You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI C

Amasomo: Iz 60, 1-6; Zab 72(71); Ef 3,2-3.5-6; Mt 2,1-12


Twabonye inyenyeri ye, none tuje kuramya Umwami wavutse

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, none turahimbaza umwe mu minsi mikuru ya Noheli ukomeye,
dore ko hari n’abawita Noheli y’Abanyamahanga aribo natwe twabarizwamo. Ni Umunsi Mukuru
w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani. Amwe mu magambo aranga uyu munsi ni ayo twumvise mu
nkuru nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo, agira ati: “Twabonye inyenyeri ye none tuje
Kumuramya.”
Ayo ni amagambo abami babwiye Herodi bamubaza aho umwami yavukiye. Ivanjiri tuzi ko atari
inkuru mpimbano, ariko uko bariya bami baba barahuye kandi bagahuza igitekerezo, ndetse
n'uburyo batashye badasubije iyo kwa Herodi, dusangamo ibyo twakwita amakabya nkuru
turamutse tugendeye gusa ku buryo bwacu bwo gutekereza nk’abantu. Iyo turebye amashusho yo
mu birugu, batwereka abo bami 3: Baritazari, Gasipari na Melikiyoro, umwe ari umwirabura, undi
ari umuzungu naho uwa gatatu uturuka muri Aziya, bisobanura ko bari bahagarariye amahanga
yose. Ibyo na byo umuntu yakwibaza uko batumanyeho. Wenda iby'ikirugu byo turabyumva ko ari
uburyo abakristu bashyizeho ngo base n'abacengera byimazeyo umunsi wa noheli. Ariko, kuba
abami batatu barahuje gahunda kuriya ni uko harimo ikindi cyabahagurukije. Nta kindi kindi ni
Imana ubwayo.

Baje bashakisha ngo batungukira kwa Herodi ni ukuvuga ibwami, ibukuru. Kandi ni byo kuko hari
abahanga baminuje kuko bari bazi byose kuri Yezu: uwo ari we n'aho yagombaga kuvukira. Gusa
rero habe ngo birushye bajya kureba iby'iyo nkuru. Turabigarukaho, ahubwo reka turebe amaturo
abami bazanye. Ngo bamutuye zahabu isobanura ubukungu, ituro rigenewe gusa umwami;
banamutuye ububane bushushanya ubuyoboke muntu agaragariza Imana iyo ayisenga akifuza ko
amasengesho ye yazamuka asanga Nyagasani nk'uko ububani buba bucumbeka buzamuka mu
gisenge cy'ingoro ye; banazanye manemane, yashushanyaga umubavu bakoresha bashyingura
abapfuye bikaba byaragenuraga ko Yezu yari umwami uzarangwa no kwitanga kugeza ku rupfu.
Bariya bami rero bari babonye mu kimenyetso cy'inyenyeri, ivuka ry'umwami udasanzwe kuko yari
Imana kandi Imana izitanga yitangira abantu yaje gucungura. Bityo umunsi w'ukwigaragaza kwa
Yezu, ukaba ari umunsi werekana ko umukiro dukesha Kristu utari utegerejwe gusa n'abayahudi,
ahubwo n'amahanga yose. Nta Imana ari iya israheli cyangwa Imana y’I Rwanda gusa, ahubwo ni
Imana ya bose, amahanga yose y’isi iyo ava akagera. Dore ko twanavuga ko amahanga yakiriye
Yezu kurusha uko abo twakwita bene wabo yavukiyemo bamwakiriye. Ibyo ariko ntibyoroshye
guhamya kuko kwakira Yezu ni inzira y'ukwemera kandi nta gipimo kindi tuzi kigaragaza
ukwemera usibye urukundo rwitanga. Urukundo mu bwami bwa Yezu ni akabura ntibarye.

None se ubuhanga bw'abiru ba Herodi bwabamariye iki atari ugufasha Herodi kurimbura impinja zo
mu kigero cya Yezu ngo wenda nawe yagwamo! Urugendo rwa bariya bami ntirwari gutera Herodi
kwibaza ko nawe ntacyo yabarushaga, bityo akaba nawe yarashoboraga kuronkera umukiro mu
kuramya Yezu. Ariko ngo nta bihanga bibiri mu nkono imwe. Kandi ga biroroshye kumva Herodi
kurusha imyitwarire ya bariya bami! Umwana uryamye mu kavure k'amatungo yakura umugabo mu
kiryamo? Wenda iyaba Rugamba muri ya ndirimbo "ntaye akanigi kanjye" birashoboka.
Sinshyigikiye Herodi, ariko imico yacu akenshi ni hariya ituganisha. Ikintu cyose cyatwubikira
imbehe ntitwifuza kucyemera; umugambi wose tudasobanukiwe neza ngo tubone inyungu kandi
zifatika, biraturushya kuwemera; ibitekerezo bidahuye n'ibyacu cyane cyane iyo bidutunguye,
biratuvangira bikaba byanaturoha mu bugizi bwa nabi. Igikenya kitwa "inda" iyo kidukubye,
guhemuka biratubangukira ndetse n'ubwenge bwacu bugacurama, tukaba twamera nka wa muganga
wahigaga ngo yize ubuganga azi ingusho! Dushobora kubona n'ubundi buryo tunanirwa kujya
kuramya Umwami mu kirugu, ahubwo tukayoboka inzira ya Herodi. Amahirwe tugira ni uko nyine
ingoma ye ari urukundo n'imbabazi gusa. Tumugane maze tumuyoboke kuko ntirirarenga. Ikindi
tuzirikana uyu munsi ni uko ntanararibonye mu nzira y'ukwemera. Ugomba guharanira kumenya
aho Imana iganje utitwaje ngo ariko bari bo baturutse ikantarange baje bate? Inyenyeri imurikira
bose. Ibi kandi bitwibutsa ko ubu inyenyeri imurikira abandi aho Kristu aganje ari Kiliziya.
Simvuga wa munara muremure cyangwa inzongera n'ingoma bijya biduhamagara, ahubwo wowe
nanjye tugize uwo muryango w'abamurikiwe n'Inyenyeri nyano: Kristu Rumuri rw'amahanga.

Ese aho waba wifitemo urumuri ruyobora abandi aho Imana inganje cyangwa waba warazimye ibi
bya Herodi ushakisha aho ukuri kuri ngo yigerere ku nyungu ze? Herodi uwo twumva, ngo yari
yitungiwe n’ikinyoma. Mu ivanjili twumvise ukuntu yatumije ba banyabwenge rwihishwa,
akababwira ati “ nimugende mubaririze iby’uwo mwana; maze nimumubona muzabimenyeshe
kugirango nanjye njye kumuramya”. Ikinyoma cyambaye ubusa! Herodi ntashaka kugaragaza icyo
agambiriye, icyo ‘akenyereyeho’. Nyamara icyo ashaka nta kindi, ni ukugira ngo yice uwo mwana
akeka ko yazamusimbura. Namwe munyumvire umuntu w’umugabo, mwongereho kuba ari
n’umwami, nyamara agakuka umutima kubera umwana w’uruhinja wavutse, umwana utapima
n’ibiro bitanu!!! Zimwe mu ngaruka z’icyaha ni ubwoba, ari nako gashinge shitani itera abo ishaka
kubaga.

Ese aho jyewe, wowe, ntitwaba twibera mu kinyoma nka Herodi? Ese uwo twashakanye njya
mubwiza ukuri? Ese ku kazi nkora nkunda kurangwa n’ukuri? Ese mu baturanyi ndi umuntu
urangwa n’ukuri ku buryo bamfata nk’inyanagamugayo?
Icyo Imana idushakaho, si ikindi, ni uko twahindura imigenzereze n’imigirire yacu mibi. Uno munsi
Imana iratubwira nk’uko yabwiye Yeruzalemu iti “Haguruka”. Ariko se kuki tugomba guhaguruka?
Turabisabwa kugira ngo dukurikire inyenyeri. Iyo nyenyeri ni ijambo ry’Imana. Ni ryo rigomba
kuyobora ubuzima bwacu. Ni ryo rigomba kutuyobora nk’uko ya nyenyeri yayoboye
Abanyabwenge ikabageza kuri Yezu, Umukiza w’isi, Umwami w’abami. Natwe iryo jambo
ry’Imana rigomba kutuyobora rikatugeza aho Yezu yavukiye none. Wasanga ari kuri wa
muturanyi tutajya imbizi! Wa wundi tutavuga rumwe! Mu ivanjili batubwiye ngo “ Babonye
inyenyeri barishima cyane”. Burya ku muntu wemeye, ijambo ry’Imana rimugeza kuri Yezu,
maze nawe akamuha ibyishimo byuzuye, bimwe adashobora kwamburwa bibaho.
Indi mpamvu dusabwa guhaguruka ni ukugira ngo turamye Nyagasani Imana yacu. Ngo
abanyabwenge binjiye mu nzu. Natwe ntitugomba kuguma hanze. Tugomba kwinjira kwa Yezu,
maze nawe akiturira mu mitima yacu. Yezu ni we tugomba kuramya, niwe tugomba
gupfukamira, aho gupfukamira ibigirwamana, amafaranga, ibitekerezo bya muntu bidahura
n’umugambi w’Imana, n’ibindi. Kandi tugomba no kumukingurira imitima yacu nk’uko bariya
banyabwenge bapfunduye impago zabo maze bakamutura zahabu, ububane n’imibavu . Natwe
ni duture Yezu ibyacu byose, imiryango yacu, imirimo yacu, inshuti zacu, ubuzima bwacu
n’ibyo dutunze byose.
Icyo ibyo byose bigomba kudufasha si ikindi, ni UGUHINDUKA. Nk’uko bariya banyabwenge
batongeye kunyura inzira yo kwa Herodi, inzira ishushanya umwijima, icyaha, ikibi,  natwe
nitwemere duhinduke tuzibukire ibikorwa byose by’umwijima, inzangano, amakimbirane, n’ibindi.
Kimwe na bariya banyabwenge, ni duce indi nzira, ariyo y’Urumuri rwa Kristu. Kandi urwo rumuri
nta wundi ni Yezu. Yezu ni we rumuri nyarumuri, ni we wagombye kutumurikira, tukareka abandi
bose, ndetse n’ibindi bintu byose byasimbura Imana mu mibereho yacu. Nyamara guhinduka ni
urugamba, si impano cyangwa ingabire umuntu ashobora kuvukana cyangwa akayiragwa
n’abakurambere be. Dukunda gusaba Imana ngo iduhe iyo mpano yo guhinduka, nyamara si ko
twese tuyakira.
Mucyo dusabe Yezu Umukiza waje muri twe, aduhe imbaraga zo guhinduka kugira ngo natwe tube
abagenerwamurage mu ngoma ye izahoraho iteka.

You might also like