 Zice kuburyo buri nyuguti cyangwa buri mubare biba biri ku rundi rupapuro.
 Tegura neza iyo mibare n’inyuguti ku rupapuro uvuge umurongo n’aho wanditswe,
hanyuma uyifatishe ku rupapuro ukoresheje kole.
 Ongeraho andi mashusho avuye mu kinyamakuru kugira ngo urimbishe ayo mashusho.
 Uyashyire ahantu hagaragara kugira ngo ajye yibutsa buri wese wo mu rugo rwanyu kugira
kwihangana cyane, ahari wayashyira ku rugi rwo mu bwogero, imbere y’urugi cyangwa
mu gikoni!

IBIBAZO BYO KUGANIRIRA HAMWE

 Kwihangana n’imbuto y’Umwuka kubera ko…


 Yesu yagaragaje kwihangana igihe…
 Abandi bantu bavugwa muri Bibiliya bagize kwihangana bari…
 Birangora kwihangana mu gihe…
 Ibintu bimfasha kwihangana ni…
 Igihe nagize kwihangana muri iki cyumweru ni…
 Twafatanya mu kurushaho kwihangana binyuze mu…
 Musenge: Turagushimye Mana, kuko wadufashije kwihangana muri iki cyumweru
ubwo…
KU WA GATANU
KUGIRA NEZA N’INGESO NZIZA:
IMBUTO Z’URUKUNDO

“Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no


kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta
mategeko abihana”. (Abagalatiya 5:22-23).

REKA TWIGE IMBUTO ZIBONEKA HIRYA NO HINO KU ISI:

AMAPERA

Ipera rigira igishishwa gifite umubyimba munini, ufite ibara ry’icyatsi cyangwa
umuhondo imbere haryo hasa n’iroza. Rirangwa n’uburyohe bwihariye kandi rirakomera. Ipera
rizwi nk’urubuto rwera ahantu hashyuha rufite inkomoko mu bihugu byo muri leta zunze
ubumwe za Amerika zivuga Igip0rutige, Igisipanyolo n’Igifaransa harimo Mexico, America yo
hagati, amajyaruguru ya Karayibe n’amajyepfo ya America.

Amapera afite ibikatsi bikubye inshuro enye iby’inanasi, akagira na vitamin C ikubye
inshuro enye iy’amacunga. Amapera agizwe n’icyitwa (pectin), ubwoko bw’amakakama bituma
amapera yifashishwa mu gukora za bombo, umushongi usigwa ku migati (jam/cofiture),
ururenda (jellies), ndetse n’ubundi bwoko bw’umushongi usigwa ku migati. Muri America
y’epfo uzasanga igihe ab’umuryango basabanye amapera ari kimwe mu mafunguro nyirurugo
yakiriza abashyitsi mbere y’uko bagira ikindi bafata hamwe na foromage ndetse n’utundi two
guhekenya nk’ibisuguti.

IMBUTO ZA MWUKA Z’UYU MUNSI NI:

KUGIRA NEZA N’INGESO NZIZA

Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no


kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta
mategeko abihana (Abagalatiya 5:22-23).
Kugira neza ni indangagaciro yo kuba umunyabuntu, gushyira mugaciro, no kugira
urugwiro. Hari uburyo bwinshi bwo gushyira mu bikorwa kugira neza nko gukingurira umuntu
urugi, gusangira ifunguro n’umuntu ushonje, kwakira umuntu wikoreye umutwaro uremereye
cyangwa kumwenyurira umuntu.

Mu rwandiko rw’Abefeso 5:31, 32, Intumwa Pawuloo yigishije ab’itorero ryo muri Efeso
akamaro ko kugira neza igihe yavugaga ati: “Gusharira kose n’uburakari n’umujinya
n’intonganya, no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. Mugire neza, mugirirane
imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristo.”

Aha Pawuloo yavuganaga n’abizera barimo Abayuda n’Abanyamahanga, bavuga ko bose


bagize umuryango w’Imana ku rugero rumwe. Ni yo mpamvu Pawuloo yabibukije ko isano yabo
nk’abagize umuryango igomba kurangwa n’indangagaciro z’Ubwami bw’Imana. Ibyo bivuze ko
bagomba kwiyambura ibyaha bitanu mu mibanire yabo: gusharira, uburakari, umujinya,
intonganya, no gutukana. Igomwa naryo rigomba kubavamo. Maze izo ngeso mbi zigasimbuzwa
ineza, imbabazi, no kubabarirana. Kuko uko ari ko Imana itugirira. Pawulo akomeza avuga ati:
namwe ni ko umuntu agomba kugirira mugenzi we. Ibyo bikorwa , harimo no kugira neza,
bigamije kubaka imiryango no kongera ubumwe mu mubiri wa Kristo.

Yesu yagiye agira neza mu buryo bufatika kandi bugaragara mu gihe cye. Kugiraneza
kwe kwakuze kugeraga ku “boroheje bari hanyuma y’abandi”, abo abandi bantu batafataga
neza. Yakijije ababembe, akiza abari bahanzweho n’ abadayimoni, agaburira abari bashonje.

Ibijyanye n’umuco mbonera wo kugira neza, byasobanurwa nko kubaha Imana, kumera
nk’Imana mu kwera, kutagira inenge no gukiranuka. Nk’uko bimeze ku kugira neza, umutima
uboneye niwo ukenewe kugira ngo umeze imbuto z’ingeso nziza. Tugomba kugaragaza ingeso
nziza buri munsi (kubaha Imana) za Kristo nk’uko Zaburi 23:6 ibivuga, “Ni ukuri kugirirwa neza
n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho,Nanjye nzaba munzu y’Uwiteka iteka ryose.”
Kugira neza ni ukugira imico ya Kristo. Ni koko, kugira neza si ugukora ibikorwa by’uugiraneza
cyangwa ibikorwa byiza gusa, ahubwo kugira neza bishyizwe mu bikorwa bigomba kuba uburyo
buranga imibereho y’umuntu.

Avuga ku bagomba kugaragaza izi ndangagaciro mu mibereho yabo, Ellina White


aravuga ati: “ Abemeye bose kuba abayoboke b’Ubwami bwa Kristo, arababwira ko,
Ubugwaneza,kuvugisha ukuri, no kwizera bikwiriye kugaragarira mu mibereho yabo…Bityo
abakurikira Yesu bazerekana imbaraga y’Umwuka Wera.” Uwifuzwa ibihe Byose, p. 73 (2018).

Guhindurwa na Mwuka w’Imana ni cyo kuba Umukristo ari cyo. Bityo, uyu munsi,
muhitemo kuvomerera imbuto zo kugira neza n’ingeso nziza mu mitima yanyu no mu miryango
yanyu. Uko ugira uwo mu muryango wawe umwenyurira cyangwa ubwira amagambo yo
kumukomeza, umuturanyi wawe, uwo mukorana cyangwa inshuti, reka buri wese abone ko
“Uyobowe na Mwuka” (umurongo wa 6) aho “kuyoborwa na kamere” (umurongo wa 17),
kubera ko Mwuka w’Imana akurimo.

ISENGESHO

Data wa twese uri mu ijuru, wuje urukundo rwishi, utugirira neza kadi uduha ibyiza buri
munsi. Dufashe ngo natwe tujye tugaragarizanya urukundo, ineza n’ingeso nziza uko tubonye
uburyo bwo kubikora. Mu izina rya Yesu. Amina.

UMWITOZO USHINGIYE KU KUGIRANEZA KWERA IMBUTO

Uzakenera:

• Imbuto cyangwa imboga nziza n’imbuto cyangwa imboga mbi

• Isahani n’icyuma

Amabwiriza:

• Keka maze ufungure izo mbuto n’imboga inziza n’imbo zose

• Zitegereze witonze. Inziza n’imbi zitandukaniye ku ki?

• Mbese urebeye inyuma gusa igihe cyose, ubasha kumenya niba ikintu runaka ari cyiza

cyangwa kibi?

• Wakunda ukarya kuri izo mbi ngo wumve uko zimeze”

• Ushobora kwigira iki ku kugira neza k’umuntu urebye kuri izo mbuto n’izo mboga?

• Ubutumwa bw’ingenzi kuri wowe ni ubuhe, mu gihe utekereza ku mbuto nziza


n’imbuto mbi uyu munsi?

• Inkuru nziza ni uko, nubwo tutabasha guhindura imbuto mbi ngo zibe nziza, Imana yo

Ni nziza rwose kandi ni ko ihora. Ihora itubabarira iyo twabaye babi kandi ihora ishaka

kudufashango tube beza kubera ko izi ko tuzarushaho kunezerwa nituramuka tugize

amahitamo meza kandi tukitoza kugira imico myiza.

• Tegura za mbuto nziza kugira ngo ziribwe, naho zazindi mbi uzitabe mu butaka aho

zishobora gutuma ubwo butaka buba bwiza maze bigatuma hari ibindi bihamera.

UMWITOZO USHIGIYE KU MURONGO WO MURI BIILIYA

 Nimufatanye nk’umuryango maze mushyireho ibikorwa byo kugiraneza n’ingeso nziza.


Mufatanye gukora ibyo bikorwa byanyu nimuragiza mwigishe undi muryango
musengana cyangwa mu bo muturanye isomo riri mu rwandiko rw’Abagalatiya 5:22,23

UMWITOZO USHINGIYE KU KUGIRANEZA KWERA IMBUTO

Muzakenera:

• Urupapuro n’amakaramu cyangwa ikaramu z’ibiti

Amabwiriza:

• Saba uri wese arambike ikiganza cye ku rupapuro maze agishushanye.

• Andika mu kiganza igihe hari umuntu wakugiriye neza by’umwihariko. Yaba yaragukoreye iki
kandi kukugirira neza kwe byatumye wumva umerewe ute?

• Andike kuri buri rutoki ikintu ugomba kuzakora kugira ngo ugirire umdi muntu neza mu
cyumweru gitaha.

• Rufate urwubitse mze uvuge igihe umuntu yakugiriye neza mu buryo bw’umwihariko

• Noneho usome ingingo zose wanditse ku biganza byawe zivuga uburyo wagiriwe neza.
• Nimuganire ku buryo mushobora gufatanya gukora ibyo bikorwa by’ubugiraneza.

• Wari uzi ko kugirira abandi neza ari uburyo bwiza cyane bugutera kumva unezerewe?

• Gira ikintu cyiza ukorera umuntu w’aho utuye. Mukorere hamwe nk’umuryango mwotse
imigati, mubagurire ibyokurya cyangwa mubatunganyirize ubusitani.

IBIBAZO BYO KUGANIRIRA HAMWE.

.Ntekereza ko kugiranez ari….


• Igikorwa cyiza kurusha ibindi umuntu yaba yarankoreye ni……

• Kugira neza ni ingenzi mu mibanire kubera ko…

• kugiraneza ni imbuto ya Mwuka kuko …

• Yesu yagiriye abantu neza by’umwihariko ubwo ,,,,

• Igihe kimwe ubwo nageragezaga kugiraneza muri iki cyumweru hari….

• Dushobora gufashanya kugirira abandi neza ku bwo…

• Kugiraneza ni imbuto ya Mwuka kubera ko …

• Yesu yatugaragarije uburyo dushobora kugira neza ubwo….

• Abandi bantu bavugwa muri Bibiliya bagaraje kugira neza bari…..

• Byarangoye cyane kugiraneza ubwo…….

• Ibintu bimfasha kugira neza ni …..

• igihe nagerageje gukora neza muri iki cyumweru hari……

• Dushobbora gufashanya kubaha Imana kubera……

Musenge: Mana, tugushimiye ko wadufashije kugirira abandi neza no gukora neza muri iki
cyumweru….
KU WA GATANDATU

GUKIRANUKA NI:

IMBUTO Y’URUKUNDO

“Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no


kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta
mategeko abihana” (Abagalatiya 5:22-23).

Reka twige imbuto iboneka hirya no hino ku Isi:

IGITOKI

IGITOKI kiri mu mbuto ziganje mu burasirazuba bwa Africa. Kiri mu muryago


w’ibitoki by’ubwoko. Kigira ibara ry’icyatsi inyuma naho imbere kikaba umweru. Igitoki
ubusanzwe gitekwa iyo kigifite ibara ry’icyatsi kitaraneka. Gitekwa nk’uko wateka ibijumba.
Kiratekwa kigashya cyane kiabona kuribwa. Kigira uburyohe buringaniye, n’akaryoherere gake
cyane, bigatuma cyajyana n’igaburo ryose riba ryateguwe.

Uru rubuto rusarurwa rugifite ibara ry’icyatsi, bakagihata neza, noneho bakagiteka rimwe
na rimwe babasha kukinomba abandi bakagisekura. I Bugande no mu Rwanda, igitoke kibasha
gutekwa mu buryo gihishwa n’umwuka, kandi iryo funguro ry’igitoki kinombye/umunyigi ni
ibyokurya by’ingenzi muri ibyo bihugu byombi.

IMBUTO YA MWUKA TWIGA UYU MUNSI NI:


GUKIRANUKA

Dusoma amagamo ari mu Abagalatiya 5:22-23 agira ati: “Ariko rero imbuto z’Umwuka
ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no
gukiranuka no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.”
Inkoranyamagamo yitwa Dictionary.com isobanura gukiranuka nko: “kuba umwizerwa
igihe cyose no kuba inyangamugayo mu mibanire, cyane cyane ku bashakanye cyangwa
inshuti.” Ikindi ni “igihamya cyangwa indangagaciro yo kuba umunyakuri mu byo uvuga
cyangwa wiyemeje, nk’iyo hari icyo wasezeranye gukora, cyangwa guhamya kwizera kwawe.”
Ikindi nanone ni, kugaragaza umuco wo kwiyemeza gusohoza inshingano yawe, ukora
igikwiriye.”

Iki cyumweru cyo gusengera hamwe kw’abagize umuryango, amahirwe akwiriye yo


gushimangira gukiranuka nk’imbuto y’urukundo izanwa no kuzura Mwuka w’Imana.
Gukiranuka nyakuri mu mibanire yacu n’abandi cyane cyane mu miryango byongerwa imbaraga
n’urukundo rw’Imana ruri muri twe. Igihe cyose twubahirije amasezerano tugirana na bagenzi
bacu kandi tukaba indahemuka mu mibanire y’abagize imiryango yacu bigaragaza imbuto
y’urukundo rw’Imana mu mitima yacu. Igihe cyose twubahiriza amasezerano twahanye mu
gushyingiranwa, twaba turi mu rugo cyangwa mu ngendo z’akazi, tuba tugaragaza imbuto
z’urukundo kubwo gukiranuka kwacu.

Mugihe gukiranuka ari imbuto iva kuri Mwuka (umurongo 22), ubusambanyi, gukora
ibiteye isoni n’iby’isoni nke (umurongo 19) byo bigaragaza uburyo kamere iri ku murimo.
Tugomba kwibaza ikibazo ngo: naba nkiranuka nka Yosefu igihe yoshywaga na muka Potifaro?
Igisubizo Yosefu yasubije muka Potifaro kubwo kwifuza kwe kutari gukwiriye cyari iki ngo:

“None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?”(Intangiriro 39:9).
Kuzuzwa Mwuka w’Imana bisobanuye kugira amavuta ya Mwuka agushoboza kugendera mu
gukiranuka no kurwanya imbuto za kamere. Izi mbaraga ebyiri zihora zihanganye,
zivuguruzanya, zitumvikana kandi zidahuza. Imwe ikomoka kuri Soko y’umucyo, naho indi
igakomoka ku mutware w’umwijima.

Twese twahawe guhitamo kugendana na Mwuka (imiringo22-23) cyangwa kugendera mu


bikorwa bya kamere (imirongo19-22). Kuyoborwa na Mwuka bisobanuye ko tuzera imbuto yo
kumvira ari cyo gukiranuka bivuze.

Avuga ku cyo kubaho imibereho yo gukiranuka bisobanuye Ellen White hari ibyo yavuze
mu gitabo cye cyitwa, The Ministry of Healing (Rengera Ubuzima). “Dukeneye guhora
duhishurirwa Kristo bundi bushya, imibereho ya buri munsi igahamanya n’inyigisho ze. Tubasha
kugera ku rugero rwo hejuru rutunganye. Gukomeza kujya mbere mu bwenge n’imico ni wo
mugambi Imana idufitiye.” (The Ministtry of Healing, p.503).

Ni byo, gukiranuka kuba gukiranuka igihe dukomeza gukura mu kugendana na Yesu buri
munsi no kubaho imibereho ihamanya n’inyigisho ze. Ibyo bibasha kugerwaho mu gihe
twujujwe Mwuka w’Imana. Rero akira imbuto yo gukiranuka uyu munsi, bitari mubuzima
bworoheje mu mibanire yawe yo mu muryango gusa, ahubwo no mu bikomeye kandi biruhije
bibasha kugaragaza ko wahisemo kugendana na Yesu.

Imana itubashishe kuba abanyakuri uyu munsi na buri munsi kugeza Yesu agarutse.

ISENGESHO

Mwami Imana yacu dukunda, urakoze ku bw’urukundo udukunda rutuma uhora hafi yacu
uko byamera kose mu byo dukora naho tujya. Dufashe kugira ngo duhore dushikamye mu
rukundo no mu kugukiranukira tukugaragaza kandi twigishe abandi. Mu izina rya Yesu, Amina

UMWITOZO USHINGIYE KU MBUTO YO GUKIRANUKA YERA IMBUTO

Muzakenera:

• Ibintu bishobora gutega umuntu, haba mu muryango cyangwa ku itapi cyangwa hanze mu
byatsi byoroshye.

• Igitambaro cyoroshye cyo gukoresha mu gupfuka amaso

Amabwiriza:

• Tega imitego ariko ukoresheje ibintu bidateza ingorane, uburingiti bwo kugendagendaho, ikintu
kigufi cyo kurira, n’ibindi, gerageza gutegura ibintu 5 cyangwa 6 muribwumvikaneho.

• Noneho upfukishe igitambaro mu maso ya buri mwana maze habeho umuntu mukuru
ubayobora yitonze abanyuze muri ya mitego.

• Wa muntu mukuru yite ku bana ku buryo hatagira ugira ikibazo, ahubwo abafate mu kiganza
kandi abahe amabwiriza yumvikana neza arebana n’uburyo bagendera munsi no kuri ibyo bintu.
• Buri mwana namara kuva muri ya mitego amahoro yayobowe n’umuntu mukuru, mwicare
hamwe mwese maze mubwirane uko byagenze. Umuntu mukuru yabereye umwana indahemuka.
Biyemeje gukomeza kubafasha gutekana no kubana na bo mu byabashimishije n’ibyabaruhije
byose mu rugendo rwabo kandi bakaba batabatereranye. Ibyo bihuye bite n’uburyo Imana
itubera indahemuka? Dushobora dute kubera Imana n’abandi indahemuka ndetse no mu gihe
imibereho itatworoheye?

UMWITOZO USHINGIYE KU ISOMO RYO MURI BIBILIYA

Muzakenera:

• Amabuye Manini asennye, asa neza, amakaramu y’amabara yo gushushanya, n’ibindi; kole
y’umweru ifunguyemo amazi make cyane cyangwa ibindi bimeze nkayo.

Amabwiriza:

• Oza ayo mabuye maze uyasige ibara ridashashagirana cyane. Namara kuma, ukoreshe irangi
cyangwa ikaramu ifite ibara wandikeho buri jambo rigize isomo naho aho riboneka muri Bibiliya
uhandike ku rindi buye.

• Yavange uyubitse maze uyatndeke mu buryo agomba gukurikirana kugira ngo agaragaze rya
somo, kugeza igihe murimenyeye neza.

• Niba mubishaka mushobora gusiga verini cyangwa mugapfuka ayo mabuye kugira ngo irangi
ayo mabuye asizwe ndetse n’inyandiko ziyariho bitavaho. Ahari mwayategura mu busitani
bwanyu cyangwa aho mwinjirira mu rugo rwanyu kugira ngo ajye yibutsa abantu ko bagomba
kuba indahemuka.

• Mushobora no kwandika isomo ririmo amagambo akomeza ku mabuye afite amabara menshi,
mukayasiga verini cyangwa mukayapfuka maze mukayasiga ahantu umuntu ashobora kuyabona.
Cyangwa mushobora no kuyatanga ho impano nto kugira ngo abashishikarize kuba indahemuka.
IBIBAZO BYO KUGANIRIRA HAMWE

 Ntekereza ko gukiranuka ari….


• Gukiranuka ni imbuto ya Mwuka kuko …

• Yesu yatugaragarije uburyo dushobora gukiranuka ubwo ,,,,

• Abandu bantu bavugwa nuri Bibiliya bakiranukiye Imana n;abandi bari….

• Birankomerera cyane gukiranuka/kuba indahemuka/kuba uwo kwizerwa iyo…..

• Ikintu kijya kimfasha gukiranuka/ kuba indahemuka/kuba uwo kwizerwa mi….

• Igihe kimwe ubwo nagerageje gukiranuka muri iki cyumweru hari….

• Dushobora gufashanya gukiranukira Imana ku bwo…

Musenge: Mana, tugushimiye ko wadufashije gukiranuka muri iki cyumweru uwo….


KU ISABATO

KUGWA NEZA NO KWIRINDA

IMBUTO Y’URUKUNDO

Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no


kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta
mategeko abihana (Abagalatiya 5:22-23).

REKA TWIGE IMBUTO IBONEKA HIRYA NO HINO KU ISI:

DURIAN

Muri Thailand, imbuto yitwa durian ifatwa nk’umwami w’imbuto. Ni imwe mu mbuto
zihumura cyane kandi zifite uburyohe bwihariye. Kuri bamwe, durian iryoha nk’uruvange
rw’amagi n’ubundi bwoko bw’amagi aryoherera akunze gukoreshwa mu kwikuza. Uru rubuto
rukunze kuba runini rufite inyuma hasa n’ahafite amahwa kandi hakomeye. Umubiri w’imbere
y’igishishwa cyarwo ufite impumuro itari nziza, igisa n’uruvange rw’amata n’amagi rukagira
n’urubuto runini. Ni urubuto rukunzwe cyane mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Asia.Urubuto
rwa Durian ruhingwa muduce turimo ubushyuhe bwo hejuru. Igipimo cy’ubushyuhe n’ubukonje
kiramutse kimanutse kikagera munsi ya 22 oC (72 oF), ntirwakomeza gukura.

Abantu benshi baravuga bati: “ruhumura nabi ariko ruraryoha cyane!” Uko kuba
ruvugwa ko ruhumura nabi ntibyabujije abantu benshi kwishimira uburyohe bwarwo butangaje!
Rufatwa nk’ururusha izindi mbuto ubwiza.

IMBUTO Z’URUKUNDO Z’UYU MUNSI NI:

UKUGWA NEZA NO KWIRINDA

Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no


kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta
mategeko abihana. (Abagalatiya 5:22-23).
Kugwa neza kurimo indangagaciro yihariye ikunze kuba ikubiyemo n’indi mico mbonera
ikomoka mu rukundo rw’Imana. Mu rwandiko Pawuloi yandikiye abizera b’itorero ryo muri
Efeso aravuga ati: “mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo.”
(Abefeso 4:2).

Mu iteraniro rigizwe n’Abayuda n’Abanyamahanga ririmo uruhurirane rw’ibitekerezo


n’imigenzo bihembera amakimbirane, Pawulo yabwiye itorero ryo muri Efeso ko guhuriza
hamwe kw’itorero gushoboka gusa igihe barikumwe n’ Imana. Bishatse kuvuga ko, abizera
bagomba kuzuzwa Mwuka w’Imana kugira ngo ababashishe kugaragaza urukundo rw’Imana
binyuze mu mbuto y’ubugwaneza, hamwe n’izindi nyinshi, (tutibagiwe no kwirinda).

Kimwe n’itorero ryo muri Efeso, buri muryango kabone nubwo umugabo n’umugorewe
bombi baba bahuje ubwoko – ntihabura kuboneka ibyo batavugaho rumwe ndetse n’imico ituma
badahuza mu mibereho yabo ya buri munsi. Nyamara, nituba twujujwe Mwuka w’Imana, natwe
tubasha kubana n’abo mu muryango wacu mu bugwaneza, aho guconcomerana tugirirana
umujinya no gukurura twishyira.

Noneho kandi, kwirinda byo, birisobanura. Umuntu wera iyi mbuto y’urukundo akunze
kuvugwa nu buryo bwiza cyane nk’umuntu wibera mu ruziga rwo kwirinda. Wawundi
wisobanukiwe, uzi ko umuntu umwe rukumbi ashobora kurinda ari we ubwe. Mu miryango yacu
dutwara igihe kinini tugenzura ibyo abandi bari bakwiriye gukora, nk’uko tubyifuza, aho gutinda
ku guhuza uko twitwara ku bandi bitewe n’ibyo bakora. Ibyo tuzi, bishingiye ku bitekerezo byo
muri Bibiliya ndetse no ku bushakashatsi bw’imibanire y’abantu n’abandi, ni uko twibanda ku
gucubya gusubiza kwacu, kwihangana, kugira neza no kwiyoroshya tubishobojwe no kugira
Mwuka w’Imana muri twe, ni ko turushaho kugira amahoro umunezero mu mibanire yacu
n’abandi yose.

Mu gusobanura urugo aharangwa n’imbuto yo kugwa neza no kwirinda, Ellina White


aravuga ati: “Buri muryango ukwiriye kuba ahantu harangwa n’urukundo, aho abamalayika
b’Imana baba, bakora umurimo wo kworoshya no kwemeza imitima y’ababyeyi n’abana.” (The
Adventist Home, p.18).

Kubw’iyo mpamvu, isengesho ryacu uyu munsi ni uko buri muryango w’itorero ry’Imana
ukwiriye guhabwa imbaraga y’Ubumwe bw’Umuryango kurugero ruhanitse, bitewe n’uko
Mwuka w’Imana uri mu bagize umuryango azera imbuto y’urukundo buri munsi. Urukundo
rwerekaniwe mu byishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, mu ngeso nziza, mu gukiranuka,
kugwa neza no kwirinda, bikaba ari byo biranga umuryango kugeza igihe Yesu azazira. Bityo
rero, akira imbuto yo kugwa neza no kwirinda uyu munsi!

Mana duhe umugisha uyu munsi ndetse na buri munsi kugira ngo tuyoborwe na Mwuka,
kandi hamwe n’imiryango yacu twitegure kugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo kwegereje!

ISENGESHO

Data wa twese dukunda Uru mu ijuru, utugirira neza kandi uri umugwaneza kuri twe.
Dufashe kugira ngo uyu munsi dushyire mu bikorwa kugwa neza no kwirinda mu buryo bwose
bw’imibanire yacu n’abandi. Mu izina rya Yesu, Amina.

UMWITOZO ISHINGIYE KU KUGWANEZA KWERA IMBUTO

Muzakenera:

• Igi ribisi, cyangwa ikindi kintu cyoroshye cyane kandi gishobora kumeneka mu buryo
bworoshye ( niba ushaka kuza kurya iryo gi hanyuma ushobora kuriteka)

• Agafuka gato ko gushyiramo iryo gi

• Agasanduku karuseho iryo gi

• Ikintu runaka wabona cyo gukingira iryo gi urishyize mu gasanduku, nk’udutambaro, utuntu
dufobagana. Impapuro, ipamba n’ibindi.

• Umugozi, n’ibindi byo gukomeza agasanduku ngo katagwa

Amabwiriza:

• Shyira rya gi ribisi muri ka gafuka ka pulasitiki, ibyo biraza kugufasha gukomeza kuba ufite
ibigize iryo gi aho uribuze gutekera.

• Mufatanye, mukoreshe ibyo mwagennye gukoresha mubika iryo gi neza ku buryo ridashobora
kumeneka agasanduku ririmo karamutse kaguye hasi.
• Mumaze kubika igi neza, muzirikishe ako gasanduku umugozi cyangwa mugafatishe urupapuro
rumatira.

• Noneho mutererane iryo gi rive kuri umwe rijya ku wundi mu bagize itsinda.

• Igihe cyose utereye undi muntu ako gasanduku, vuga uburyo wakoresha ugaragariza abandi
ubugwaneza

• Ako gasanduku nikamara kugera kuri buri wese ugize umuryango incuro 2-3, umuntu muto
muri mwe aze kukarekura maze kagwe hasi ahantu hakomeye.

• Umuntu mukuru mu itsinda afate ako gasanduku agapfundure yitonze maze murebe niba igi
ritamenetse. Mwese nimwishimire hamwe ko igi rikiri uko ryakabaye! Mwagize ubushishozi
cyane murinda igi ntiryameneka!

 Nimuganire ku byo mwigiye ku bugwaneza mukora uyu mwitozo.

INDI MYITOZO ISHINGIYE KU KUGWANEZA:

• Mumare umwanya mwiga ku buryo mushobora kwita ku ruhinja cyangwa ikindi kiremwa

kikiri gito.

• Mukore igikorwa kiributume habaho gukorwaho mu buryo bwiza

• Mujye aho bakora umukino wo gushaka ibintu runaka maze mushake ibintu bibibutsa

iby’ubugwaneza

• Mara igihe gito ugirira neza umuntu wese wo mu muryango wawe.

• Mwese muhuhire icyarimwe ifuro, riba ryoroshye risaba ko turihuhamo mu buryo bworoheje

• Mwitoze kumena igi mu buryo bwiza hatagize agashishwa karyo na gato gatakara, cyangwa
ngo hagire umuhodo waryo umeneka, nimurangiza muteke ifunguro mukunda mukoresheje
amagi.
UMWITOZO USHINGIYE KU ISOMO RYO MURI BIBILIYA

 Nimubwirane isomo ryo muri Bibiliya mu buryo bworoheje.


 Cyangwa mugerageze kwandika isomo ryo muri Bibiliya hasi mu mbuga, cyangwa ku

gikuta mukoresheje irangi mwinitse mu mazi.

IBIBAZO BYO KUGANIRIRA HAMWE

• Ntekereza ko kugiraneza ari…

• Kugiraneza ni imbuto ya Mwuka kubera ko…

• Yesu yagize neza ubwo …

• Abandi bantu bavugwa muri Bibiliya bagize ubugwaneza bari …

• Birankomerera cyane kuira ubugwaneza iyo…

• Ibintu bimfasha kuba umugwaneza ni…

• Igihe kimwe nagerageje kuba umugwaneza muri iki cyumweru hari…

• Dushobora gufashanya kuba abagwaneza ku bwo…

• Musenge: Mana turagushimye ko wadufashije tukababasha kuba abagwaneza muri iki

cyumweru ubwo…

UMWITOZO USHINGIYE KU KWINDA KWERA IMBUTO

IGITEKEREZO CYA NOWA

Muzakenera:

• Jage yo gushyiramo utuntu duto (mushobora no gukoresha nk’ubunyobwa, utubuyenge n’utundi


nk’utwo)
Amabwiriza:

• Buri wese nafate utuntu duto 5

• Fata utwo tuntu utwubitse maze uvuge igitekerezo cya Nowa udakoresheje aya magambo akurikira:
inkuge, isanduku, ubwato, amazi, imvura, inyamaswa, ibyaremwe, imbaho, inuma, umwuzure, umusozi,
abantu.

• Igihe cyose uvuga icyo gitekerezo akoresheje rimwe muri aya magambo “yabuzanyijwe “ mushyire ako
kantu mu ijage.

• Uribube atsinze muri uwo mukino ni usigarana utuntu twinshi mu gihe buri wese aribube yagize
amahirwe yo kuga icyo gitekerezo.

• Cyangwa musubiremo umwitozo kugeza ubwo buri wese ari bube yabashije kuvuga icyo gitekerezo
adatakaje akantu na kamwe.

• Mushobora gusubiramo uyu mwitozo mukoresheje ibindi bitekerezo byo muri Bibiliya. Mufatanye
guhitamo amagambo “abuzanyijwe”.

UMWITOZO USHINGIYE KU MURONGO WO MURI BIBILIYA

Muzakenera:

•Urupapuro, ikaramu cyangwa ikaramu y’igiti.

Amabwiriza:

• Mugerageze kwandika isomo ryo mu Abagalatiya 5: 22,23, mukoresheje ikiganza

mudasanzwemwandikisha cyangwa mushyire ikaramu cyangwa ikaramu y’igiti hagati

y’amano maze mugerageze kwandika iryo somo.

• bizabasaba gushyiramo imbaraga cyane mu kugenzura ibice by’umubiri bitandukanye

kugira ngo bibafashe kwandika.


IBIBAZO BYO KUGANIRIRA HAMWE

 Gushobora kwirinda ni imbuto ya Mwuka kubera ko…

• Yesu yagaragaje kwirinda ubwo…

• Abandi bantu bavugwa muri Bibiliya bagaragaje kwirinda bari…

• Kwirinda birankomerera cyane iyo… …

• Ibintu bimfasha kurushaho kwirinda ni…

• Igihe kimwe nashoboye kwirinda muri iki cyumweru hari…

• Dushobora gufashanya kurushaho kwirinda kubwo…

• Musenge: Mana warakoze, tugushimiye ko wadufashije tugashobora kwirinda ubwo…

You might also like