You are on page 1of 5

INAMA NYUMGURANABUTEKEREZO YA ARI BUGUFI

MINISTRIE YO KU WA 21-10-2023

Inama yabereye kuri zoom itangira 18h30 ku isaha y'i Kgl, tudangiza
indirimbo ya 13 Umukobwa wa Yesu UWAYO Claudette atugezaho Ijambo
ry'Imana.

Ibyari ku murongo w'ibyigwa

1. Impamvu y'iyi nama no gusobanura mu buryo burambuye imikorere


n'intego by'uyu muryango Yesu ari bugufi.

2. Gutanga ibitekerezo n'Imana bigendanye n'impamvu n'imikorere ya ari


bugufi nk'uko byasobanuwe mu ngingo ya mbere.

3. Gotora abayobozi b'umuryango Yesu ari bugufi.

1.1 ingingo ya 1

Umuvandimwe Muhashyi Charle wanatumije iyi nama yatangiye aha ikaze


abantu bose bitabiriye, abatugezaho amavu n'amavuko y'iyi ministry, mu
buryo bukirikira:

"Uyu muryango watangiriye kuri group ya WhatsApp yitwaga Karumeli


ubwo twari tukiri mu Rwanda. Tugeze i Bugande yahindutse Yesu ari bugufi
nyuma y'uko Imana itanze uburyo inyandiko zigatangwa hirya no hino
twabonye dufite umurimo mugari tutashobora twenyine.

Ni yo mpamvu twabatumiye
Mu ivuna tuvuyemo ubushize, aho iryo vuna ryatwaye hafi amadorari 10,000
($10k).
Muri iryo vuna, twakodeshe ibyuma, dukoresha radio,.... kandi byasaga naho
ndi njyenyine. Guhuza ibyo bintu byari bikomereye umuntu umwe nk'uko
namwe mubyumva.

Kubw'ibyo rero hari ibyifuzo 3 dufite twifuza kubagezaho

1. Nifuje rero ko twagira uburyo duhurira hamwe tugafatanya iyi


inshingano kubera ubukene umurimo ufite duhereye hano I Bugande,
kandi n'ahandi ku isi mu bihugu bikoresha nk'igiswahili nabo
turabatekereza.

2. Twifuje ko rero mu gihe Imana ikiduhaye uburyo twashaka uburyo


twabonamo ibyuma byajya bidufasha mu ivugabutumwa ryacu."

3. Dufite icyofuzo kwigisha no guhugura abantu mu kubijyanye


n'ubuzima.

2.2 Nyuma yo gutangarizwa izi gahunda zose hakurikiyeho umwanya


w'ibitekerezo.

● Deo: Ibitekerezo n'intumbero baduhaye ni ingenzi cyane ahubwo


numva twahera aho Uganda tukabanza tukakora umurimo

● Claudette: Ku bwanjye numva ikintu twashyira imbere cyane


twakihatira gushaka no gutanga inyandiko ziri mu ndimi abantu bumva
byafasha kurushaho kuko yaba ari umubwiriza uhorana nabo. Ku bari
muri Tz & DRC naho inyandiko iri mu rurimi rwabo byakora umurimo
mugari.
● Muhashyi, asobanura neza ibijyanye n'icyiciro cy'ibyubuzima aravuga
ati "Kugeza uyu munsi njye na madamu wanjye dufite abo tuzajya
guhugura vuba aha muri iki cyumweru." Binyuze mu gukoresha
ibyaremwe nagiye mfasha bamwe mu bantu hano basenga undi muntu
batanemera Imana nyamara Imana yadukoresheje ibikomeye cyane
benshi bari guhunduka bakaza no mu itorero rya SDA

● Vedaste: Nunganiye icyo Deo na Claudette bavuze, dukwiriye kwita ku


mahirwe dufite tukayakoresha neza maze tugashyira imbaraga mu
gutanga inyandiko n'ibitabo aho tubonye amarembo afunguwe tugakora
n'amateraniro (amavuna).

● Isaac: Ndashimira abagize igitekerezo cyo kudutumiza hano, hano


muri Uganda ni nka Nineve, kandi abahaje nabo Uwiteka yabazanye ku
mpamvu nziza nk'uko yabikoreye Yona. Dushyigikiye ko uyu murimo
wajya mbere kandi tukawukora vuba.

Gukoresha ibitabo ni ingenzi cyane. Ku bijyanye no kugura ibyuma


numva twabishyiramo imbaraga cyane kandi burya byo biba bibwira
abantu tutamenya uko bangana bari hirya no hino.

● Claudette: Hirya y'uko uyu murimo twese tuwushyigikiye dukeneye


noneho kumenya uko twabishyira mu bikorwa tukamenya ibikoresho
bikenewe tukamenya n'abashingwa iyo coordination.

● Muhashyi: Ku bijyanye n'ibyuma, amavuna twakoze ubushize


twakodesheje ibyuma bya Millioni 5 z'amashiringi ya Ugandan, kandi
amavuna arangiye turabisiga.
Duhereye ahantu hamwe mu I center twasuye, twabonye ko bishoboka
ko tugifite amahirwa yo gukomeza kubwiriza dukoresheje ibi byuma
biramutse bibonetse.

Kuri iyi ngingo y'ibyuma: Ubushize twaguze microphone 🎤 mu


mavuna ariko dukeneye:
1. Loud speakers (baffre)
2. Generator, n'ibindi bikoresho bijyana nabyo (tuzabagezaho
urutonde rw'ibikenewe byose)

● Sezibera: uyu murimo ndawushyigikiye cyane. Reka twubake kandi


duteze imbere umurimo aho muri Uganda ku ikubitiro.
Binadushobokeye tukabona icapiro izo nyandiko tukajya tubasha
kuzikorera. Byaba ngombwa tukinjira tugora n'ivugabutumwa muri
Congo.

3.3 Ingingo ya 3

Inama yasoje ishyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:

President: Sezibera

Vice President: Claudette

Ivugabutumwa: Charles Muhashyi

Comptable akaba n'Umwanditsi: VEDASTE NSABAYESU

ABAJYANAMA
1. NYIRAKAMANA

2. HATEGEKIMANA

3. DEO'

4. NIYIBIZI

5. NIYONSABA

6. NIZEYIMANA

7. NIYOYITA

8. NDAGIJUMANA

Uyu murimo si uwacu, buri wese asabe azashobozwe n'Imana gukora


inshingano uko bikwiriye.

Inama yasozwe n'isengesho.

Umwandi w'inama yari Hope d'Amour

You might also like